Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

UBUTUMWA NYAGASANI YEZU YAHAYE BYISHIMO KU ITALIKI YA 1/3/2012

Nyagasani Yezu yaje ababaye cyane,ari mu rumuri rwinshi cyane ntabona icyo ndugeranya narwo, nuko aranyitegereza aransuhuza ati :

 

- Uraho Byishimo mwana wanjye ?

 

- Nti: uraho Papa? 

- Mwana wanjye umeze ute ?

 

- Papa, meze neza gahoro nawe urabubona, imibabaro ni myinshi cyane mu mubiri wanjye, sinsinzira; ariko Papa, ntacyo imibabaro intwaye kandi mwarabinsezeranyije ko ngomba kubabara kandi nkababarira benshi kuri ino si, kandi sininuba habe na gato, kandi ntawakwinubira icyo mumuhaye .

 

Papa,ndabizi kuko hari igihe tuzirikana imibababaro, nanjye iyo niherereye ndayizirikana. Papa , rero uyu munsi nimwe nishyize mu biganza byanyu, munkoreshe icyo mushaka, gusa ni uko mbabaye, ariko ntabwo ari cyane uretse ko utari kumwe nawe ntacyo yakwimarira. 

Byishimo mwana wanjye uramenye ntugatinye kuvuga ibyo nkubwiye cyangwa ibyo wabonye, jya ubivuga uko mbikubwiye, ntukagire na kimwe ugabanuraho kuko mba mbikubwiye kugirango abana banjye bamenye ko ndikumwe nabo kandi iyo ubibabwiye barushaho kwisubiraho kuko hari byinshi bakora bibagusha mu cyaha batabizi kandi batagombaga kubigwamo. 

Erega bana banjye ndabakunda kandi nzahorana namwe sinzabatererana bana banjye. 

Mwana wanjye, ongera unsuhurize abana banjye ntawe urobanuye, uti nimugire amahoro, nimugire amahoro, nimugire amahoro.

 

Bana banjye ndababaye, ndababaye, ndababaye cyane. Mbabajwe cyane n'abana banjye bakomeje kugwa mu cyaha kandi bakibona. Benshi bakomeje gutwarwa n'iby'isi. Bakomeje kunyunyuza imitsi ya bagenzi babo, benshi bakomeje kurya abo bayobora; mwana wanjye bambwirire uti igihe kirageze ngo mubibazwe. 

Muravuga ngo mu Rwanda ni amahoro. Ntayo, ubu hari intambara ya bucece cya gihe kibi nababwiye mwakigezemo ni iki murimo. Abana banjye hirya no hino baricwa n'inzara, nongere mbisubiremo igihe kirageze kugirango umuntu abazwe ibyo yanze kumva n'ibyo yanze gukora. 

Ese bana banjye, mugeze he ra? 

Ko mbona benshi mukomeje kwirangarira,gusenga kwanyu mukabikora mutazi ibyo mukora ibyo aribyo; ejo ntuzavuge ngo ndi umwana mu ngoma y'ijuru,kuko mwabwiwe byinshi ariko mwanze kumva ibyo tubabwira. Igihe kirageze rero abadukoreye by'ukuri bahabwe ingororano yabo. 

Bana banjye,ndababwiye kugirango igihe cyose musenge kuko mutazi umunsi n'igihe.Ndababona aho muri hose,ibyo mukora byose ntimukinubire umusaraba mufite kuko uzankurikira wese azahura n'ibigeragezo kandi igihe cyose akaba afite umusaraba adashobora kwinubira. 

Bana banjye , aho muri hose mubyo mukora byose mujye mumenya kuzirikana kuko akenshi mukunze kurangara,ari mu masengesho,ari no mu bindi byose mukora.Bana banjye,nongere mbabwire,ntimwibwire ko nzongera kwivuguruza kubyo naba narababwiye,igihe gishize ni kirekire ndi kumwa namwe,nyamara ndabona nta na kimwe kiriyongera. 

Bana banjye nimusabe muzahabwa,mukomange muzakingurirwa,mushakashake muzaronka.Ariko bana banjye muranga mukumva mugifite umwanya.Ariko bana banjye,hari igihe muzifuza kumva ntawe ubabwira.Ntimugirengo igihe cyose tuzahorana,nyamara hari igihe nzabasezera nkagenda,kandi bamwe bazibagirwa ibyo nababwiye;abafite Roho Mutagatifu bazabwibuka. 

Bana banjye,koko mwakumvishe tukiri kumwe ntarabarekura?None se bana banjye ko nabatumyeho kenshi mukanga kumva muragirango ngire nte?Nyamara uwashaka yasubiza amaso inyuma akareba aho ibintu bigeze maze agashishoza.Bana banjye mureke gukorera ku bwoba kuko nukorera kubwoba nta nakimweuzageraho,nta na kimwe uzatoramo. 

Mwana wanjye urabona uko mbabaye kubera abanyarwanda benshi bagiye kugwa mu rwobo?Ukuntu nabakunze ariko baranze barananiye.Bana banjye,uyu munsi kuwa gatanu ni umunsi w'ububabare bwanjye,ariko noneho 

bibaye akarusho kubera abanyarwanda kandi sibwo bwa mbere ubu butumwa nabukunyuzaho,none ngutegetse kuvuga ishapure y'ububabare inshuro eshatu,gukora inzira y'umusaraba ukabisozesha ishapule y'impuhwe z'Imana kugirango umfashe kuririra u Rwanda.

 

Si wowe gusa, n'abandi bose bumva ibyo mvuga ndabibasabye,bambwirire uti utazahitanwa n'amahindu azahitanwa n'umuvu; utazahitanwa n'inkangu, azahitanwa n'amasasu cyangwa umuyaga  ibyo bihano byose murabiteganyierijwe.

 

Ndabibabwiye mubimenye kandi byaratangiye, kandi mumenye ko igihe mukirimo. Mwana wanjye bambwirire ngo ndababaye, ndababaye cyane. Mwana wanjye babwire ko mbabaye,babwire ko igihe kigeze kugirango umuntu abazwe ibyo yanze kumva. 

Byishimo mwana wanjye, sengera u Rwanda, mfasha kuririra u Rwanda kuko uburakari bw'Imana bugiye kurwisukaho. Nguyu wa munsi nababwiye ubaguye gitumo.

 

Muri gushaka amafaranga ,ariko muri kwiruka inyuma y'ibintu mutazatunga! Ndabirimbuye namwe ntabasize,ngiye kubibasira namwe ntabasize.Mwana wanjye kandi ubu butumwa bugeze ka banyarwanda bose ndetse n'abari hanze ,ari uwakiriye cyangwa utarakiriye bose burabareba apfa kuba ari umunyarwada . 

Ntutinye kandi kubutanga ,ndashaka ko bose babumenya ,kandi nshaka ko hatazagira utungurwa ngo ntacyo yamenye,n'utazabwakira nawe azabe yarabimenye.

 

Bambwirire ko ibi byose muri gupfa ndabirimbuye namwe ntabasize.Nguyu wamusi nababwiye ubaguye gutumo,urugogwe rugiye kubikubita hejuru muri gushaka amafaranga.Murayashaka se amaze iki ko ubu amenshi yarangije guhinduka aya shitani,n'uyatunze nawe ntacyo amumariye . 

Bana banjye urukundo mbakunda nirwo rutumye mbereka ko mbabaye kugirango mwisubireho,nibura hagire urokoka. Mbatangarije ibi rero kuberako mbakunda.

 

Bana banjye nibenshi batakira ibi mvuga kandi mbabwira kubera amaraha barimo,ngiye kubereka ko arinjye utanga umunezero.

 

Mwana wanjye mbwirira abakiriye uti ni mwebwe mutumye ntangaza ibi kugirango icyago cyitabagwa gitumo,kugirango ejo mutavuga ngo nyacyo twamenye.Mwana wanjye ongera umbwirire abana banjye ko mbabaye, ngiye kubamanuriraho amahindu ,kandi ibi mvuga ntagihe mubitegereje byaratangiye ,bimwe 

mwamaze kubibona .Igihe murimo ni iki rero ntakindi mutegereje uwumva arumve.Mwana wanjye wabonye uko meze uyu munsi ,ubutaha uburakari buzaba busumba ubw'uyu munsi nkweretse,kandi mwana wanjye ngusabye ko utazongera kuvuga ngo ni mbababarire kandi namwe mutambabarira.Aho nahereye mbinginga ni kera, bara imyaka maze mu gihugu cyanyu ntegereje uguhinduka kwanyu ariko noneko ndabahebye,reka ibyahanuwe bisohore. 

Mwana wanjye soma Mt 1: 21-23 .

 

Bana banjye mwakumviye nka Yozefu Imana yabujije kwegera umugeni we yasabye ,yakoye arabyemera.

 

None abanyarwanda ndabatumaho intumwa n'abahanuzi ,niba mutazumvishe mugashaka kuzica mugihugu, n'utakiriye yakwicecekera akareka ubugambanyi.

 

Bansezerereho ubambwirire uti uwemeye inama z'umwami wanyu nanjye mwufurije ihirwe risesuye no gutunga igihugu ho umunani, kandi mbifurije kuzashyikirana nanjye mubuhe bishya no mu Rwanda rushya nagabiwe n'umwami wanyu I Nyanza, yararuntuye ndwicayemo njye n'umubyeyi wanjye.

 

Abanyarwanda ntimuzi ikirezi, mwambaye, iyaba mwari mukizi muwakumvise ibyo mbabwira mukisubiraho,abanyarwabda murananiye, dore igihe naherye mbabwira ko mbakunda na mwe mukangaragaruza komuzi kwangana, aho kumpa urukundo ahubwo mukansubiza ko mutegereje impuhwe zanjye.

 

None se nzagira impuhwe ngeze he? Ntamitungo yanyu mbasaba ni mumpe urukundo rwanyu gusa . Umunyarwanda yise umwana we ngo mpore ndengane! Ni ko se abanyarwanda murandenganyiriza iki?

 

Hashize igihe kirekire mundenganya ni yo mpamvu nsanze uyu munsi ari ngombwa kubibutsa isezerano nagiranye n'umwami wanyu i Nyanza, kuko igihe kirageze ngo umugambi wuzuzwe. mbabwiye ibyo uwumva yumve utumvise nawe ni akazi ke ntacyo azireguza k'umunsi w'urubanza.

 

Ibikomeye biraje birabugarije kandi bibaguye gitumo mwibereye mubyisi. Uwumva yumve kandi agire icyo avanamo akigire icye.Mbabwiye ibyo ubundi mwishungurire. 


Ngaho mugire amahoro kandi mugwize andi. 

Mbahaye umugisha ki izina ry'Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu Amina.

 

Forum Hiwit



01/03/2012
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres