Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

Ubutumwa Nyagasani Yezu yahaye Byishimo ku tariki 11/02/2013.

 Nyagasani Yezu yaje ababaye cyane nuko aranyitegereza aransuhiza. 

Yezu : Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo. 

Byishimo : Uraho Papa. 

Yezu : Mwana wanjye umeze ute? 

Byishimo : Papa meze neza gahoro nawe urabibona. Imibabaro ikomeje kuba myinshi mu mubiri wanjye sinkiruhuka, ingendo mukomeje kunkoresha ni nyinshi cyane, ariko Papa sininuba narabyemeye. 

Yezu : Mwana wanjye menya ko imbaraga ukoresha atari izawe ninjye uziguha ureke rero kwijujuta. Mwana wanjye ongera unsuhurize abana banjye bose uti; nimugire amahoro, nimugire amahoro, nimugire amahoro. Bana banjye ndababaye, ndababaye, ndababaye cyane, mbabajwe n’abana banjye bari hirya no hino kw’ isi yose bakomeje kunyihakana. 

Bana banjye murarangaye, benshi mwatwawe ni iby’isi, mwaruswe ni inda zanyu, nabahaye agahe gato ko kwisubiraho ariko mwarananiye mwanze kunyumva. Nabatumyeho intumwa nyinshi n’umubyeyi wanjye yariyiziye arababwira kenshi ariko mwanze kumwumva, nanjye ubwanjye sinahwemye kubabwira. 

Mbwirira abana banjye b’ abanyarwanda uti; aka gahugu nkicayemo kandi ntawe uzi aho nicaye. Nagashinzemo intebe yanjye, ndahari njye n’umubyeyi wanjye. Ibibi mukomeje gukora ndikubareba kandi byinshi mugiye kubihanirwa. Bana banjye ishyamba si ryeru, igiti kinini kirumye, kigiye guhirima nta mashami gisigaranye. 

Bana banjye mubimenye, mbisubiyemo, nabahaye agahe gato ngo mwisubireho ariko mwanze kunyumva. Ndiyiziye, ndiyiziye, ndiyiziye, nje guhana no guhemba. Ntacyo ntavuze, ntacyo ntababwiye kandi mumenye ko ijambo ryanjye ridahera kereka iryo ntavuze. Sibwira kandi u Rwanda gusa ndabwira isi yose. 

Bana banjye murambabaje, murambabaje, isi mutuye mwayihinduye umwanda, amategeko Imana yabahaye ntimukiyitaho namba,murangajwe n’ibintu gusa; mubirundarunde ariko si ibyanyu benshi mugiye kujyana nabyo.

 

Bana banjye nongere mbibabwire uwumva yumve utumva nawe ni akazi ke, mwabwiwe ngo umuntu azifuza kurahura umuriro abure aho arahura, mwabwiwe ngo ni muri 3km ariko birarenga.Ndaje, nje kwiyungururira, abankoreye neza bahebwe, abakoze nabi nabo bahanwe. 

Mbwirira abana banjye b’ abanyarwanda uti; uwanze kumva ntiyanze no kubona, Kigali we, Kigali we, Kigali we uranze urananiye. Bana banjye mbabwize ukuri, ntabuye narimwe rizasigara rigeretse ku rindi, muranyunyuza imitsi ya bagenzi banyu mubabuza epfo na ruguru, ariko mumenye ko ibyo byose muri kurunda ntabwo ari ibyanyu.

 

Hari abo nicaje ku ntebe, barimo baragaramye bageretse akaguru ku kandi, nabatumaho njye n’umubyeyi wanjye bakavuga ngo ninze mbibwirire, nje kubabwira rero, maze bamenye uwo ndiwe, bamenye uwabicaje kuri izo ntebe. 

Ndaje ,ndaje, ndaje nje guhana no guhemba. Ngiye kubashyiramo akayunguruzo, ngiye kubiyungururira; mumenye kandi ko n’abari bazicayeho nabo bari abana banjye, nta numwe akayunguruzo katazageraho kubera kutumva kwanyu. 

Ntabwo ari abayobozi gusa, no mubihayimana, harimo benshi baruswe n’inda zabo, batakita ku murimo bakora, batwawe ni iby’isi. Benshi bari kwiyambura udusaraba twabo, ntukimenya abo ari bo.

 

Bana banjye, uyu munsi mw’ abihayimana ndabibabwiye mwisubireho, nababwiye kenshi ko u Rwanda rwicayemo kandi ko intumwa nzakore ari umunyarwanda kandi ntimuzi uwo ari we kandi natangiye ku mukoresha, ubu ari kungenda hirya no hino. 

Amategeko agiye gutagwa hirya no hino ku isi ni umunyarwanda uzayatanga. U Rwanda nakunze, u Rwanda nkunda, u Rwanda nzahora nkunda, mu byange mu byemere ngiye kwiyungururira, hasigare bake beza kandi sincaka igwiza murongo. Bana banjye mumenye ko uyu munsi usa n’uwa nyuma mbabwira , ubutumwa buri kugenda bugera ku ndunduro, mbisubiyemo igiti kinini, k’inganzamarumbo kirumye kigiye guhirima nta shami gisigaranye. 

Bana banjye mwese mutuye isi yose munyumve, mbisubiyemo ndabwira isi yose si u Rwanda gusa, unyumva yumve, nje guhana no guhemba. Ibihugu byinshi bigiye gusubiranamo kandi byaratangiye.

 

Bana nanjye, mugiye guhura n’akaga gakomeye cyane kandi byaratangiye, mugiye guhura n’ibyorezo hirya no hino mutazamenya nibyo ari byo,Indwara mutazamenya izo arizo, kandi ibyo byorezo bibarimo kandi byaratangiye, mugiye guhanishwa byinshi mutazi ibyo ari byo, ngiye kubibasira mwese ntawe nsize,hasigare uwankoreye neza, uwumvishe ibyo nababwiye njye n’umubyeyi wanjye. 

Bana banjye, mwagarukuyimana igihe kigishoboka, mbacire umugani umuvuvu yagitse umuzinga usarurwa n’abandi; kandi ntimusobanuze uwo mugani icyo uvuga. Bana banjye mbabwiye ibyo ugira icyo avanamo akivanemo maze akibike mu mutima we. Ngaho ndagiye kandi kenshi sinzogera kuvuga, ngaho mugire amahoro,mugire amahoro,mugire amahoro,mbahaye umugisha ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu.

 

Forum Hiwit



11/02/2013
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres