Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

Ubutumwa Umubyeyi Bikira Mariya yahaye Byishimo ku tariki ya 28/11/2014

Umubyeyi Bikira Mariya yaje ababaye atishimye,ari mu rumuri rwinshi cyane , ntabona icyo ndugereranya narwo, nuko aranyitegereza aransuhuza ati:

Bikira Mariya: Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeregezo byose uhura nabyo

Byishimo : Uraho Mama.

Bikira Mariya : Mwana wanjye umeze ute?

Byishimo : Mama meze neza gahoro nawe urabibona, ingendo mukomeje kunkoresha ni nyinshi cyane maze kunanirwa, ariko si ninuba kuko imbaraga nkoresha si izanjye nimwe muzimpa.

Bikira Mariya : Mwana wanjye, kuri uyu munsi wanjye ukomeye cyane, ongera unsuhurize abana banjye bose, baje kwizihiza iyi sabukuru kuri iyi tariki ya 28, uti nimugire amahoro, ni mugire amahoro, urukundo rwanjye rubasakaremo.

Bana banjye iyi tariki nti muzayibagirwe , kuko ni itariki ikomeye cyane nigaragarijeho hano I Kibeho. Abana banjye baje mu butumire kuri ino tariki, ndetse nababyifuzaga bakabura amikoro, mwese mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi.

Bana banjye nkunda, uyu munsi wa none mbahaye amahoro, urukundo rwanjye ndarubahaye, ariko muramenye ntimuzibagirwe urukundo mbahaye kandi mbasezeranyije, ntimuzarutezukeho, iteka nzabafasha, ariko ndabwira abana banjye bankunda kandi bankomeyeho.

Bana banjye, uyu munsi wa none nongere mbabwire, ubu ndi kumwe n’umwana wanjye ntabwo ndi njyenyine, mwe mwashoboye kuza musabire n’abandi batashoboye kuhagera ntimwisabire mwenyine,kuko isengesho atari iryumwe gusa, uwashoboye kuhagera wese namuhaye imbaraga, munkomereho rero nanjye mbakomeyeho.

Bana banjye umwana wanjye arababaye arababaye cyane, ababajwe cyane na bamwe benshi, banze kwakira ubutumwa ngo ntibusinye, ntibamenye ko sinya ari iyi Imana. Ubu rero umwana wanjye agiye kubasinyira maze mubibone. Bana banjye ufite amaso yo kureba n’arebe maze ashishize arebe aho ibihe bigeze, ubu mugeze mubihe bya nyuma, mugeze aho umwana arira nyina ntiyumve.

Mwabwiwe byinshi ubu muri gusubirirwamo, uwumva yarumvishe utarumvishe nawe ni akazi ke. Bana banjye uyu munsi wa none abo turi kumwe ni mwishime munezerwe kuko muri kumwe na nyina w’umukiza.

Uyu munsi wa none kandi, simbabwira byinshi, mumenye ko mugeze mw’ icura burindi. Ubu benshi muri kugenda muganisha mu rwobo, mwatumweho kenshi, mutumwaho intumwa n’abahanuzi, umwana wanjye arantuma, nawe ubwe ariyizira mwanga kutumva mureke rero ibyavuzwe bisohore.

Mbisubiyemo aka gahugu tukicayemo njye n’umwana wanjye kandi ntawe uzi aho twicaye,u Rwanda tururimo rwagati. Bana banjye twaravuze mwanga kutumva ,nyamara rero bana, abanjye mwumva ibyo

mbabwira kandi mukabishyira mu bikorwa, mupfukame musenge muvuge Rozali n’ishapule y’ububabare kuwa kabiri no kuwa gatanu mubisozeshe ishapule y’impuhwe z’Imana mubikore kandi nkuko mbibasabye iteka nzabafasha.

Bana banjye ngaho mubane nanjye urukundo rwanjye rubakomeze ngaho mugire amahoro kandi mugwize andi ,uyu munsi wa none mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi.

 

Sources: Forum Hiwit



28/11/2014
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres