Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

Ubutumwa Nyagasani Yezu yahaye Byishimo ku tariki ya 26/12/2012

Nyagasani Yezu yaje ababaye cyane ari mu rumuli rwinshi cyane, ntabona icyo ndugereranya narwo nuko aranyitegereza aransuhuza ati:

Yezu: Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo. 

Byishimo: Nti uraho Papa. 

Yezu: Mwana wanjye umeze ute? 

Byishimo: Papa meze neza gahoro nawe urabibona, imibabaro ni myinshi mu mubiri wanjye. Papa mfite ubwoba bwinshi kubera ibintu bibi bikomeye mukomeje kunyereka. 

Yezu: Mwana wanjye wigira ubwoba kuko ibi nkweretse byose niko bigomba kumera kandi igihe ni iki murimo nta kindi kandi byaratangiye. Mwana wanjye nsuhuriza abana banjye bose uti : nimugire amahoro,nimugire amahoro, nimugire amahoro. 

Bana banjye nabatumyeho intumwa n’abahanuzi, n’umubyeyi wanjye yariyiziye ntabwo mwamwumvishe; none ndiyiziye,ndiyiziye,ndiyiziye, nje guhana no guhemba.

 

Bana banjye ntacyo ntababwiye, ntacyo ntababwiye, ntacyo ntababwiye, Kigali we, Kigali we, Kigali we uragowe, bana banjye urugogwe rugiye kubikubita hejuru, nta buye rizasigara rigeretse ku rindi kubera kutumva kwanyu kw’ abanyarwanda, ndabibabwiye, ndabibabwiye , umwana wanze kumva ntiyanze no kubona. 

Ibyago bikomeye birabagwiririye, kandi bibaguye gitumo muri gushaka amafaranga, mubirundarunde ariko si ibyanyu,umuntu ukomeye aragiye, kandi azajyana n’abantu benshi, mubimenye, mubimenye, usenga n’asenge, mupfukamire igihugu cyanyu kuko kiri kugenda kiganisha mu rwobo, amazi yabarenganye inkombe, nimwiyeze, nimwiyeze, nimwiyeze, kuko mugeze mu bihe bya nyuma, ariko bana banjye unkunda njye n’umubyeyi wanjye nzamurinda. 

Bana banjye ishyamba ntabwo ari ryeru kandi ureba narebe aho ibintu bigeze maze ashishoze, mbisubiyemo ndiyiziye, ndiyiziye, ndiyiziye, nje guhana no guhemba. U Rwanda rwicayemo njye n’umubyeyi wanjye kandi nta nuzi aho nicaye. 

Aka gahugu natoye kandi nkunda nje ku kisukurira, nje ku kisukurira, niho intebe yanjye iri, ni irebero ry’amahanga. Ntacyo ntavuze, ntacyo ntavuze, ntacyo ntavuze, uwumva yumve cyangwa yirorerere.

Ndabakunda, ndabakunda ndabakunda niyo mpamvu uyu munsi wa none nkomeje kuza kubasura kugira ngo nibura hazagire urokoka. 

Bana banjye benshi muri kugenda muganisha mu rwobo kubera kutumva kwanyu, benshi mwaruswe n’inda zanyu,bana banjye mwibereye mu by’isi gusa , mubirundarunde, mubirundarunde, ariko si ibyanyu. Abayobozi benshi muri kurya abo muyobora, benshi mwaruswe n’inda zanyu.

 

Bana banjye, mbisubiyemo ishyamba si ryeru,uwumva yumve, uwumva yumve cyangwa yirorerere, ibi mbabwiye byaratangiye kandi mubirimo; hari abavuga ngo bizaba ryari? Ibihe ni ibi, mubirimo kandi byaratangiye, ntagaruriro kuko mwanze kumva. 

Bana banjye uyu munsi kandi simbabwira byinshi gusa mumenyeko benshi muri kugenda muganisha mu rwobo. Bana banjye ‘’umuvuvu yagitse umuzinga usarurwa n’abandi’’. Mvuze ibyo ubutumwa ni ubwo, mbifurije kuzashyikirana namwe mu bihe bishya, mu Rwanda rushya , nagabiwe n’umwami wanyu I Nyanza; ngaho mugire amahoro, mugire amahoro,mbahaye umugisha ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. 

Amen

Forum Hiwit



26/12/2012
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres