Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

Nimusengane ituze, kandi muteze amatwi ijambo mugezwaho n’Umubyeyi wanyu wo mw’Ijuru, Nyina wa Jambo.

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA NA NYAGASANI YEZU BAHAYE BYISHIMO TARIKI YA 22/7/2008

 

Umubyeyi Bikira Mariya yaje ababaye cyane, atishimye ari mu rumuri rwinshi cyane, ntabona icyo ndugereranya narwo. Nuko aranyitegereza aransuhuza. 

B.M.: Ati “uraho mwana wanjye. Ukomeje kwihanganira ibigerarezo byose uhura nabyo”?. 
BY: Uraho Mama. 
B.M: Umeze ute? 
BY: Mama, meze neza gahoro, nawe urabibona. Umunaniro ni mwinshi mu mubiri wanjye. Sinduhuka. Ukomeje kunyohereza hirya no hino. Nta kanya na gato nkibona ko kuruhuka. 

B.M: Mwana wanjye, reka kwinuba ngo uvuge ngo ni gahoro. Kuki ari gahoro? 
BY:Mama, nawe urabibona. Musigaye mumpa ubutumwa buteye ubwoba ngatinya kubusohora. 

B.M: Mwana wanjye, wigira ubwoba kuko ndi kumwe nawe, kandi sinzagutererana na rimwe. Icyo ngusabye: “Vuga ibyo nkubwiye byose ntacyo ugabanyijeho nta nicyo uhinduyeho”. Kuko ni Njye n’Umwana wanjye twivugira. Nta wundi. Ntabwo ari wowe uvuga. Ikindi kandi mwana wanjye, ntuzongere kuvuga ngo nta mbaraga ufite. Twaraziguhaye. 

Kandi ntabwo uri wenyine. Hari abana banjye nakuragije bakuri iruhande. Bahora bagukurikirana uko bwije n’uko bukeye. Uretse ko hari abagiye gutwarwa n’ibintu, akaba ari byo bashyize imbere, bakakwibagirwa. Icyo kimenyetso uzakibona. Ariko hari umwe utazakuvaho. Uwo wundi nawe, namara kubona ubwo butumwa, azahita ajya mu murongo. Kandi nawe namuhaye umugisha. 

Uwo rero wundi bari kumwe, urugo rwe nararusize. Nawe naramusize, namuhaye umugisha. Ibyo bimenyetso rero birahari, kandi abo bombi ngiye kubagarurira imbaraga, kugira ngo bamenye ko ari Njye ubakoresha. Ariko muri bo hari uwo agahwa kazahanda, kandi karahari. Mwana wanjye rero, ntukababare ubonye ibyo, kuko kenshi mba nakweretse byinshi. Kuko Shitani iba ikora. Iri gukorera no mu bana banjye, ishaka kubahuma amaso. Ariko mwana wanjye, uramenye. Ntukababare cyane, kuko ndi kumwe nawe. 

BY: Mama, ndi umuntu. Ntabwo ndi nka mwe. 

B.M: Mwana wanjye, witinya ngo ube nka ba bandi ntuma bagatinya gusohoza ubutumwa mbahaye ngo batabica. Ahubwo bakavugira mu matamatama, ngo Mama yavuze gutya, yatubwiye ibi. Wowe kora ibyo nkubwiye. Abo icyo bazabona kirahari. 

Mwana wanjye, nsuhuriza abana banjye bose. Uti nimugire amahoro, urukundo rwanjye rubasakaremo. Bana banjye, Umwana wanjye arababaye. Arababaye. Arababaye cyane. Ababajwe na kino Gihugu yakunze, n’Abanyarwanda banze guhinduka. Nyamara bana banjye, ibyo mwifuje mugiye kubibona. Mwashatse amatongo hirya no hino, none yagaragaye. Uko mwayifuje agiye kuboneka hirya no hino. Ibi mbabwiye nta gihe gisigaye. Ibyo mwikururira mugiye kubibona. 

Nkoramutima zanjye, muce bugufi. Muce bugufi, kuko ibikomeye biraje, kandi birakomeye. Bana banjye, muntege amatwi mbigishe. Nimusengane ituze, kandi muteze amatwi ijambo mugezwaho n’Umubyeyi wanyu wo mw’Ijuru, Nyina wa Jambo. 

Bana banjye nkunda, ubu igihe mugezemo ni icya nyuma. Bana banjye munyizera kandi mwanyiyeguriye, nimwigumire mw’ituze mucecetse. Mukomeze murangamire Imana, kuko nababwiye ko ibihe bya nyuma byegereje. Ubu rero mwabigezemo, kuko ntacyo ntababwiye. Hari rero abagiye kwegukana umudari w’ishimwe. Abo ni mu bana banjye bakomeje gukurikirana umwana wanjye mbatumaho, bakaba bataramutezutseho. Kuko banyeretse ubutwari bamfitiye. 

Mwana wanjye, ongera umbwirire abana banjye bose uti, nabatumyeho intumwa n’abahanuzi, Umwana wanjye nawe ariyizira. N’ubu turi kumwe. Ariko ntacyo mwumvise. Mubimenye. Ntibikiri bya bindi. Ibyo twababwiye byose bigiye kujya ku mugaragaro. Hari abavuga ngo ubutumwa ntibusinye. Umwana wanjye agiye kubasinyira mubibone. Kuko cya gihe cyageze, ni iki murimo. Nta kindi. 

Mwana wanjye, ongera umbwirire abo bategetsi ba kino gihugu bakomeje kwikubira, bakomeje kwikuza. Bambwirire uti, igihugu nabahaye mwagihinduye umwanda. Amategeko Imana yabahaye ntimukiyitaho na busa. None hagati aha, mugiye kubona ishyano. Kuko akenshi, mukomeje gutoteza intama mwaragijwe. Murazibuza epfo na ruguru. Murikuza. Ntimumenya ko abandi bashonje. Ntimumenya ko ibyo mutunze, ari twe twabibahaye. Nyamara bana banjye, mugiye kubazwa byinshi. Kandi nta gihe ntabibabwiye. 

Bana banjye, narababuriye mwanga kumva. Ariko noneho uyu munsi, nsa n’uri kubabwira ibya nyuma, kuko mwambabaje cyane, mukaba mwaranze kumva ibyo mbabwira. Bana banjye, nongere mbasubiriremo: “Umwana wanze kumva yumviye ijeri”. Kandi “Uwanze kumva ntiyanze kubona”. Igihe kirageze rero ngo mubone. 

Nongere mbabwire, kandi mpora mbabwira: “Abanyarwanda koko, ntimuzi ikirezi mwambaye”. Kuko iyaba mwari mukizi, mwakwisubiyeho. Bana banjye, uyu munsi ndababaye. Ndababaye. Ndababaye cyane. Mbabajwe n’amarira hirya no hino y’abana banjye batagira aho barara, batagira icyo barya. 

Bana banjye, ndareba kino Gihugu cyanyu cy’U Rwanda, nkarira adakama. Ikindi kandi bana banjye kimbabaje: “Nta muntu n’umwe witaye ku butumwa bwanjye”. Umwana wanjye ntuma mukomeje kumusuzugura mumwita shitani. Ntabwo burya ari we mwita shitani. Kuko iyo mumwise shitani, ni Njye muba mubyise. Bana banjye, ubutumwa ni ubwanjye. Ni Njye umutuma n’Umwana wanjye. 

Bana banjye, nakomeje kubabwira ko mugomba gutanga imbabazi. Mbabwira ko mugomba kugira impuhwe. Ariko mwarananiye. Noneho, nimureke ibyavuzwe byuzuzwe. Ibyo twababwiye byose bigiye gusohora nta kadomo na kamwe kagabanutseho. Kuko Umwana wanjye agiye kwishungurira inyangamugayo. Kandi kugeza ubu abacu turabazi. Abakoze neza, igihe cyo guhembwa kirageze.Naho abishe amatwi, bagiye kujya mu myanya babyiganiye. Ubutumwa twabahaye burahagije. Ni ukubasubiriramo. Buri kugenda bugera ku ndunduro. 

Igihe kirageze cyo kuramira abana banjye bari mu mubabaro. Igihe kirageze cyo kubatabara. Bayobozi, bategetsi b’iyi si, nongere mbabwire: “Abana banjye benshi bakomeje kwicwa rubozo. Abandi baratotezwa. Abandi bakomeje guhunga igihugu, kandi ari mwe bahunga. Ariko noneho igihe kirageze. Mugiye kuryozwa byinshi. Mubimenye. Kuko kugeza ubu, ishyamba si ryeru. 

Igiti gihagaze kiri kumungwa, kiri kuma. Kigiye guhirimana byinshi mu kanya gato. Kigiye kuba ibipandepande. Ntikigikomeye. Kandi, ibi siho nabibabwira. Udasobanukiwe azasobanuze. Kuko nabahaye uwo mugomba gusobanuza. 

Bana banjye, nabahaye byinshi. Muri ibyo byinshi, nta na kimwe mwumvise. Ariko noneho, igihe kirageze ngo mubyumve mutagira ubibabwira. Ese bana banjye, abo mubuza epfo na ruguru mubasenyera, si abana banjye nkamwe muri kubuza epfo na ruguru. Abo bose, mugiye kubabazwa. Ese, uwo mujyi muzawubamo mwenyine ra!!! Bana banjye, ayo marira yose bari kurira, ndayabona. Mubyumve. Ibyo byose mugiye kubibazwa. Kuko igihe kirageze cyo kubahorera. 



22/07/2008
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres