Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

Ubutumwa Nyagasani Yezu yahaye Byishimo ku tariki ya 24/08/2014

Nyagasani Yezu yaje ababaye cyane ari mu rumuri rwinshi cyane nuko aranyitegereza, aransuhuza ati ;

Yezu: Uraho mwana wanjye ukomeje kwihananira ibigeragezo byose uhura nabyo,

Byishimo :Uraho Papa

Yezu : Mwana wanjye umeze ute?

Byishimo : Papa meze neza gahoro nawe urabibona,ibyo ukomeje kunyereka ni byinshi kandi binteye ubwoba.

Yezu : Mwana wanjye reba uko meze uku, aka kababaro kose mfite, ni ibibi byinshi by’abanyarwanda bikomeje gukorerwa hirya no hino muri kino gihugu cyanyu cy’u Rwanda.

Mwana wanjye ongera unsuhuruze abana banjye bose bumva icyo mvuga njye n’Umubyeyi wanjye, uti nimugire amahoro , nimugire amahoro, nimugire amahoro,urukundo rwanjye rubasesekareho. Bana banjye ndababaye, ndababaye,ndababaye cyane,mbabajwe n’abana banjye benshi bakomeje kurigiswa bakomeje kwicwa urubozo, benshi imiryango yabo ntizi aho bari, bikorwa namwe bayobozi bakuru.

Nababwiye ko barumuna na barumuna bazasubiranamo, niko bimeze, igihe rero cyarageze cyo kugirango ibyuzuzwa byuzuzwe,kandi murebe ko ibyo nababwiye byose biri kugaragara, ndagirango rero uyu munsi ushishoza ashishoze arebe aho ibihe bigeze.

Mwana wanjye nawe wigira ubwoba , uku undeba ndi kuva amaraso ni mwebwe abanyarwanda mukomeje kunkomeretsa. Ntacyo nababwiye njye n’umubyeyi wanjye kitagomba gusohora,mbwirira abo bana banjye bakomeje gutsimbarara ku mbehe uti, narabahaye ntimwahaga ndetse ntimwashobora gushima, ibyo rero mukomeje gutsimbararaho ntabyo muzatunga ntabwo ari ibyanyu mubimenye, mubimenye n’abandi bari babifite. Igihe rero kirageze kugirango ibyo mukangisha mubyamburwe.

Bana banjye aho mwicaye hose ari hano mu gihugu, ari inyuma y’igihugu nimumfukame musenge, musengere u Rwanda kuko rugeze ahantu hakomeye cyane. Mu maze iminsi mubwirwa ngo igiti kinini cyirumye nta amashami gisigaranye, niko bimeze n’imizi igiye kugishiraho,kigiye guhirima.

Uyu munsi ndiyiyiziye,ndiyiziye,ndiyiziye, nje ndi umwami w’isi n’ijuru nje kubabwira uwumva yumve utarumvishe nawe ni akazi ke, mbere nababwiraga ko mugiye gukubitwa umunyafu, ahubwo ni ikibando, kandi bana banjye uwicishije inkota mugenzi we nawe niyo agiye kwicishwa,uwamennye amaraso ya mugenzi we nawe igihe kirageze ngo aye amaneke, ndabibabwiye,ndabibabwiye, ndetse mbivuganye umujinya mwinshi kuko murambabaje cyane.

Ibyavuzwe byose bigiye gusohora, ndetse byaratangiye kandi ibyinshi mwarabibonye, biri kwiherezo, ubu mwari muri mu nyongezo. Mwebwe rero muravuga ngo ndi uyu n’uyu, ndi umuntu ukomeye, ukomeye ni njyewe kuko icyo mvuze kiraba.

Mwana wanjye nawe ubu butumwa butange,ntabwoba ufite,ntacyo wibagiwe kuko nkuri iruhande. Mwana wanjye nsezerera ku bana banjye bose uti mbifurije kuzashyikirana namwe mu bihe bishya mu Rwanda rushya nagabiwe n’umwami wanyu I Nyanza. Mbahaye umugisha ku Izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amen.

 

FORUM HIWIT



24/08/2014
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres