Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

Igiti gihagaze kigiye kuma. Inyoni zicyaritsemo zigiye guhunga, kuko amashami agiye kuma, nta reme afite

UBUTUMWA NYAGASANI YEZU YAHAYE BYISHIMO KURI IYO TARIKI  7/7/2008

 

BY: Nyagasani YEZU nawe aba araje ari mu rumuri rwinshi cyane ntabona icyo ndugereranya narwo. 
YEZU: Ati Byishimo mwana wanjye uraho? 
BY; Uraho Papa. 

YEZU: Umeze ute? 
BY: Papa, meze neza gahoro. Imbaraga zanjye ntazo. 
YEZU: Mwana wanjye, imbaraga urazifite. Kuki usigaye uhabwa ubutumwa ukabutindana? Habuze iki? Ni ukubera iki? 
BY: Papa, nta cyabuze. 

YEZU: Mwana wanjye rero, ikimenyetso warakibonye. Ntuzongere, kuko icyo kiroroheje. Niwongera, tukagutuma ugatinda, uzabona ikirenze. 
BY: Papa nsabye imbabazi. 
YEZU: Nushaka ubyumve, sinzongere kuvuga. 

BY : Papa ndi imbere yawe, umubiri wanjye n’umutima wanjye ndabikweguriye. Akira na roho nyinshi ziri kubabarira hirya no hino muri kino gihugu, ndetse n’inyuma yacyo. Akira ababyeyi bose babuze abana babo. Akira abavandimwe n’inshuti. N’ibyiza byose uduha mbigushyize imbere. Kugira ngo abakumva ubongerere. Kano kanya nongeye kukwereka urubyiruko rwose rwo kuri iyi si, by’umwihariko urwa hano mu Rwanda kugira ngo uruhe imbaraga zo kugira ngo rushobore kukwegera koko. 

YEZU: Mwana wanjye, naguhaye byinshi. Nkwereka byinshi. Nkwereka kino gihugu cyanyu uko kimeze n’abayobozi bacyo. Nkwereka Kiliziya yanjye uko imeze. Ntacyo ntakweretse. None rero mwana wanjye, winanirwa na gato, kuko ni Njye ubwanjye ukwihera imbaraga. 

BY: Ariko Papa, nimureke uyu munsi mbisabire ikintu kimwe: Kuva mwampa ya gahunda yo kuva mu gihano ntimundekure, mumbuza gutaha ngo mbonane n’abanjye, nsa n’ukomeretse bundi bushya. Icyo gisebe cyanze gukira. Nari nzi ko wenda bitakiri ngombwa cyane, none mbonye ibyanyu bikomeye cyane. Ko nari nzi icy’ingenzi ari uko muntuma mukambona, none ndabona bikomeye. 

YEZU: Mwana wanjye, ukiri na hahandi habi nakuvanye, nakubwiye ko utacyitegeka. N’ubu rero, ubimenye naragutoye, ntiwantoye. Umurwa urimo ni uwonguwo, kuko ukomerewe cyane. Uzajya uwutirimukamo ari uko naguhaye uruhusa. Kuko uwo mujyi ugiye gushya. Abarimo hazarokokamo bake. 

Ikindi kandi mwana wanjye, reka nkubwire. “Igiti cyiswe umwana, ntawe ugicana”. Kandi umusirikare udakora akazi ka gisirikare, cyangwa ngo yambare umwenda wa gisirikare, cyane ku munsi mukuru w’ingabo, ntabwo aba ari we. Kereka rero wowe, uyu munsi utakiri uw’intwari zaharaniye ubucungurwe. Ngaho rero, uyu munsi mbera umusirikare. Ukomere ku rugamba. Kuko aho uri, si wowe wikoresha. Ninjye ubwanjye ugukoresha. Nimba kandi utakiri umusirikare wanjye, uyu munsi ubivuge ucukire aho. Ariko icyo uzabona nukomeza kurangara kirahari. Nimba wumva wumve kuko ntabwo ndakurekura. Uri igikoresho cyanjye. 

BY: Papa, ko uyu munsi umbwiye amagambo akomeye cyane. Ntugira impuhwe? Papa, bimwe ntabwo ndi kubyumva. 

YEZU: Mwana wanjye, wirangara. Igihe ni gito cyo gutsinda urugamba kwawe. Wicika intege rero. Kuko ni Njye ugufite mu biganza byanjye. Mwana wanjye, ongera umbwirire abo bategetsi b’iyi si. Uti bategetsi, bayobozi, naravuze, Umubyeyi wanjye yaravuze. N’uyu munsi, nkomeje kubabwira uko bwije n’uko bukeye, ariko mwanze kumva. Mukomeje guhohotera ubwoko bwanjye. Benshi baricwa urubozo. Abandi barimo baraborera mu nzu y’imbohe. Abandi barahunga igihugu, arimwe bahunga. 

Bana banjye, nongeye kubabwira ko igihe cyanyu cyo guhanwa kigeze. Kuko nyamwanga kumva ntiyanze no kubona. Bana banjye, mwiyibagiza uwabahaye intebe uwariwe. Mumenye ko izo ntebe mwicayeho ari Njye wazibahaye. Igihe kirageze rero ngo muziveho zihabwe abandi. Bategetsi, ese iki gihugu muragishakaho imyase? Ko kitagifite amakara!! 

Igiti gihagaze kigiye kuma. Inyoni zicyaritsemo zigiye guhunga, kuko amashami agiye kuma, nta reme afite. Kuko inyoni n’abagenzi bashoboraga kucyugamamo izuba, ntikigifite amahumbezi. Nta mahumbezi kikigira. Benshi mumeze nk’icyo giti. Maze kuvuga bene icyo giti rero, nta mumaro wacyo, uretse ko imungu zigiye kugihera mu mizi cyangwa umuyaga. Byose bigiye kugiteraniraho bikirimbure bigishyire hasi, ishyamba ryomongane mu kanya gato. Kigiye kuba ibipandepande, kuko kitagikomeye. 

Bana banjye, mbabwiye ibyo. Uzi kumva no gushishoza yumve. Utabishoboye, ajye yegera umwana wanjye amubaze, azajya amenya ibyaribyo. Bana banjye, uyu munsi ndagira inama bene abo bantu bamize akanyamasyo mu nda zabo, barya ntibahage. Nimwitonde ndagira inama ba bandi bamize impiri mu nda zabo, bahora barekereje bagenzi babo ngo bababoneho impamvu zo kubabuza amahoro n’umutekano. Musome Zab 56:2-4. 

Bana banjye ntimugire ubwoba ngo mwibwire ko igikuba gicitse. Na kera niko byahoze kuko isi nta munoza. Ngira ngo uwanze uruvugo yaheze mu nda ya nyina. Kuko abanone basigaye bahareba badafite ibyuma byabugenewe. Basigaye bamenya ibyo abandi batekereza, kandi bahimba. None se ko bitora bakamvugira ibyo ntavuze, cyangwa bakantekerereza ibitari byo, kandi ibyo navuze bakabica ku ruhande bambeshyera ngo buriya nabyemeye. Ariko nanjye ngiye kubakoza isoni. 

Burya rero, iyo inyoni zagiye inama, abarinzi nabo bajya iyindi. Ngo muzi kurinda ra!!. Ngaho nimukaze umurego. Ariko muribeshya. Wa munsi nababwiye ubasohoreyeho. Ubu rero, nanjye kubera kumbabaza kwanyu, byanteye kubafatira ibyemezo n’imigambi. Ubu ngiye kubakoza isoni. Kugira ngo mumenye ko ari Njye Mwami w’isi n’ijuru. Kuko musigaye munsuzugura. Musigaye mwarangize nk’umugaragu. Ariko noneho ngiye kubibereka mwe mwigize ibihangange. Uyu munsi niyiziye ndi kubabwira ibya nyuma. 

Erega uru Rwanda ni urwanjye n’Umubyeyi wanjye, nta wundi. Ni twe tugiye kurwiyoborera. Erega bana banjye ntimuzi ikirezi mwambaye. Kandi sinzi impamvu mutabizi kandi mbibabwira buri munsi, nkanakibereka buri gihe. Mfite abana banjye benshi muri kino gihugu ntuma. Ntabwo ari Byishimo gusa uri hano muri runo Rwanda. Hari benshi rero mutazi, batinya kuvuga ibyo nabatumye. Bana banjye, narababwiye igihe kirekire, ariko noneho ndananiwe kuko noneho ndabahebye, mureke ibyavuzwe byuzuzwe. 

Bana banjye, abanjye uyu munsi wa none nimwiyizire mu gishura cyanjye, hatazagira utakara ntabishaka. Kuko kugeza ubu, ndabona mugeze mu makuba akomeye cyane. Bana banjye, mureke mbashyire mu gishura cyanjye, kuko kugeza ubu, abanjye ndabazi. Mureke mbashyire imbere, mbashyikirize Data. 

Ikindi kandi bana banjye, mwisunge Mama wanjye Bikira Mariya, kuko abafatiye runini. Ibi bihe murimo, mumwiyambaze. Kuko aho bigeze murakomerewe cyane. Ikindi kandi bana banjye, ntimugire ngo nsigana na Mama wanjye. Tuba turi kumwe igihe cyose. 

Bana banjye nkunda, ibihe murimo birakomeye. Igisamagwe kirasamye kigiye kubamira. Nimunkomereho, nanjye mbakomeyeho. Kuko nshaka kubagira igikumba kimwe mu bihe biri imbere, kandi si kera. Bana banjye, mube mu gikumba kimwe. Mukomere kuri Data ibihe bitarabatwara. 

Mube bamwe inyanja ni ngari. Amato menshi agiye kubama. Bana banjye, sibwo bwa mbere nabibabwira. Nimugashye mukomeje, ejo mutazajya muri ariya mato agiye kujya ikuzimu. Abanjye nimumfate kuko ngiye kubambutsa inyanja ikomeye. Bana banjye ibihe murimo birakomeye, amato murimo arasunikwa. Ngaho rero, nimugashye mukomeje. Ntimwikange umuvumba. Kuko ndi kumwe namwe. Kandi ndi Mwambutsa. 

Bana banjye, nongere mbabwire,. Ingashyi mbabwira, ni ishapule zanyu. Mwizitezukaho. Kuko ari intwaro ikomeye igiye kubakiza muri ino ntambara turwana kuri ino si. Bana banjye, kino gihugu cyanyu, tumaze imyaka irenga makumyabiri Njye n’Umubyeyi wanjye tukirimo. Ariko ntacyo mwumvise. Ariko noneho, ntagisigaye. Mugiye kumanurirwaho amahindu. Urugogwe rugiye kubikubita hejuru. Kandi sibwo bwa mbere nabibabwira. 

Bana banjye, narabinginze murananira. Muramenye. Ntihazagire uvuga ngo ntacyo yamenye. Bana banjye, mwanteye umugongo,. Mwanga kumva ibyo tubabwira, ariko noneho igihe kirageze ngo mushake kubyumva mutakigira ubibabwira. Bana banjye, ngaho mugire amahoro kandi mugwize andi. Bana banjye, mbifurije kuzabana nanjye mu bihe bishya, mu Rwanda rushya mwagabiwe n’Umwami wanyu. 

Bana banjye, mbahaye umugisha, ku izina ry’Imana Data, na Mwana, na Roho Mutagatifu. Amina.



07/07/2008
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres