Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

Ubutumwa Nyagasani Yezu yahaye Byishimo ku tariki ya 13/06/2013.

Nyagasani Yezu yaje ababaye cyane ari mu rumuli rwinshi cyane ntabona icyo ndugereranya narwo, nuko aranyitegereza aransuhuza ati; mwana wanjye reka nongere nkutume ku Rwanda n’isi yose, ubabwirire ko mbabaye,mbabaye, mbabaye cyane; mbabajwe n’abana banjye benshi bakomeje kurigiswa, kurohwa munzu z’imbohe, kwicwa bazira akarengane. Nkuko nabivuze rero ubushize, igihe kirageze ngo mbahorere. 

Nje ndi Umwami w’isi n’ijuru ntabwo nzasubira inyuma. Mwabwiwe kenshi, mwabwiwe byinshi mwanga kumva, none igihe kirageze ,aho bigeze ntagaruriro, ubu nje nje kwisukurira u Rwanda , uwakoze nabi ahanwe, uwakoze neza ahebwe. Bamwe ngo mwigize abanyabwenge ra, ngiye kureba ubwo bwenge bwanyu, arinjye namwe ngiye kureba urusha undi ubwenge. 

Erega bana banjye ntacyo murabona, muri kwirirwa muririmba ngo amahoro ntayahari;bana banjye mubimenye mu byumve uyu munsi wa none ubanza ari uwanyuma wo kubabwira; ariko abanjye bankurikiye njye n’umubyeyi wanjye mukomere ndi kumwe namwe bana banjye. Mwabwiwe 6, mubwirwa 9, ntabwo mwabashije gusobanukirwa. 6 rero ni ukuvuga ukwezi kwa gatandatu, 9 ni ukwa cyenda, mumenye ko muri mu mahwa y’inzitane rero. 

Ndaje,ndaje,ndaje, nje guhananura abigize ibikomangoma,bamwe ngo ntawabashobora, ngiye kureba rero undusha imbaraga. Nawe kandi mwana wanjye ubu butumwa ntutinye kubutanga kuko kenshi mbona ufite ubwoba, butange babumenye ejo hatazagira uvuga ngo ntacyo yamenye. 

Mwana wanjye urabona uko nsa uku, uko meze, ubutaha bizaba birushijeho,ubu mwana wanjye nkubwire, ndabona ufite ubwoba, bwo kuntumikira ngo iki n’iki sindakivuga,nugira icyo usiga uzakivuga uri habi. Babwire bumwe utumvishe nawe ni akazi ke, ni akazi ke, ntacyo agomba kwireguza, bivuge kandi ntabwoba ufite kuko uri kumwe nanjye. 

Murimo murandenganyiriza abana muvuga ngo simbareba, njyiye kubahorera, imvura y’amahindu igiye kubanyagira,utazahitanwa niyo mvura azahitanwa n’icyorezo kandi ibyo bintu byose birahari. Mugiye guhura n’ indwara nyinshi muyoberwe ibyo ari byo, izo ndwara kandi zitagira n’imiti. 

Ubu shitani yarahagurutse kandi yahagurukiye u Rwanda, niyo mpamvu kano gahugu ndimo kukavugiramo kugirango gasukurwe, kagiye kuba irebero ry’ amahanga. Njyiye kukisukurira kuko kazazamo abasukuwe, abazaba bakicayemo ni abasukuwe,ni abasukuwe, niyo mpamvu nabwiye isi yose, uwitwa umunyarwanda wese uri hirya no hino ku isi uzi ko atasukuwe niyisukure kuko uwo ngiye kwicarana nawe ni uwasukuwe. 

Bana banjye ndabasabye, nimwiyambaze umubyeyi wanjye muvuga Rozali n’Ishapule y’ububabare kuko aribyo bizabarokora. Rero hari abavuga ngo barankunda da, ariko bakibagirwa umubyeyi wanjye, abo baribeshya cyane, kuko ntabwo ntana n’umubyeyi wanjye buri gihe cyose tuba turi kumwe. 

Hari abo nakuragije ngo bagukurikirane ngo bagufashe mu mibereho yawe, abo nabo ndabona bari mu tuntu n’utundi nabo bagiye gukubitwa akanyafu,si bose ariko, harimo abagerageza kandi batari muri kino gihugu. 

Ntumwa yanjye, mwana wanjye haguruka ubwire u Rwanda n’isi yose ko mbabaye,mbabaye,mbabaye, njyiye kumanura umuliro wo hejuru nzamure nuw’ikizimu, bibahurireho kandi ibyo byose birahari, ntagaruriro. 

Mwana wanjye babwirero ngo, icyago cya kirimbuzi kiraje kirabugarije kandi kirarokoka bake. Umubyeyi agiye kwifuza kuba atarabyaye, yifuze kuba inumba, kuko amarira agiye kuba menshi muri kino gihugu, simvuga kino gihugu gusa, ndabwira n’isi yose. 

Bana banjye nabasabye kubabarira, muti ntitubishaka, mbasaba kunamura icumu muti ntitubishaka, none hagati aha kababayeho,njyiye kohereza abana banjye baturutse hirya no hino ngo mwicarane muganire,kuko nzi ko ntacyiza kizavamo, hari ubugome bwinshi burimo gukorerwa abantu hirya no hino,biri gukorwa mugira ngo sindikubibona, ndikubibona ariko mubimenye mugiye kubibazwa, nabari hanze nabo ni abana banjye ni abanyrwanda nkuko muri abanyarwanda,mbisubiyemo aka gahugu nicayemo njye n’umubyeyi wanjye ni altari y’isi yose, mbisubiyemo ibi nibirangira abantu benshi batuye isi bazajya bifuza kuza muri kano gahugu babibure. 

Kigali we, Kigali we, Kigali we, uragowe. Bana banjye ba banyakigali,muragowe , muragowe, ibyo muri gupfa byose ngiye kubirimbura,iyo mitungo mukangisha ngiye kuyirimbura, ibyo mukangisha si ibyanyu n’abandi bari babifite, erega bana banjye mubimenye ubu impande zose z’igihugu murugarijwe,murugarijwe,aho bigeze ntagaruriro niyo mpamvu ndi kubabwira uko bwije nuko bukeye kugira ngo ndebe ko hari uwarokoka. 

Igitiki kinini kirumye nta amashami gisigaranye ubu kigiye guhirima, mbacire umugani umwana wanze kumva ntiyanze no kubona,. Mbabwiye bike ibyinshi narabibabwiye njye n’umubyeyi wanjye gusa mumenye ko ibyo mbabwiye bihari kandi ko bitazasubira inyuma. 

Mwana wanjye nsezerera kubana banjye bose ari abari hano mu Rwanda ndetse n’abari hirya no hino ku isi hose; uti mbifurije kuzashyikirana nanjye mu Rwanda rushya, nubihe bishya nagabiwe n’Umwami wanyu I nyanza. Mbahaye umugisha ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu.Amen

 

Forum Hiwit



13/06/2013
2 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres