Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

Ubutumwa umubyeyi BIKIRA MARIYA yahaye Byishimo bugenewe u Rwanda n’Isi yose ku tariki ya 27/04/2013.

Umubyeyi BIKIRA MARIYA na Nyagasani YEZU baje bishimye bari mu rumuli rwinshi ntabona icyo ndugereranya narwo, nuko baranyitegereza,baransuhuza bati, mwana wanjye reka tugutume ku Rwanda n’isi yose. 


YEZU: Bana banjye naje ndi urumuli, naje ndi urumuli, naje ndi urumuli,naje ndi urumuli, ariko ntarwo mwakiriye. Bana banjye rero ndabamurikira nti mubona kandi ndabaha ntimwakira nibyo mwakiriye nabyo ntimushimira. Mwisubireho rero bana banjye mujye mumenya ubahaye uwo ari we. Agahugu kanyu k’u Rwanda, igihugu cyanyu cy’u Rwanda naragituye kandi nkicayemo n’umubyeyi wanjye. 


BIKIRA MARIYA: Mwana wanjye ndagutumye bwira Isi yose utibagiwe n’igihugu cyanyu cy’u Rwanda, kuko ndikubona birimo kugenda biganisha mu rwobo. Bibabwire, ubivuge, ubivuge, ubivuge; ngusabye kwicara k’ubutaka butagatifu nibura iminsi 15, kandi abo uzasabira bose bagiye gukira. Naragutoye ntiwantoye, emera ko uri igikoresho cyanjye, mwana wanjye ndi kumwe nawe, ndi kumwe nawe, ndi kumwe nawe, erega mwana wanjye nkugenda imbere n’inyuma iburyo n’ibumoso, ubuzima bwawe bwose nibubereho kuduhesha ikuzo muri byose. 


Kibeho, Kibeho, Kibeho, nubwo mugenda mujya i Kibeho, Kibeho ntabwo ari umurenge, Kibeho ntabwo ari umusozi, Kibeho ni abo mpasanga. Bana banjye ndabakunda, ndabakunda, ndabakunda, ariko mwitegure muhore muri maso kuko cya gihe nababwiye kirageze, kibuzuriyeho. Nababwiye intambara hirya no hino, inzara hirya no hino, imitingito hirya no hino, inkangu hirya no hino, ntacyo mutazi, hari n’ubushwiriri hirya no hino ku muntu mwita ukomeye, kandi byaragaragaye, birahari, ntabyo mutabonye. 


Bana banjye ndabakunda, ndabakunda, ndabakunda, ntihazagira uvuga ngo ntacyo yamenye kandi yarakimenye. Hagiye kuba ikintu gikomeye, muri kino gihugu cyanyu cy’u Rwanda. Bana banjye narabateguje, narabateguje, narabateguje, kandi ndababwiye muri kw’ iherezo, muri kurundarunda byinshi ariko si ibyanyu, igihe kirageze ngo mubyamburwe; mugeze mu gihe cya nyuma gikomeye cy’amaganya, amarira agiye kuba menshi. 
Ndavuze, ndavuze, ndavuze, ndavuze, ndavuze, ndavuze, naje mbasanga bana banjye, naje mbakunze, naje mbakumbuye, muhumure naratsinze nimitse urukundo. Bana banjye nongere mbabwire, ndi kumwe namwe, niyo mpamvu uyu munsi mbabwiye ijambo ryanjye rikomeye, kandi uwumva yumve utumva ni akazi ke, ntacyo azireguza imbere y’Imana Data . 


Narababwiye, narababwiye, narababwiye bana banjye mwanga kwisubiraho, none igihe kirageze cyo kugirango umunyafu ubagereho, ugiye kubageraho, ugiye kubageraho, ugiye kubageraho; kirageze kuko mwanze kumva ibyo nababwiye byose. Naravuze, naravuze, naravuze, ahasigaye rero nimwitegure, nimwitegure bana banjye, ndababwiye imvura y’amahindu igiye kubanyagira, namwe mwumve iyo mvura y’amahindu iyo ariyo. 
Naje mbasanga bana banjye, kandi naje mbakumbuye, ariko abanjye muhumure nimitse urukundo, kandi ndi kumwe namwe bana banjye. Bana banjye ibikomeye biraje kandi birabugarije, igihugu cyose kirugarijwe. 


Mwana wanjye urimo uri kwifuza ngo ugiye hanze, ugiye hanze, banza ujye k’ubutaka butagatifu, upfukame aho usanzwe upfukama, usabe, usabire u Rwanda n’isi yose. Ndabigusabye mwana wanjye, ndabigusabye mwana wanjye, ndabigusabye mwana wanjye , wikwiruka ngo ugiye mu madege ntabwo ibyo biguruka aribyo nagutumye. Kiza abanyarwanda ndetse n’Isi yose, kuko amavuta naguhaye arakomeye kandi agomba gukiza n’isi yose. 
U Rwanda nararusize n’abanyarwanda, abayisize barakomeye cyane, kandi ari gukiza benshi cyane hirya no hino, impande zose, kandi ntacyo ntavuze kitazagaragara . Erega bana banjye mbagenda imbere n’inyuma iburyo n’ibumoso, ubuzima bwanyu bwose, nibubereho kuduhesha ikuzo muri byose. 


Bana banjye ndabakunda, ndabakunda, ndabakunda, bana banjye murugarijwe, intambara hirya no hino, mugiye gukubitwa kubera kutumva kwanyu kw’abanyarwanda, ndabibabwiye, ndabibabwiye, ndabibabwiye, uyu ni umunsi wa nyuma mbibabwira, sinzongera kubibabwira, imvura y’amahindu igiye kubanyagira namwe mwumve iyo mvura iyo ariyo, ariko ntabwo mbwiye u Rwanda gusa ndabwira n’isi yose, abumva bumve. 
Ndavuze, Ndavuze, Ndavuze, mbabwiye ibyo ibindi nzabivuga ubutaha, muramenye sinzabe nyamwisiga ngo nisange, namwe ntimuzabe babura mwaje. Bana banjye ndabibabwiye aho nicaye nta muyaga uzahahungabanya n’agasozi ndiho nta muyaga uzagahungabanya , ndi kumwe namwe kandi abanjye mbakomeyeho, ni ibihe bibi bibugarije, biri imbere nzaba ndi kumwe nabo. Bana banjye mbahaye umugisha ku Izina ry’Imana Data na Mwana na Roho MUtagatifu.

 

Forum Hiwit



27/04/2013
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres