Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

Ubutumwa umubyeyi Bikira Mariya yahaye Byishimo ku tariki ya 25/02/2015.



Umubyeyi Bikira Mariya yaje yishimye kandi ababaye, nuko aranyitegereza aransuhuza ati mwana wanjye reka nkutume kubana banjye bari mu Rwanda ndetse no kw’isi yose. 

Umubyeyi yakomeje aririmba ati “ Naje mbasanga bana banjye, naje mbakunda kandi mbakumbuye bana banjye, muhumure muhumure, muhumure naratsinze nimika urukundo bana banjye, bana banjye, bana banjye ,ndabakunda, ndabakunda,ndabakunda,muhumure, muhumure, muhumure, naratsinze nimika urukundo bana banjye. Kibeho,Kibeho,kibeho; kibeho ntabwo ari umuryango bana banjye, ahubwo ni abo nje nsanga bana banjye, muhumure,muhumure,muhumure naratsinze nimika urukundo bana banjye.” 

Bana banjye uyu munsi ndabibabwiye, nje mbasanga, kandi mwibuke ko ibi bihe murimo ari ibya nyuma, si nabwo bwa mbere na bibabwira, murugarijwe ,murugarijwe, murugarijwe, nababwiye ko ibihe bikomeye mubirimo; mubirimo, kandi byaratangiye. 

Ubu butumwa busohore,kandi n’uwo mwana wanjye ubwandika namuhaye ingabire y’ubushishozi,guca bugufi ,kwiyoroshya,kwihangana no kwihanganirana . Mwana wanjye ongera umumbwire ngo umwana wanjye ntatana n’umusaraba, ahora yishimye, ibyisi abibonamo ubusa, nawe rero mwana wanjye ujye ubibonamo ubusa, ni ibyange, ninjye ubibaha mujye mumenya kubikoresha. 

Mbwirira abana banjye bari hanze, batatanye, uti muhumure, muhumure, igihe cyanyu kirageze ngo muhure n’abandi bana banjye mwasize, imbona nkubone. Nje mbasanga bana banjye ,nje mbakumbuye bana banjye,ngiye kubahuza imbona nkubone, igihe kirageze cyo kugira ngo muhure umwe n’undi. 

U Rwanda narabasuyeinshuro nyinshi, na n’ubu ndacyabasura, ese mwatanze iki? Bana banjye nababwiye ko aka gahugu ari akanjye, nkicayemo njye n’umwana wanjye nta numwe uzi aho twicaye, mubimenye, mubimenye iki gihugu cy’u Rwanda twaragihawe, twaragihawe; twagihawe n’umwami wanyu I Nyanza kandi nawe ndi umubyeyi we. 

Nababwiye ko byabihe bikomeye mubirimo, mubirimo kandi byaratangiye, ushishoza ashishoze, nababwiye intambara nyinshi zikomeye kandi ziri mu mitima yanyu, uwireba yirebe, ureba arebe ko igihe gikomeye mu kirimo kandi cyatangiye.Ureba arebe aho ibihe bigeze, 

Mwana wanjye nawe ndagusabye ngenda upfukame ku butaka butagatifu,upfukamire abana banjye benshi, batatanye bari hirya no hino kw’isi yose, bapfukamire bapfukamire, kuko igihe kigeze cyo kugirango mwese mbahurize mu gikumba kimwe. 

Bana banjye, ndabakunda, ndabakunda,ndabakunda, u Rwanda umwana wanjye yararuhawe kandi arugabirwa n’umwami wanyu,ni urwange rero turwicayemo, bana banjye rero muhore mwiteguye kuko mutazi umunsi n’isaha , na kano kanya mbabwiye mushobora kumva mutunguwe, muhore muri maso rero. 

Mwana wanjye nawe ndakwinginze ,kuko isaha n’isaha ushobora kumva ngo haguruka ,ninkubwira ngo haguruka,haguruka ugende, itike ntabwo ari wowe uyitanga, ninjye uyiguha, n’ubuzima bwawe ninjye 

uburinze, ako kaguru kawe rero, ntabwo ari wowe wagahenjuye,ninjye ,kugira ngo wumve ko ibyo nkubwira bigomba kuzuzwa. 

Mwana wanjye nimba nkuhaye ubutumwa, jya wihutira kubutanga, ntabwo ari ubwawe, kuko buri gukiza abantu benshi. Ako kanyafu wakubiswe ni ikimenyetso gikomeye cy’uko ibyo ngutuma byinshi utabikora, ubahiriza rero ubutumwa nguhaye kuko ugiye kugenda mu mambo, ndabikubwiye mwana wanjye, ndabikubwiye,byubahirize, ntabwo wabuze itike yaho nagutuma hose. 

Mwana wanjye ntuzarenganye umwana wanjye navuze ngo nakwandikire, ntabwo yishe isaha,ntabwo yishe igihe, ahubwo ni wowe wishe igihe, ntumurenganye rero ngo niwe wanze gukora gahunda yanjye, ahubwo ni wowe, niwowe mwana natumye ku Rwanda, kandi nguha ubutumwa bwinshi bw’u Rwanda ngo busohoke, kugirango batazagira ngo ntacyo bamenye. 

Ndabibabwiye, ndabibabwiye,ndabibabwiye ko cya gihe kigeze ngo mbe ndi kumwe namwe, u Rwanda ni paradizo y’amahanga yose, agahugu kanjye nicayemo njye n’umwana wanjye, nongere mbasubiriremo buri muntu wese agiye kuza asanga u Rwanda. 

Mwana wanjye nkutumye, ku bantu bose ari abanyarwanda ari abanyamahanga, ku muntu wese ugutera inkunga; ntabwo ari bo, ahubwo ninjye ubatera imbaraga kugirango bagufashe kugera aho nkutumye. Uyu munsi wa none ikimenyetso warakibonye ni imva nakwerekaga ko byose bishoboka. 

Nsezerera rero ku bana banjye,ngo ngaho mubane nanjye urukundo rwanjye rubakomeze. Mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi ku Izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, Amen; ni ahubutaha. 



25/02/2015
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres