Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

Ubutumwa umubyeyi Bikira Mariya yahaye Byishimo ku tariki ya 13/10/2012.

Umubyeyi Bikira Mariya yaje ababaye cyane, ari mu rumuri rwinshi cyane ntabona icyo ndugereranya narwo, nuko aranyitegereza aransuhuza ati; 


Bikira Mariya: Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira imibabaro yose uhura nayo. 
Byishimo: Uraho mama. 
Bikira Mariya: Mwana wanjye umeze ute? 
Byishimo: Mama meze neza gahoro nawe urabibona, sinkisinzira na rimwe, kandi Mama ingendo mukomeje kunkoresha ni nyinshi hirya no hino mu bana bawe, ariko mama sininuba kandi narabyemeye ntacyo nahinduraho, kandi Mama iyo ngiye ahantu nkabona hari abakize biranshimisha cyane. 


Mama ndi hano ndi umugaragu wawe uvuge icyo ushaka umuja wawe ndumva, nicishije bugufi imbere yawe mubyeyi kugira ngo ubanze umbabarire ibicumuro byanjye, ubanze umbabarire ububi bwanjye kuko ntakwiye kuza imbere yawe; ndaguhereza n’abandi bameze nkanjye mubyeyi kugira ngo twese uturuhure, udusabire imbabazi umwana wawe Yezu Kristu. 


Bikira Mariya: Mwana wanjye uyu munsi kuri iyi tariki ya none, nsuhuriza abana banjye bose cyane cyane abo muri kumwe hano I janja. Uyu munsi wa none kuri ino tariki ya 13 n’umunsi ukomeye wanjye, mbahaye ingabire nyinshi kuko mwanshimishije cyane inema zanjye zibasesekayeho. 


Bana banjye ndabinginze mujye mupfukama musenge isengesho rikubiye mu bikorwa musabira bagenzi banyu abatemera n’abataye ukwemera, nabo muri kumwe, kandi mujye mugira isengesho ry’umuryango; mujye muhurira ku isengesho nkuko muhurira ku isahani. 


Byishimo: Mama ariko ntabwo byoroshye kuko akenshi mu miryango hari abatemera, rimwe na rimwe abana bakigira mu bindi n’ababyeyi bakigira mu bindi ntibabone umwanya wo gusengera hamwe, none Mama dutize imbaraga tubishobore. 


Bikira Mariya: Bana banjye iyo isengesho ritavugiwe hamwe nkuko ibiryo babishyira mu bisorori, umuryango ntiwubakwa. Uko rero abana banyu baza baje kurya mujye mubabwira ko no gushimira ari ngombwa. Bana banjye ndabinginze, nababwiye ko bitoroshye, nyamara igihe kirageze kugira ngo abantu basenge koko isengesho rivuye ku mutima. 


Ndabinginze musabire ibibi byose biri kuri ino si, ndetse no muri kino gihugu cyanyu cy’u Rwanda kugira ngo bigabanuke. Bana banjye nimufate umugambi kuko benshi ndabona murangaye cyane mwibereye mu tuntu n’utundi, kandi bana banjye nimujya mujya mu isengesho mujye mumenya ko mbategereje njye n’umwana wanjye, mujye musenga kandi munsabe icyo mushaka bana, kuki mutinya kuvuga ibibabangamiye kandi tuba turi kumwe, kuki mutinya kuvuga ibyabananiye mu mashuri, ibyabananiye mu ngo zanyu. Bana banjye umwana asaba umubyeyi iyo amwizeye aramuha, ntimugategereze rero ko ari njye ubabwira ngo munsabe, gusa mujye munsabana umutima utaryarya wizeye kandi usukuye. 


Babyeyi ni musenge kuko ibihe murimo bitoroshye, kurera ntibyoroshye, kurema ntibyoroshye. Mwana wanjye komeza unshimirire abana banjye mwirirwanye hano I janja kuri ino tariki yanjye ikomeye, uti itariki ya 13 ni umunsi ukomeye wanjye, kandi ntimuzibagirwe iyi tariki na rimwe uti, ndabashimiye n’umutima wanjye wose mwihe amashyi n’ impundu kuko murabikwiriye. 


Igihe rero mwatambagizaga umwana wanjye abatambagiramo nanjye rero twari turi kumwe. Igihe rero mwaririmbaga mwishimye nanjye rero nari nishimye. Nubwo benshi ari ba mayirabiri, ariko kandi abanjye ntimucike intege ibyishimo mwari mufite muzabihorane, bibakwiremo, bibafashe kubaka roho, bibafashe kurwanya ikibi kandi mujye mwirinda inteko y’abaneguranyi. 


Bana banjye mushishikarire kuba umwe muri Kristu, kuba umwe muri roho, mwubake kandi inkingi z’imitima yanyu, ibyo mbibabwiye ndi umubyeyi wanyu, kuko umubyeyi ababazwa nuko umwana we ahangayika, mwihangayikisha imitima yanyu. 


Bana banjye ntabwo naziye abanyarwanda gusa, naziye umwana wanjye uwo ari we wese. Bana banjye reka mbabwire ukuri, unkurikiye uwo ariwe wese agakurikira umwana wanjye, wemera kandi wicuza, ahura n’ibigeragezo byinshi, ahura n’ibitotezo; ariko abakurura ntibitangire, amarembo ahora afunguye, ntimuzifuze ibyo, kuko igihe bizafungirwa nibyo bibi, munjye mwifuza kubabarana n’umwana wanjye, mwishimire guhura n’ibibazo kandi mumenye kubyihanganira, mwishimire no kubitura. 


Mwana wanjye kenshi urabwira ngo uratotezwa, ngo urababara, byemere kandi igihe cyose ujye ubyakira kandi wishimye. Bana banjye mbabwiye icyo mwese muzi, ntawe urwanya ikitarwanyika, bana banjye nubwo nababwiye ngo ndishimye umwana wanjye arababaye(2), ababajwe na kino gihugu cyanyu cy’u Rwanda n’abanyarwanda. Abanyarwanda ntimwumva mwamfuye amatwi, amatwi yanyu yarazibye, ariko icyo murashaka kirahari, bamwe muririrwa muvuga ngo ntacyabashobora mugira ngo ntabwo twumva, nyamara abafite amaso yo kureba nimurebe aho ibihe bigeze maze mushishoze. 


Murivuga mugira ngo umwana wanjye ntiyumva, yarangije kubumva. Umujinya muhembera mugiye kuwubona kandi uburakari bw’Imana bugiye kubisukaho. Bana banjye mwumva ibyo mvuga nimusenge musabire igihugu cyanyu kuko akenshi kiri kugenda kiganisha mu rwobo, ikindi kandi bana banjye kimbabaje nuko mbona benshi bari mu by’isi bakomeje kwivuruguta mu cyaha kandi bakibona. Bakomeje kurundarunda imitungo bavuga ngo ibi ni ibyacu, si ibyanyu mumenye ko n’abandi bari babifite uko babibuze namwe niko mugiye kuzabibura, ureba yaba yararebye kandi igihe kirageze cyo kugirango mubyamburwe. 


Bana banjye muri kwiyanduriza ubusa, munyunyuza imitsi ya bagenzi banyu mugira ngo simbibona, mwambura bagenzi banyu imitungo yabo muvuga ngo ni iyanyu, si iyanyu, mbisubiyemo mugiye kubibura mubibona, kuko mwabwiwe kenshi ariko mwanze kumva, umwana wanjye ababajwe no kutumva kwanyu kw’abanyarwanda. 


Bana banjye nakomeje kubabwira ko mbakunda, niko bimeze kandi sinzareka kubakunda, niyo mpamvu, mpora mbabwira uko bwije nuko bukeye, ngo mwicuze, mwihane ibyaha byanyu, mugarukire Imana, ariko mwarananiye. None rero bana banjye uko mbakunda nimunyemerere uyu munsi wa none namwe munkunde, aho muri hose ndabasaba gusenga musabira igihugu cyanyu kuko aho kigeze ndabona kigeze mu marembera. Ibimenyetso byinshi mwarabibonye bihagije kugeza ubu ntacyo mutazi. Mwana wanjye nongere nkubwire , ndagusaba gusabira urubyiruko rw’isi yose cyane cyane rw’u Rwanda kuko kenshi mbona rugenda ruganisha mu rwobo. Bana banjye nongeye kubasubiriramo muramenye sinzabe nyamwisiga ngo nisange, namwe kandi nti muzabe babura mwaje, ntimuzabe inzinduramaguru, ngo mube inzimbwamagambo, kandi mujye mwibuka ko agakara gasiga akandi ariko ntigasige akako. 


Byishimo: Ariko mama kugeza ubu nubwo ukomeza kunshira uyu mugani ntabwo ndasobanukirwa icyo usobanura. 


Bikira Mariya: Bana banjye ni mutege amatwi mbasobanurire kuko kenshi imigani yabananiye. Agakara gasiga akandi ariko ntigasiga akako, ni ukuvuga ko ukunda umuntu mutabana ukamugezaho ibyiza, ariko uwo mubana mukabana mumeze nk’inyamaswa zihuriye ku kintu, bigasobanura ko agakara gasiga akandi ariko ntigasige akako, ni ukuvuga ko tureba iby’abandi ariko ibyacu tukabyirengagiza. 


Ibisobanuro ni bibiri muramenye ntimukabe inzinduramaguru ngo mube inzimbwamagambo, ni ukuvuga ko mujya gusenga mukagenda muvunika, benshi mucika amano ngo mwakerewe, ariko mugataha ubusa ntimumenye icyabajyanye; ni ukuvuga ko n’ababatumye mutabasohoreza ubutumwa, ahubwo muzimbwa amagambo, mugahimba ibyanyu kuko ntacyo muba mwumvishe. 
Sinzabe nyamwisiga ngo nisange namwe mube babura mwaje, ni ukuvuga ngo sinzagaruke ngo mbasubiriremo, nsange nibyo nababwiye ubushize ntacyo muramenya, nongere mbasange uko nabasize ntacyahindutse; namwe kandi nimuza mudusanga ntimujye mubura icyo mutahana ngo mubure icyo mubwira abavandimwe kandi mwaje, sinkababwire ngo mbasubiriremo inshuro nyinshi namwe mutagira icyo mwibwira,ntimukibabarize ubusa ngo mwibabarize umutima, mutagira icyo mwumva. 


Bana banjye ni musabire igihugu cyanyu mugisabire cyane, musabire n’abayobozi bacyo, mugisabire guhinduka kuko ndabona kirimo kugenda kiganisha mu rwobo, ubu shitani yakinjiyemo, ubu iri gukorera ku mugaragaro, hirya no hino kiragoswe, abayobozi benshi baruswe n’inda zabo bararya abo bayobora, ntibitaye kubo bashizwe, ntibitaye kubyo tubabwira, benshi ni bamayirabiri. 


Mwana wanjye nsezerera ku bana banjye uti ngaho mubane nanjye urukundo rwanjye rubakomeze, ngaho mugire amahoro kandi mugwize andi, uyu munsi wa none mbahaye inkunga yanjye y’umubyeyi kandi mbahaye umugisha.

 

Forum Hiwit



13/10/2012
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres