Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

UBUTUMWA NYAGASANI YEZU NA BIKIRA MARIYA BAHAYE BYISHIMO KU ITARIKI YA 20/10/2009

Nyagasani Yezu yaje ababaye cyane, ari mu rumuri rwinshi cyane ntabona icyo ndugereranya narwo, nuko aranyitegereza aransuhuza, ati : 

NY. : Byishimo mwana wanjye, uraho, umeze ute? 

BY. : Papa, meze neza gahoro, ingendo mukomeje kunkoresha ni nyinshi cyane, maze kunanirwa! 

NY. : Mwana wanjye, ibyo nkomeje kukwereka niko bimeze kuko igihe kigeze ngo bisohore. 

BY.: Papa, binteye ubwoba, iyo mbibonye ntabwo nsinzira na rimwe. 

NY.: Mwana wanjye, biriya ubona byose nkomeje kukwereka ni ibyo wabwiwe byose, niko bimeze. Ibimenyetso byinshi mwarabibonye, noneho rero nta gisigaye amazi agiye kurenga inkombe kandi narababwiye. Kuva kera nabatumyeho intumwa nyinshi n’abahanuzi ntimwazumvise ahubwo mwibereye mu tuntu n’utundi. Muri mu mitungo gusa, ibyo byose rero mukangisha mugiye kujyana nabyo. 

Mwana wanjye, ongera unsuhurize Abanyarwanda bose ntawe urobanuye, uti mugire amahoro kandi mugwize andi. Bambwirire, uti uyu munsi ndiyiziye, ndiyiziye, ndiyiziye. Ndagarutse kandi musa n’abari kubwirwa ibyanyuma. Ndaje, ndaje, nje guhorera abana banjye bari kurengana hirya no hino muri iki gihugu kuko narababwiye muranga murananaira. Dore aho nahereye mvuga ariko mwanze kunyumva. 

Bayobozi, bategetsi b’iyi si, ndongeye ndababwiye, ibyo nabasabye gukora nta na kimwe mwumvise, ahubwo murahimba udutsiko hirya no hino ngo ni amashyaka ra. Bana banjye, nta mashyaka yandi nshaka mu gihugu cyanjye. Ibi byose mukomeje gupfa, byose ngiye kubirimbura na mwe ntabasize kuko mwarambabaje cyane. 

Bana banjye, ndiyiziye, ndiyiziye, nje guhorera abana banjye bakomeje kurengana hirya no hino muri iki gihugu cyanyu cy’u Rwanda. Ndiyiziye , ndiyiziye, ndiyiziye. Nje kurengera abana banjye benshi bakomeje kurengana. Benshi bakomeje kurohwa mu buroko, abandi bakomeje kurigiswa, abandi bakomeje guhunga igihugu arimwe bahunga, mwebwe bayobozi bakuru. None rero igihe kirageze ngiye guhorera abana banjye, ngiye guhorera abana banjye bose bakomeje kurengana. Igihe kirageze ngiye kwishungurira inyangamugayo. 

Mwana wanjye kandi, ubu butumwa uhite ubutanga nta bwoba ufite hatagira n’uvuga ko ntacyo yamenye. Bambwirire, uti sinshaka akarengane kanyu mwe bayobozi bakuru ba kino gihugu. 
Bategetsi, bayobozi mwabonye ibimenyetso byinshi, ntacyo mwitayeho. Ngiye kubereka ikindi kimenyetso kimwe kandi mugiye kubibona. Mugiye gupfa amashyaka, rimwe rigiye kurwanya irindi kubera ukwikubira kwa bamwe, ibyo mugiye kubibona vuba. Benshi mubyumva muzamenye ko ibyo navuze njyewe n’umubyeyi wanjye, biri kuzuzwa. 


B.M.: Byishimo mwana wanjye, ongera umbwirire abana banjye bose, ari abakiriye n’abatakiriye, ngo mwese nimugire amahoro, urukundo rwanjye rubasakaremo. Mwana wanjye, komeza ubambwirire, uti naravuze ntumwe n’umwana wanje Yezu, nawe ubwe yariyiziye, nawe yariyiziye ubwe aravuga bisa nk’aho tubabwiye ngo nimukomereze aho. Twabatumyeho intumwa nyinshi, ahubwo benshi mwabahinduye abasazi ariko noneho cya gihe nababwiye kirageze amazi agiye kurenga inkombe. 

Bana banjye, mwahawe igihe gihagije cyo gupfusha ubusa, ariko noneho ndabahebye. Uwumvise yarumvise, ahasigaye rero mubimenye, mwarabwiwe ntacyo ntavuze. Ahasigaye mwitegure kuko mugiye kugubwaho n’ishyano. Imvura nyinshi y’amahindu igiye kubanyagira kandi izarokoka bake. Murumve namwe iyo mvura iyo ariyo. Mubyumve ntagisigaye. 

Bana banjye, intango imaze kuzura kandi igiye gusandara, izasandarana benshi muri iki gihugu, mubyumve kandi sibwo bwa mbere nabibabwira. Bana banjye ndabakunda, ndabakunda, ndabakunda ariko mwe mwanze kwakira urukundo mbakunda. 

Bana banjye, mbisubiyemo, imvura y’amahindu igiye kubanyagira kandi izarokoka bake, niyo mpamvu bana banjye mwanyiyeguriye nongeye kubasaba ingufu nyinshi zimfasha guhongerera, kubaka urukundo, nibura hagire urokoka muri kino cyago cya kirimbuzi kigiye kubagwirira. 
Bana banjye, icyago gikomeye cya rurangiza kirabugarije kandi kibaguye gitumo. 

Bayobozi, bategetsi, nimwe mubwirwa cyane, mumenye ko nta gisigaye, ibimenyetso mwarabibonye bihagije, muramenye rero ejo ntihazagire uvuga ngo ntacyo yamenye. 

Bana banjye, reka nongere mbacire uyu mugani. “Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona kandi umuvumvu yagitse umuzinga usarurwa n’abandi”. Bana banjye, muramenye ntihagire usobanuza iyo migani mbaciriye iyo ariyo. 

Bana banjye nkomeje kubabwira, umwana wanze kumvira se na nyina yumviye ijeri. Nabasabye kenshi kunamura icumu muranga murananira, mbasaba gutanga imbabazi muranga murananira. 


Bana banjye, mureke ibyavuzwe bisohore. Bana banjye ubu butumwa busa n’ubwa mbere na nyuma ariko bana banjye mwe mwumva ibyo mvga kandi mukabishyira mu bikorwa, mupfukame musenge muvuga Rozari n’ishapulre y’ubabare kuwa kabiri no kuwa gatanu, nibura hagire urokoka. 

Bana banjye, ibi mbabwira birakomeye mubimenye. Uwumva uyu munsi niyumve, utumva ni akazi ke, kuko nta gisigaye. Bana banjye, ngaho mubane na njye urukundo rwanjye rubakomeze, ngaho mugire amahoro kandi mugwize andi. 

Bana banjye, mbifurije kuzashyikirana n’umwana wanjye mu bihe bishya no mu Rwanda rushya mwagabiwe n’umwami wanyu i Nyanza. 
Bana banjye, mbahaye umugisha, ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amina. 

Bana banje ngaho ndagiye nzagaruka ubutaha. Muramenye sinzabe nyamwisiga ngo nisange, namwe kandi ntimuzabe baburamwaje. Muramenye ningaruka nzasange hari icyahinduts, cyane cyane ndabwira mwe mwanyiyeguriye. 

Mwana wanjye nawe uramenye sinzongere kugutuma ngo utinde gusohoza ubutumwa kuko iyo ngutumye hari benshi bukiza, uramenye rero kandi ntuzinube kuko igihe kigiye kugera ngo uhembwe. 

BY.: Ariko Mama, igihe mwambwiriye ngo nzahembwa, nzahembwa gihe ki? 

B.M.: Mwana wanjye kora ibyo nshaka kandi nifuza. Uravuze ngo “ndananiwe” kuko imbaraga si izawe nitwe tuziguha, naho igihembo kirahari simvuze icyo aricyo. 

BY.: Urakoze Mama, nzagukorera, nzakugwa inyuma, aho ushaka hose uzahantume ntabwo nzongera kwinuba kandi kwinuba sijye ni imbaraga nke za muntu. 

Forum Hiwit



20/10/2009
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres