Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO KU ITARIKI YA 20/09/2009

Umubyeyi Bikira Mariya yaje ababaye cyane ari mu rumuri rwinshi cyane ntabona icyo ndugereranya narwo, nuko aranyitegereza, aransuhuza, ati : 

B.M. : Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo! 

BY. : Uraho Mama! 

B.M. : Mwana wanjye, umeze ute? 

BY.: Mama, meze neza gahoro nawe urabibona, ingendo munkoresha ni nyinshi, Mama maze kunanirwa. 

B.M.: Mwana wanjye ihangane ukomeze utwaze kuko si wowe wikoresha ni jye, imbaraga si izawe nitwe tuziguha. Mwana wanjye, ongera unsuhurize abana banjye bose ntawe urobanuye, uti mugire amahoro kandi mugwize andi, urukundo rwanjye rubasakaremo. 

Bana banjye, ndababaye, ndababaye, ndababaye cyane. Mbabajwe cyane n’abana banjye benshi bakomeje kurengana, benshi bari kujyanwa mu mazu y’imbohe, abandi bakomeje kurigiswa, abandi bakomeje guhunga igihugu ari mwe bahunga. 

Mwe bayobozi bakuru, bana banjye, nabasabye kunamura icumu muranga murananira, mbasaba gutanga imbabazi muranga murananira bisa nk’aho mbabwirije ngo mukomereze aho, ariko noneho nimureke ibyavuzwe byuzuzwe. 

Bana banjye mwumva ibyo mbabwira kandi mukabishyira mu bikorwa, mugerageze gusenga mutwiyambaze kuko ibyo nakomeje kubabwira ni amarenga nabaciraga ariko uwumva yarumvise, utumva niyirorerere kuko amazi arenze inkombe. 

Bana banjye, uyu munsi ndashaka ko buri muntu yicuza ibyaha bye. Bana banjye mwicuze, mwicuze, mwicuze inzira zikigendwa. Bana banjye, nimwicuze, mwicuze, mwicuze kuko benshi muri mu nzira itariyo, cyane cyane ndabwira urubyiruko. Urubyiruko ndarwihanangirije, ndarwihanangirije, nakomeje kurwihanangiriza inshuro nyinshi none benshi bari kuganisha mu rwobo. Yego n’abandi ni uko ariko igiti kigororwa kikiri gito, kuko mu rubyiruko harimo abarenze Shitani izajya yikoreshereza, gusa batagira ukwicuza ndetse bagahugira ku murimo umwe gusa ntihagire ikindi batekereza, yabona mugenzi we akora akibwira ko yasaze cyangwa ari ibyo yigira, ko yihaze akavuga ko Kanaka yihaze ngo agire ibintu kugira ngo bamukunde, bamurebe. 

Mwana wanjye, ongera umbwirire abantu bose, uti isi mutuye mwayihinduye umwanda, amategeko Imana yabahaye ntimukiyitaho na mba none hagati aha mugiye kugubwaho n’ishyano kandi ibi mbabwiye bigiye guhera mu Rwanda. 

Bana banjye, ubu Shitani irimo irategeka, ubu yicaye ku ntebe iri kwitegekera impande zose z’igihugu, irimo iratuma abantu benshi bangana, barabeshyerana, imiryango myinshi igiye gushiraho, abantu benshi bataye ukwemera. Bana banjye, ndabasaba kugira ngo mugendere mu nzira zo kwitsinda no kwicuza. Ndabasaba gusiba ku buryo bw’umubiri ngo mubashe kwigomwa, gutsinda irari ry’imibiri yanyu kugira ngo mubeshyuze ikinyoma cyakwiriye hose, kiri kuyobya benshi mu bana banjye bashakira umunezero mu bintu no gushimisha imibiri yabo. 

Benshi muri bo bariye ibiryo birimo uburozi buturuka ku busambanyi no ku biyobyabwenge, itangazamakuru riyobya abantu na za senema, pornographie biramunga bikababaza nk’igisebe cy’umufunzo kinuka. Uburyo bwo gutumanaho bwabaye uburyo buhumanya imitima, ikwirakwizwa ry’ubugome n’icyaha birerekanwa ku mugaragaro nk’aho ari icyiza gifite agaciro berekana. Niyo mpamvu bana banjye mwanyiyeguriye, mbasabye kumpa ingufu nyinshi zo guhongerera, zimfasha kubaka urukundo, gukumira mbuza ikibi gukwira. Ndabasaba gusiba ku buryo bw’imibiri yanyu kugira ngo mushobore gutsinda irari ry’imibiri yanyu ririho, ryo gushimisha imibiri yanyu. 

Mwana wanjye, ubu butumwa bugeze ku Banyarwanda bose, ari uwakiriye cyangwa se utarakiriye, bose burabareba ntutinye kubutanga. 
Ndashaka ko nta n’umwe utungurwa kuko igihe kigeze, n’utabwakiriye abe yabimenye. 

Bambwirire ko ibi byose muri gupfa umwana wanjye arabirimbuye na mwe atabasize. Bana banjye nguyu wa munsi ubaguye gitumo kandi narababwiye kuva kera. Bana banjye, urukundo mbakunda nirwo rutumye mbereka ko mbabaye kugira ngo mwisubireho nibura hagire urokoka. 

Ni benshi batakira ibi mvuga kubera amaraha barimo. Bana banjye, umwana wanjye agiye kubereka ko ariwe utanga umunezero. Mwana wanjye, mbwirira abakiriye, uti ni mwe mutumye ntangaza ibi kugira ngo mutagubwa gitumo, nimuhore rero mwiyejeje kuko mutazi umunsi n’isaha, nimuhabwe aya masakaramentu, Penetensiya no guhazwa, utabatije nawe nabatizwe, musabe Imana imbabazi mureke kwiyemera mwicishe bugufi nk’uko umwana wanjye yicishije bugufi imbere y’ikiremwamuntu. 




Mwana wanjye, mbwirira abana banjye bose banyakiriye, bambwirire, uti ndabona harimo ab’ijujuta bavuga ngo barambiwe gutegereza; bambwirire uti mugiye gutwarwa n’ibintu, bambwirire ejo badakomereka baramutse batunguwe kuko igihe kirageze kugira ngo umwana wanjye yerekane ukuri kose. 

Mwana wanjye, mbwirira abantu bose ko mbabaye cyane. Bana banjye imvura nyinshi y’amahindu igiye kubanyagira kandi narababwiye kera, kandi ibi mbabwira nta gihe mubitegereje, igihe ni iki murimo nta kindi mutegereje. 

Mwana wanjye, ongera ubambwirire, uti kubona n’abo nakubise akanyafu ntacyo bibabwiye ngo bahinduke! 


BY.: None se Mama, ko mbona ubabaye cyane hakorwa kugira ngo icyago cya kirimbuzi ukomeza kutubwira kitatugeraho? 

B.M.: Mwana wanjye, ntacyakorwa uretse kuzuzwa kw’ibyahanuwe. Mwana wanjye, urabona uko uyu munsi umwana wanjye ameze, ubutaha uburakari afite uyu munsi buzaba busumbye ubungubu afite kandi ngusabye kutazongera kuvuga ngo nimbababarire. None se ko mwe mutambabarira, none se bana banjye aho nahereye mbinginga nkabona ntacyahindutse, bana banjye imyaka maze mu gihugu cyanyu ntegereje guhinduka kwanyu noneho ndabahebye. Reka ibyahanuwe bisohore. 

Mwana wanjye, mbwirira Abanyarwanda, uti nababuriye kuva kera mwanga kumva none mugiye kumvishwa n’ikibando. Mwana wanjye, ongera umbwirire Abanyarwanda, uti natumwe n’umwana wanjye muransuzugura, nawe ubwe yariyiziye mumutera utwatsi, bana banjye nimushaka mwumve cyangwa mwirorerere kuko nta gisigaye. 

Bana banjye, uburakari bw’Imana bugiye kubisukaho kubera kutumva kwanyu mwibereye mu mitungo gusa. Uyu munsi wa none mvugiye ku mugaragaro kuko ibyabaye mu Rwanda byatewe n’urukundo ruke n’ubu rero niko bimeze nta garuriro. 

Mwana wanjye, mbwirira Abanyarwanda, uti mwasuzuguye intumwa zanjye nabatumyeho birambabaza, none mugiye kugubwaho n’ishyano. Mwana wanjye, ongera umenere Abanyarwanda iri banga: “Umwana wanjye agiye kwitegekera isi icyicaro cye kiri mu Rwanda”. Bambwirire, uti “uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera”. Abanyarwanda ntabwo muzi ikirezi mwambaye, bambwirire, uti umwana wanjye yarangije kwicara muri kino gihugu cy’u Rwanda. Bambwirire, uti imirimo yose ikorerwa ku isi hose, bambwirire, uti amategeko agiye guturuka mu Rwanda kuko umwana wanjye ari ho yicaye. Yego Imana iba hose ariko mumenye ko intumwa umwana wanje agiye gukoresha ari Umunyarwanda, iyo ntumwa ni yo igiye kuzenguruka isi yose itanga amategeko ikoreshejwe n’umwana wanjye Yezu. 

Abanyarwanda nakunze, abanyarwanda nkunda, Abanyarwanda nzahora nkunda, nimumbabarire muntege amatwi ariko abatemera kuyantega mumenye ko iyo wahinze ingano, isarura riragera wajya guhunika ingano urumamfu urarutwika. Abemeye kwambara ikirezi nikibizihire, abatemeye kucyambara nibajye mu mwanya babyiganiye. 

Bana banjye, ndabakunda ariko mwe mwanze kwakira urukundo mbakunda. N’ubwo mwanga kwakira urukundo mbakunda ariko jye sinareka kubakunda. Ariko se bana banjye ko mbasaba gukundana mukanga iyi si muzayitegekesha ayo macakubiri yanyu? Ni yo mpamvu rero umwana wanjye agiye kwishungurira inyangamugayo gusa kugira ngo ibyateguwe byuzuzwe. 

Bana banjye, igihe kirageze kibuzuriyeho. Bana banjye nabasabye guhinduka murananira none nimureke ibyavuzwe bisohore. Ariko se bana banjye ntabwo mwishimiye uwo munani mbahaye! Bana banjye nimurangwe n’urukundo ruranga abana b’Imana. Bana banjye, ibikomeye biraje birabugarije. 

Bana banjye, imvura y’amahindu igiye kubisukaho kandi izarokoka bake kubera kutumva kwanyu kw’Abanyarwanda. 

Bana banjye, Imana yakunze u Rwanda kubera Umwami w’u Rwanda yararumutuye, yararwakiriye none mwe buzukuruza be nimutunge umunani w’abasokuruza banyu. Bana banjye, murambeshya ngo murasenga, nabasabye kurutura umwana wanjye murananira. 

Bana banjye murananiye dore igihe nahereye mbabwira ko mbakunda murananira, namwe mukanga kumpa urukundo mbakunda, ahubwo mukavuga ngo mutegereje impuhwe zanjye. none se nzagira impuhwe ngeze he? Bana banjye, nta mitungo yanyu nshaka, ndashaka urukundo rwanyu gusa. 

Bana banjye, Umunyarwanda yise umwana we ngo “Mpore ndengane” Ni ko se, Abanyarwanda murandenganyiriza iki ra? Hashize igihe kirekire mundenganya, ni yo mpamvu nsanze ari ngombwa kubibutsa isezerano umwana wanjye yagiranye n’Umwami wanyu i Nyanza. Ko igihe kigeze kugira ngo umugambi wuzuzwe. 

Mwana wanjye, soma Mt1,21-25. Mwana wanjye, bambwirire uti mwakumviye nka Yozefu Imana yamubujije kwegera umugeni yasabye yakoye arabyemera none Abanyarwanda ndabatumaho intumwa ntimuzumve ahubwo mugashaka kuzica, n’utakiriye yakwicecekera akareka ubugambanyi. 

Mwana wanjye, mbwirira Abanyarwanda, uti mbifurije kuzashyikirana n’umwana wanjye mu bihe bishya no mu Rwanda rushya, mwagabiwe n’Umwami wanyu. 

Bana banjye ngaho mugire amahoro kandi mugwize andi. Bana banjye, mbahaye umugisha ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagagifu.Amina. Bana banjye, ndagiye nzagaruka ubutaha. 

Ngaho murakoze. Murakagira Imana. 

 

Forum Hiwit



20/09/2009
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres