Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

Nsanze ari ngombwa kubibutsa isezerano nagiranye n’umwami wanyu i Nyanza

UBUTUMWA NYAGASANI YEZU YAHAYE BYISHIMO  KURI IYO TARIKI YA 22/7/2008

 

BY: Nyagasani YEZU nawe aba araje ari mu rumuri rwinshi cyane ntabona icyo ndugereranya narwo. Aranyitegereza aransuhuza. 
NYAGASANI YEZU: Ati Byishimo mwana wanjye uraho? Umeze ute? 
BY; Papa, ni gahoro nawe urabibona. 

NYAGASANI YEZU: Mwana wanjye, ihangane. Ibigeragezo uhura nabyo ndabibona. Urugamba uriho uhumure uzarutsinda, kuko nkurangaje imbere. Wigira ubwoba ngo utinye kuvuga ibyo tugutumye Njye n’Umubyeyi wanjye. Mwana wanjye, ndareka Umubyeyi wanjye akabanza akavuga, nkamuha icyubahiro kimukwiye, kuko ari Mama. Kandi ibyo avuga ni Njye mba nabimuhaye. Nanjye rero ngasoza. 

 

Mwana wanjye, ongera ugire abantu bose inama ntawe urobanuye. Uti ndababaye. Ndababaye. Ndababaye cyane. Kubera U Rwanda nakunze n’Abanyarwanda mpora mbwira uko bwije n’uko bukeye, none bakaba bagiye gutsembwaho. Bana banjye, ukuntu nabakunze mukanga mukananira. Narabakunze ndabagenderera, ngira ngo muzakire. Ariko muranze murarimbutse. 

Mwana wanjye, bambwirire ngo ndababaye. Ndababaye. Ndababaye cyane. Bana banjye, ibyo muri gupfa byose, ibyinshi mugiye kubibura. Mugiye kujyana nabyo. Mwigize ibihangage, munyereka ko mufite imbaraga. Ngiye kubibasira ntawe nibagiwe. Hari abo nahaye ubwenge. None uyu munsi wa none muranyereka ko mubundusha. Namwe ngiye kubibasira, nta n’umwe mbabariye kugira ngo mumenye ko umunyabwenge ari Njye. 

Mwana wanjye, ongera ugire inama abantu bose ntawe urobanuye. Ubambwirire uti, hari abanyakiriye. Hari n’abataranyakiriye. Mwese nimumenye ko ibyo nababwiye kuva mbere, ko igihe kigeze. Ko igihe ari iki, nta kindi mutegereje. Igihe ni iki mugezemo. 

Bana banjye, ndababaye kubera Igihugu cy’U Rwanda nakunze n’Abanyarwnda. None murarimbutse kubera ubwibone bwanyu. Ongera ubambwirire, ko wa munsi w’amakuba ubagwiririye, kandi ubaguye gitumo. Kandi narababuriye kuva kera. Bana banjye, uburakari bw’Imana bugiye kubisukaho nk’imvura y’amahindu. 

Mwana wanjye, mbwirira Abanyarwanda uti, ndababaye. Mbabajwe no kubera urukundo nabakunze, mwe mukangaragariza ko muzi kwangana.

 

Bana banjye, nguyu wa munsi nababwiye urageze, kandi ubaguye gitumo muri gushaka amafaranga, muri kwiruka ku bintu mutazatunga. Murarundarunda byinshi, ariko nta na kimwe mufite muri kino gihugu. Ndabirimbuye namwe ntabasize. Kuko mwaburabuje intama zanjye muzibuza epfo na ruguru, ntaho ziregama, kubera mwebwe bayobozi bategetsi b’iyi si. 


Mbisubiyemo: Abo mwita abakene, mugiye kubabazwa. Kuko amarira yabo ni menshi imbere yanjye. Barambabaje. Bana banjye, mubababaze. Igihe kirageze, namwe mugiye kubabazwa. Ibyo bintu murundarunda, ndabirimbuye namwe ntabasize. 

Byishimo mwana wanjye, ubu butumwa uhite ubugeza ku Banyarwanda bose, ari uwakiriye cyangwa utarakiriye. Bose burabareba. Ntutinye kubutanga. Ndashaka ko nta n’umwe utungurwa. N’utabwakira, abe yabumenye. 

Bambwirire ko ibyo byose muri gupfa ngiye kubirimbura, namwe ntabasize. Bana banjye, nguyu wa munsi ubaguye gitumo.

 

Bana abanjye, urukundo mbakunda, nirwo rutumye mbereka ko mbabaye ngo mwisubireho. Ndabizi, ni benshi mutakira ibi mvuga kubera amaraha murimo.

 

None, ngiye kubereka ko ari Njye utanga umunezero. Mwana wanjye, mbwirira abakiriye uti, ni mwebwe uyu munsi mutumye ntangaza ibi, kugira ngo ejo mudatungurwa.

 

Bana banjye, nimuhore mwiteguye, ejo mutagubwa gitumo. Bana banjye, nimuhore mwiyejeje, kuko ibikomeye biraje, birabugarije.

 

Bana banjye, nimusabe Imana imbabazi. Mureke kwiyemera. Mwicishe bugufi, Nk’uko nanjye nicishije bugufi imbere y’ikiremwamuntu. 

Hari abana banjye benshi banyakiriye. Harimo abavuga ngo barambiwe gutegereza. Bagiye gutwarwa n’ibintu. Bambwirire, ejo badakomereka baramutse batunguwe. 

Mwana wanjye, mbwirira abantu bose ko mbabaye cyane. Ngiye kubamanuriraho amahindu. Kandi ibi mbabwira, nta gihe mubitegereje, uretse iki murimo nta kindi. Ariko bana banjye, kubona n’abo nakubise akanyafu, akaba ntacyo bibabwiye, ngo bahinduke.

 

Bana banjye, igihe navugiye ndananiwe. Nimureke ibyavuzwe byose bisohore. 

Mwana wanjye, urabona uko meze uyu munsi. Ubutaha uburakari buzaba burenze ubu nkweretse uyu munsi. Kandi mwana wanjye, nongeye kukwihanangiriza. Ntuzongere kuvuga ngo nimbababarire. Nonese, ko mwe mutambabarira. Aho nahereye mbinginga. Bara imyaka maze muri kino gihugu, ntegereje uguhinduka kwanyu. Noneho ndabahebye. Reka ibyavuzwe bisohore. 

Bambwirire uti, Abanyarwanda murananiye. Dore igihe nahereye mbabwira ko mbakunda, namwe mukanga kumpa urukundo mbakunda. Ahubwo mukansubiza ngo mutegereje impuhwe zanjye. Nonese, nzagira impuhwe ngeze he ? Nta mitungo yanyu mbasaba. Nimumpe urukundo rwanyu gusa. 

Umunyarwanda yise umwana we ngo “Mpore ndengane”. None, Abanyarwanda murandenganyiriza iki? Hashize igihe kirekire mundenganya. Igihe natumaga umwana wanjye w’umushumba, utari uzi gusoma no kwandika, mukanga gutangaza ibyo mutumye, mukabipfukirana. Ibyo hari abashumba bazabibazwa. Kuko bapfukiranye ijambo ryanjye. 

Nyamara uru Rwanda narukandagiyemo, kandi ndurimo. Abakoze Komisiyo mwiyibagiza ko nanjye nari mpari. Mukemeza ko Umubyeyi wanjye ariwe wenyine waruhari, kandi tudasigana. Mugiye kubibazwa. 

Niyo mpamvu, uyu munsi, nsanze ari ngombwa kubibutsa isezerano nagiranye n’umwami wanyu i Nyanza. Kuko igihe kirageze ngo umugambi wuzuzwe. Mwana wanjye, mbwirira abanyarwanda uti, uyu munsi nimutege amatwi, mwumve. Bambwirire uti, uyu munsi wa none ndananiwe. Ubutumwa mbatumaho buri kuba ubwa nyuma. Nkomeje kwiyizira nza kububihera ubwanjye, kuko akenshi mwasuzuguye Umubyeyi wanjye n’intumwa abatumaho. 

Uwemera niyemere. Uwanga niyange. Gusa, nimumenye ko Imana igira impuhwe, kandi irakara, kandi ihana. Mubyumve. Naravuze, ariko noneho ubanza ngiye kubaheba. 

Mwana wanjye, nsezerera ku bana banjye bose b’Abanyarwanda. Bambwirire uti, mbifurije kuzashyikirana nanjye mu bihe bishya, no mu Rwanda rushya mwagabiwe n’umwami wanyu. 

Bana banjye, mbahaye umugisha, ku izina ry’Imana Data, na Mwana na Roho Mutagatifu. Amina.



22/07/2008
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres