Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO KU TARIKI 25/07/2012

Umubyeyi Bikira Mariya yaje ababaye cyane ari mu rumuri rwinshi cyane ntabona icyo ndugereranya narwo,nuko aranyitegereza, aransuhuza ati: 

Umubyeyi : Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo. 

Byishimo : Uraho mama. 

Umubyeyi : Mwana wanjye, umeze ute? 

Byishimo : Mama, meze neza gahoro nawe urabibona, sinkiruhuka na rimwe, ingendo zikomeje kuba nyinshi cyane, ariko narabyemeye. 

Umubyeyi : Mwana wanjye komeza wihangane, wihanganire byinshi nakubwiye, kandi uzabitsinda. Mwana wanjye nakubwiye ko uzatotezwa, kandi nujya ubona ibyo ujye ubyakira kandi warabibwiwe, kandi igihe cyose ujye umenya ko nkuri iruhande ko ntazagutererana na rimwe. 

Byishimo : Mama n’ubundi ndabizi, iyo utamba hafi ntabwo mba ngihumeka umwuka w’abazima. Mama ndi hano ndi umugaragu wawe vuga icyo ushaka umuja wawe ndakumva. Nicishije bugufi imbere yawe mubyeyi kugira ngo ubanze umbabarire ibicumuro byanjye, ubanze umbabarire ububi bwanjye kuko ntakwiye kuza imbere yawe. Mama ndaguhereza n’abandi bose bameze nkanjye mubyeyi, kugira ngo twese uturuhure ku mutima kandi utubabarire, udusabire imbabazi umwana wawe Yezu Kristu. 

Umubyeyi : Mwana wanjye mbwirira abana banjye bose, aho bari hose hirya no hino, ngo nimwisubireho mugarukire Imana inzira zikigendwa. Ntabwo ndi kubwira abanyarwanda gusa ndabwira isi yose. Bana banjye nta gishya mbazaniye ahubwo ndi kubibutsa ibyo mwanze kumva duhora tubabwira. 

Nimwicuze, nimwicuze, nimwicuze, nimuhinduke mugarukire Imana musabe imbabazi zigitangwa, kuko igihe cyazo kiri hafi kurangira. Bana banjye igihe kirabashirana kandi ntikizabagarukira ngo mubone kwicuza. Ndasaba abakristu bose guhabwa isakaramentu rya penetensiya, ababona ko nta byaha bibonamo baba bise Imana umubeshyi. 

Bana banjye ndabasaba kwemera ububi bwanyu, ndabamurikira ntimugende, umwijima wacura mugasiganwa. Bana banjye iyo mushaka iby’isi mukoresha ubwenge bwanyu bwose n’imbaraga nyinshi ngo mugere kubyo mwifuza byose; ariko nyamara gukorera Imana mukagira intege nkeya. Bana banjye ni kuki muhunga Imana mugasanga umurira. 

Bana banjye ijuru rizagibwamo n’uwarikoreye, ikindi kandi mumenye ko amasengesho ajyana n’ibikorwa byiza. Ndabasaba kutarangazwa n’iiby’isi mugiye gusiga, nimurangamire iby’ijuru bizahoraho,cyane cyane ndabwira abakire, ngahumuriza abakene. 

Bana banjye ndabasaba gusenga cyane musabira isi kugira ngo ihinduke, kandi cyane cyane musabire igihugu cyanyu cy’u Rwanda ndabona kiri kugenda kiganisha mu rwobo. 

Bana banjye isi imeze nabi cyane igiye kugwa mu rwobo, isi yarigometse yuzuye ibyaha bitabarika nta rukundo, nta mahoro yifitemo. Bana banjye aho muri hose mu mpande zose z’isi, niba mutisubiyeho ngo muhindure imitima yanyu mwese mugiye kugwa mu rwobo. 

Byishimo : Mama iri joro mwanyeretse byinshi kandi binteye ubwoba. 

Umubyeyi : Mwana wanjye ntacyo utazi, mba nkwereka kugira ngo umenye ibigiye kuba kuko ntakigomba kuba utakizi. 

Byishimo : Mama ariko mfite ubwoba kubera ibintu bibi mukomeje kunyereka, singisinzira. Mama ndakwinginze akira imirimo yacu, amarira y’abanyarwanda, akababaro n’ibyifuzo byacu byose. 

Umubyeyi : Mwana wanjye, ongera ugire inama abana banjye bose ntawe urobanuye, ubambwirire ko umwana wanjye ababaye kubera abanyarwanda yakunze none bakaba bagiye kurimbuka. Bana banjye ibikomeye biraje kandi bizarokoka bacye, icyago cya kirimbuzi kirabugarije, umwana wanjye agiye kubibasira nta n’umwe asize. 

Kubera kutumva kwanyu kw’abanyarwanda, urugogwe rugiye kubikuta hejuru muri gushaka amafaranga. Nyamara bana banjye umwana wanze kumva ntiyanze no kubona. Aka gahugu gato twitoreye, twicayemo, ni ubutaka butagatifu buteretseho intebe y’umwana wanjye, ndabibabwiye kandi mpora mbibabwira nta n’umwe uzarugiramo amahoro atatwubaha jye n’umwana wanjye Yezu Kristu. Igihe kirageze rero kugira ngo ababyiganiye iby’isi bajyane nabyo, abakoze neza bahembwe; niyo mpamvu nkomeje kugutuma hirya no hino ku bana banjye, nkugezaho byinshi kugira ngo batazagira ngo ntacyo bamenye. Ndagusaba rero gusengera u Rwanda n’abanyarwanda, kuko mbona benshi barimo kugenda baganisha mu rwobo. 

Bana banjye narabakunze ndabagenderera uko bwije n’uko bukeye ariko muranze murananiye. Kigali we, Kigali we, Kigali we, urananiye mbisubiyemo, nta buye rizasigara rigeretse ku rindi, kandi sibwo bwa mbere nabibabwira. 

Mwana wanjye bambwirire, uti ndareba uyu murwa wanyu nkarira adakama, bana banjye ndababaye, ndababaye, ndababaye cyane. Bambwirire, uti ibyo byose muri gupfa mugiye kubibura mubireba, mugiye kujyana nabyo. Amafaranga mwayagize Imana yanyu, mukomeje kurundarunda byinshi ariko si ibyanyu. 

Mwana wanjye ongera ubambwirire, uti hari abo umwana wanjye yahaye ubwenge none basigaye berekana ko babumurusha. Agiye kubibasira nta n’umwe yibagiwe abereke ko ari umwami w’isi n’ijuru; nimumenye ko umunyabwenge ari umwana wanjye ntawundi. 

Mwana wanjye, ongera ubwire abana banjye bose ntawe urobanuye, uti ari abanyakiriye n’abataranyakiriye, mwese mumenye ko ibyo twababwiye kuva mbere, mumenye ko igihe kigeze, igihe ni iki murimo nta kindi kandi narabateguje, ntawe uzatungurwa ngo avuge ngo ntacyo yamenye. 

Bana banjye ndababaye kubera igihugu cy’u Rwanda nakunze n’abanyarwanda, none bakaba bagiye gutsembwaho. Mwana wanjye ongera ubambwirire ko wa munsi w’amakuba nababwiye ubagwiririye, ubaguye gitumo kandi narababwiye kuva kera, nta gihe nsiba kubabwira. 

Mwana wanjye pfukama usengere u Rwanda, mfasha kuririra u Rwanda n’abanyarwanda, kuko uburakari bw’Imana bugiye kubisukaho, imvura y’amahindu igiye kubisukaho, murumve namwe iyo mvura iyo ariyo. Mwana wanjye mbwirira abanyarwanda, uti ndababaye kubera urukundo nabakunze mwe mukangaragariza ko muzi kwangana. 

Mwana wanjye sengera u Rwanda n’abanyarwanda nibura hazagire urokoka kuko barambabaje cyane kubera urukundo nabakunze, nguyu wa munsi nababwiye urageze kandi ubaguye gitumo muri gushaka amafaranga, murarundarunda byinshi kandi si ibyanyu, ntabyo muzatunga umwana wanjye arabirimbuye namwe atabasize, sibwo bwa mbere nabibabwira mpora mbibabwira mbinginga ngo mwisubireho ariko mwanze kunyumva. 

Mwana wanjye mbwirira abanyarwanda ngo ndabakunda ariko mwe ntimubishaka ngo mwakire urukundo mbakunda. Bana banjye mwambabaje kenshi, koko mwarekeye aho kumbabaza ko nanjye ntifuza kubababaza. 

Mbabwiye ibyo ibindi nzabibabwira ubutaha. Ubu butumwa busa n’ubwa nyuma, ngaho ndagiye nzagaruka ubutaha. Muramenye sinzabe nyamwisiga ngo nisange kandi namwe nti muzabe baburamwaje. Ngaho mubane nanjye urukundo rwanjye rubakomeze, ngaho mugire amahoro kandi mugwize andi. Bana banjye uyu munsi wa none mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi, uyu munsi wa none mbifurije kuzashyikirana n’umwana wanjye mu bihe bishya no mu Rwanda rushya. Ngaho murakoze murakagira Imana.

 

Forum Hiwit



25/07/2012
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres