Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

Komeza ugire abantu bose inama ntawe urobanuye, ubabwire ko mbabaye kubera Abanyarwanda bagiye kurimbuka.

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO  KU ITARIKI YA 28/11/2008

 

Bikira Mariya yaje ababaye cyane atishimye nuko aranyitegereza, aransuhuza, ati : 

B.M. : Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo! 

BY. : Uraho Mama! 

B.M. : Umeze ute? 

BY.: Mama, meze neza gahoro nawe urabibona! 

B.M.: Mwana wanjye ihangane uhagarare gitwari, usenge ubutaretsa kandi ibi byose ubona uzabitsinda. Mwana wanjye ndabizi ufite imibabaro myinshi, umenye rero ko iyo mibabaro ufite ari ibyaha byinshi by’abantu benshi bakomeje gukorera hirya no hino uri guhongerera. 

None rero mwana wanjye ngusubiriremo, ntugomba kwinuba kuko nicyo wahamagariwe, kuko imibabaro ufite si wowe gusa hari n’abandi bana banjye bameze nkawe bafite imibabaro nk’iyo ufite. 

Mwana wanjye nsuhuriza abana banjye bose, uti nimugire amahoro, urukundo rwanjye rubasakaremo. 

Bana banjye, ngarutse kubasura kuko mbakunda. Bana banjye, umwana wanjye arababaye, arababaye, arababaye cyane. Ababajwe na kino gihugu cyanyu n’Abanyarwanda banze guhinduka none kababayeho, kuko twababwiye kenshi mwanga kumva, nimureke ibyavuzwe byuzuzwe. 

Bana banjye, ishyamba si ryeru kuko ibuye rikomeye rigiye kumeneka. Inkingi ikomeye igiye guhirima kandi izahirimana byinshi. 

Bana banjye, naravuze mwanga kumva ariko noneho mugiye kumvishwa n’ikibando kuko imvura y’amahindu igihe kubisukaho, igiye kubanyagira. Murumve namwe iyo mvura mbabwira iyo ariyo. 

Bana banjye, nkomeje kuza kubasura hano muri kino gihugu cyanyu cy’u Rwanda kuko hari byinshi bimbabaje. Abana banjye benshi barimo kurengana, ntibafite aho baregama. None rero bana banjye, igihe cyo kubahorera kirageze. Bana banjye nimureke ibyavuzwe byuzuzwe kuko narabahaye mwanga kwakira ibyo mbahaye. Igihe rero kirageze cyo kubyamburwa byose kuko n’ibyo mukangisha byose ngo murubaka nta buye rizasigara ku rindi. Henshi hagiye kuba amatongo, abantu benshi bagiye gutaha. 

Bana banjye, uburakari bw’Imana bubisutseho nk’imvura y’amahindu. Bana banjye, ibikomeye biraje, birabugarije muri gushaka imitungo. Bana banjye, ibintu si ibanyu, byose mugiye kubibura mubireba. 

Mwana wanjye, komeza ugire abantu bose inama ntawe urobanuye, ubabwire ko mbabaye kubera Abanyarwanda bagiye kurimbuka. 

Bana banjye, ukuntu nabakunze ariko mukanga mukananira, ntimwumve ibyo mbabwira! 

Mwana wanjye, urebe uyu munsi uko umwana wanjye ameze, ubutaha uburakari buzaba busumbije ubungubu ureba. 

Bana banjye, nimusenge cyane muvuge Rozari n’ishapule y’Ububabare. Mubivuge cyane kuko mbibifujeho. 

Bayobozi, bategetsi b’iyi si, mukomeje kurundarunda byinshi munyunyuza imitsi ya bagenzi banyu. Iyo mitamenwa muhagarika igiye kurindimuka, mugiye kujyana nayo. Si ibyanyu, nta na kimwe muzatunga kuko abana banjye bari kurira hirya no hino ni benshi. Amarira ni menshi hirya no hino mu gihugu kubera mwebwe. 

Bayobozi b’iyi si, bategetsi mwanze kugira impuhwe, mumenye ko namwe ntazo mugomba kugirirwa. Ndabibabwiye, ndabibabwiye, ndabibabwiye. Ntacyo mutazi kuko wa munsi nababwiye nguyu ubaguye gitumo kuko mugiye gutungurwa. Inkingi ikomeye irahirimye, inkingi ikomeye irahirimye kandi igiye guhirimana byinshi. Ibi mbabwiye kandi nta gihe gisigaye kuko igihe ni iki murimo nta kindi. 

Bana banjye, nimwumve, utumvise ni akazi ke ntacyo azireguza imbere y’Imana Data. 

Bana banjye, nje kubasura mbakunze. Nje kubasura mbakumbuye, nje kubasura nishimye. Bana banjye, nubwo mbabaye ariko uyu munsi ndishimye. Nashimishijwe n’uko mwaje kunsanganira muri benshi hano i Kibeho. Bana banjye, ibyo muronse uyu munsi mubigeze kuri bagenzi banyu batabashije kuza. 

Bana banjye, uyu munsi wa none ndabasaba gusenga cyane kuko ibibabaza umutima wanjye bikomeje kwiyongera. Bana banjye, nta kuntu ntagize, narababuriye murananira, ibyo mwabwiwe byose bigiye kubuzuriraho nta kadomo na kamwe kagabanutseho. Biraje bidatinze. 

Umurwa Mukuru ugiye guhinduka amatongo. Nta gihe mvuze, nta n’umunsi mvuze kuko mugiye gutungurwa, kuko abawutuye hazarokoka bake. 

Bana banjye, ibihe bigeze ku ndunduro. Bana banjye, nkuko mpora mbibabwira ni agahe gato gasigaye. Nongere mbabwire bana banjye, simbabwiye umunsi cyangwa isaha ariko nimwitegure kuko igihe kirageze. 

Bana banjye, nabahaye igihe gihagije cyo kwisubiraho. Utarisubiraho nta kindi gihe gisigaye, utarisubiraho ni akazi ke kuko amazi agiye kurenga inkombe. 

Bana banjye, ubu umwana wanjye ari kubatambagiramo kuko imitima yanyu yose arayizi. Agiye kwikorera, naho jyewe umubyeyi wanyu ndumva ibyo nababwiye bihagije uretse ko nkibarimo. 

BY.: Ariko Mama, uri kudusezeraho? 

B.M.: Mwana wanjye, ntabwo mbasezeyeho, ntabwo mbabwiye ko ngenda none kuko ndacyagutuma, ntabwo ndakurekura. Bambwirire, uti nababwiye byinshi ariko muri ibyo byinshi nta na kimwe mwumvise. Mumenye rero ko ibyo nababwiye byose birikugenda bigera ku ndunduro, nta gisigaye. Gusa abanjye mukomere turi kumwe, gusa nimutsimbarare ku ntwaro zanyu. 

Bana banjye nkunda kandi nzahora nkunda, ntimugire ngo ntabwo mwaburiwe. Mubimenye cya gihe nababwiye ni iki mugezemo, ni iki murimo. Ubutumwa bugeze ku ndunduro kuko ibikomeye biraje, birabugarije kandi bizarokoka bake. 

Bana banjye, muravuga ngo murankunda, nyamara ntabwo munkunda. Iyaba mwari abandi mwakumvise ibyo mbabwira kandi mukabishyira mu bikorwa. 

Bana banjye, intango iruzuye igiye gusandara kandi izasandarana byinshi. Ibyo kandi sibwo bwa mbere nabibabwira kuko igiti gihagaze cyaramunzwe kigiye guhirima, kigiye guhirimana byinshi. 

BY.: Mama, ko mbona ibyo uri kunyereka muri kino gihe biteye ubwoba! Mama, iriya ntango mbonye ari amaraso. Mama, dukore iki kugira ngo ibi unyereka bitaba? 

B.M.: Mwana wanjye, ntacyakorwa kuko ibyo nabasabye ntacyakozwe. None rero nimureke ibyavuzwe byuzuzwe. 

Mwana wanjye, uzi byinshi, naguhaye byinshi, wigira rero ikigutera ubwoba kuko ndikumwe nawe wigira ikigutera ubwoba. 

Mwana wanjye, nsezerera ku bana banjye, uti ngaho mubane nanjye urukundo rwanjye rubakomeze. Ngaho mugire amahoro kandi mugwize andi. 

Bana banjye, mbahaye umugisha ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amina.



28/11/2008
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres