Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

Harya ngo ntimushaka umukene? Nyamara mugiye kubaryora, abo mwita rubanda rugufi.

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA NA NYAGASANI YEZU BAHAYE BYISHIMO TARIKI YA 7/7/2008

 

Umubyeyi Bikira Mariya yaje ababaye cyane atishimye ari mu rumuri rwinshi ntabona icyo ndugereranya narwo. Nuko aranyitegereza aransuhuza. 

B.M.: Ati “uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigerarezo byose uhura nabyo”. 
BY: Uraho Mama. 
B.M Umeze ute? 
BY: Meze neza gahoro nawe urabibona. 

BM: Ni gahoro? Maze iminsi ngutuma ntiwumve? Nushaka wumve, naragutoye ntiwantoye. Kandi aho ugeze nta na kimwe ushobora kwikura. Aho ugeze, ntacyo ushobora kwikura kuko naguhaye imbaraga zanjye. Ntuzongere kumbwira ko imbaraga ari nkeya kandi naraziguhaye. Ariko kandi mwana wanjye, ihangane kuko ndi kumwe nawe. Wivuga ngo imbaraga ntazo ufite, kuko si wowe uziha, ni Njye uziguha Njye n’Umwana wanjye. 

Mwana wanjye, aho ugeze ntucyitegeka. Nitwe tugutegeka. Kandi uwanjye muha ibigeragezo kugira ngo ndebe ko abishobora. Mwana wanjye, wakubiswe akanyafu kubera kuziba amatwi kwawe. Ni gatoya, ariko uzabona n’akanini nimba utumvise ibyo nkubwira, ngo ubutumwa bwanjye ubusohoze. 

Mwana wanjye, ongera unsuhurize abana banjye bose uti: Nimugire amahoro, urukundo rwanjye rubasakaremo. Bana banjye ndababaye. Ndababaye. Ndababaye cyane. Mbabajwe n’abana banjye hirya no hino bakomeje gutotezwa. Bakomeje kurohwa mu mazu y’imbohe hirya no hino. Bakomeje kwicwa rubozo. Abandi hirya no hino bakomeje guhunga igihugu, kandi ari mwe bahunga mwitwa abayobozi. 

Kiliziya y’Umwana wanjye iratotezwa hirya no hino. Abashumba ba Kiliziya y’Umwana wanjye barapfuye. Bo ntibavugwa. Ibyo byarahishwe. Ariko igihe kirageze ngo bigaragare. Kuko mu minsi mike mugiye kubona igitangaza kibera aho biciwe. Icyo gihe nimucyumva, muzamenye ko ibyo navuze byose, ko igihe kigeze ngo bisohore. N’Igihugu kizaba kigiye gucikamo kabiri. 

Igihe kirageze kandi ngo Umwana wanjye ahorere abana be b’inzirakarengane, kuko nta kwihangana kugihari. Hirya no hino ni amatongo. Intama zanjye zabuze aho zijya. Ibyo nabibabwiye kera mwanga kumva. Ariko mutangiye kubibona. None rero bana banjye, nimureke ibyavuzwe bisohore, kuko ntacyo mutazi. 

Bana banjye b’Abategetsi, harya ngo ntimushaka umukene? Nyamara mugiye kubaryora, abo mwita rubanda rugufi. Nimba mwumva, mwumve. Bana banjye, uyu munsi ngarutse kubasura mbabaye. Ngarutse kubasura ndi Umwamikazi Umarintimba abayifite. Bana banjye, nongeye kubabwira ko abanyizera Njye n’Umwana wanjye, nimuhumure. Intimba mufite, imibabaro mufite yanyu, ngiye kuyibamara kandi muzishima. Kuko igihe kirageze, imibabaro yanyu igiye kuzavamo ibyishimo. 

Erega bana banjye, nkomeje kuza hano muri kino gihugu cyanyu cy’U Rwanda, kuko mbona hari icyo mukeneye, kuko hari byinshi bimbabaje. Niyo mpamvu nkomeje kuza uko bwije uko bukeye. Bana banjye, Umwana wanjye arababaye. Arababaye. Arababaye cyane. Bana banjye, mumbabarire cyane n’ubwo benshi mufite imibabaro. 

Ariko nongeye kubasaba: ”Mwitonde mu buryo bwose. Musengere Kiliziya y’Umwana wanjye, kuko iratotezwa cyane. Musengere n’Umushumba wayo Papa. Mumufashe. Arakomerewe cyane. Musabire abihayimana bose, abasenyeri, abapadiri, ababikira, kuko kugeza ubu bafite umusaraba ukomeye cyane. 

Bana banjye mwe munyizera, nongeye kubasaba Rozari n’Ishapule y’Ububabare. Mubivuge, kuko ari byo bigiye kubakiza muri kino gihe cy’imibabaro mugezemo. Mubyumve. Imibabaro ni myinshi hirya no hino. Ni amarira gusa. Amatongo ni menshi. Abantu babuze aho baregama. Ibyo kandi mbabwira birahari niko bimeze. 

Ubwo butumwa kandi uhite ubutanga ntubutindane. Nubutindana uzabona igihano gikomeye kandi ntikizatinda. Kuko nsigaye ngutuma ugatinda gusohoza ibyo ngutumye. Ndabikubwiye. Ndabikubwiye. Ndabikubwiye. Niwongera, uzabona ikiruta icyo wabonye. 

Mwana wanjye, ongera umbwirire abana banjye bose, uti ntibikiri bya bindi. Ibyavuzwe byose bigiye kuzuzwa, nta kadomo na kamwe kagabanutseho. Bategetsi bayobozi b’iyi si, nabategetse kunamura icumu muranga. Mbasaba gutanga imbabazi, muranga, bisa n’aho mbabwiye ngo nimukomereze aho. Nimwe mbwira cyane, mubyumve. Kuko urubanza rwanyu rwarangije gukatwa. 

Bana banjye, ibyo nababwiye, ubu butumwa ntabwo ari bushyashya. Murabuzi. Ntacyo mutazi Ariko noneho, igihe cyageze ngo muryozwe ibyo mwakoze byose kuko nta gihe ntabibabwiye. Bategetsi, bayobozi b’iyi si, naravuze mukomeza kuziba amatwi yanyu. Noneho mugiye kumvishwa n’ikibando. 

Bana banjye, mukomeje kwica abana banjye urubozo, mubabuza epfo na ruguru, mugira ngo simbibona. Ariko ibyo mukora byose, mbibona mbere y’uko mubikora. Ndabibwiye mwumve. Nimba mutumvise, ni akazi kanyu. Nta gisigaye. Amazi yarenze inkombe. Kuko urubanza mucira abandi namwe nirwo mugiye gucibwa. Kandi mubimenye, igipimisho mupimisha, namwe nicyo mugiye gupimirwamo. Kuko urwanyu rwarangije gucibwa. Nta garuriro na rimwe mugifite muri kino gihugu cyanyu. 




07/07/2008
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres