Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO KUWA 15/06/2012

Umubyeyi Bikira Mariya yaje ababaye cyane ari mu rumuri rwinshi ntabona icyo ndugereranya narwo nuko aranyitegereza aransuhuza ati:

Umubyeyi : Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira imibabaro myinshi ukomeje guhura nayo. 

Byishimo: Nti uraho mama. 

Umubyeyi : Mwana wanjye umeze ute. 

Byishimo: Mama meze neza gahoro nawe urabibona ,sinkiruhuka na rimwe. Ingendo mukomeje kunkoresha ni nyinshi cyane. 

Umubyeyi : Mwana wanjye zikore kuko imbaraga ukoresha si izawe nitwe tuziguha. 

Byishimo: Mama n’ubundi ndabizi kandi mwarabibwiye. 

Umubyeyi : Mwana wanjye mu ngendo ukora ntuzinube ngo uvuge ngo urakenye ngo uvuge ngo ntacyo ufite, kuko mbona kenshi uko ukunda kuvuga, iyo naguteguriye urugendo ni itike mba nayiteguye mbinyujije ku mwana wanjye wintamenyekana. Komeza rero undebere abana banjye babaye, barwaye, ukoreshe ingabire nkuko nayiguhaye,aho nkutumye ujye uhita uhaguruka, kuko mba mpagutumye kugirango urwo rugo rusukurwe. Ujye uhaguruka ntakwinuba kandi itike ntabwo uzajya uyibura. 

Byishimo: Mama nanjye aho gucibwa intege n’ubukene bwanjye nje nkusanga wowe n’umwana wawe kuko arimwe gisubizo cyanjye. Mama nje nkwizeye rwose nkubwira ko atari abazima bakeneye umuganga ahubwo ari abarwayi ukomeje kungezaho. Nkuko rero ukomeje kungezaho abana bawe babaye kandi bari gukira nanjye sinzabinubira, kuko iyo mbonye umurwayi aje ababaye maze agakira biranshimisha cyane. 

Umubyeyi : Mwana wanjye ugomba kwishima kuko iyo ngabire ni wowe nayihaye, natanze amavuta kugirango akize benshi ku mubiri no kuri roho kandi uwemeye arakira. Hahirwa rero uwayisize uwo arahirwa cyane. Mwana wanjye ongera unsuhurize abana banjye bose ari abari hano ari nabari hirya no hino ku isi hose uti ni mugire amahoro (3) urukundo rwanjye rubasakaremo. 

Bana banjye ba banyarwnda ibintu birakomeye muri kino gihugu cyanyu ndabona amazi agiye kurenga inkombe imvura nyinshi y’amahindu igiye kubanyagira, mwibereye mu tuntu n’utundi murarundarunda byinshi ariko si ibyanyu. Cyagihe kibi nababwiye ni iki murimo mwakigezemo. 

Mwana wanjye babwirire uti ntacyo twababwiye kitagomba gusohora igihe kirageze kugirango ibyo navuze bisohore umwaka ni uyu simvuze umunsi simvuze ni saha ariko mugiye gutungurwa, kandi bimwe byatangiye kugaragara uretse ko bibonwa na bake. Erega bana banjye navuze cyane mwanga kunyumva none kababaye, intango imaze kuzura igiye gusandara kandi izasandarana byinshi ,uwumva yumve utumva nawe ni akazi ke,kandi ufite amaso yo kurora narebe aho ibintu bigeze maze ashishoze arebe aho ibihe bigeze. 

Byishimo: Mama ndi hano ndi umugaragu wawe vuga icyo ushaka umuja wawe ndumva, nicishije bugufi imbere yawe mubyeyi kugirango ubanze umbabarire ibicumuro byanjye,kugirango ubanze umbabarire ububi bwanjye kuko ntakwiye kuza imbere yawe. Mama ndaguhereza n’abandi bose bameze nkanjye mubyeyi kugirango twese uturuhure ku mutima,kandi utubabarire udusabire imbabazi ku mwana wawe Yezu Kristu. 

Umubyeyi : Bana banjye naje mbasanga,naje mbakunze,ndi umunyabyaha ,bana banjye ni mugaruke,siko nitwa ,siko nteye , niko mwanyise,ni muhumure bana banjye, abanjye mbatabare; ni mugaruke mushire impumu,mwigira inyota ndabatabara,mwigira impumu abanjye turagendana kandi sinzabatererana. 

Bana banjye naje mbasanga ,ndabakunda, ndabakumbuye,ndabatashya, igihe cyose mbatumaho ni muhumure ni mukomere, inzira yanjye ni intamenywa. Dore ndaje ndababwira nti muhumure bana banjye urwanda nararukunze ndarugenderera njye n’umwana wanjye ariko mwanze kutwumva. Igihugu cyose kiragoswe impande zose shitani yakinjieymo ubu iri gutegekera ku mugaragaro. Bana banjye amazi agiye kurenga inkombe kandi narababwiye kuva kera. Bana banjye ndi hano mu rwanda rwanyu ndi n’ahandi,kuko kenshi mwibaza ngo Bikira Mariya aba ahantu hose, akazira rimwe hose, uko ndi hano niko ndi n’ahandi, kuko Imana ibana n’abantu bose kandi mwese muri abana banjye. 

Bana banjye nkomeje kuza kubasura mbakunze, nza ntawe umpamagaye, ninjye wizanye,nahamagaye rero uwo ngomba guhamagara. Bana banjye rero ntimukajye impaka kukitubaka roho ahubwo kiyangiza. Bana banjye ndashaka ko imitima yanyu igendana nanjye mukumva ibyo mbabwira, ndashaka ko igendana nibyo abahanuzi nitoreye bababwira kuko ari intumwa zanjye. Bana banjye mwambabaje kenshi, nimurekeraho kumbabaza kuko nanjye sinshaka kubabaza. Ibikomeretsa umutima wanjye bikomeje kwiyongera muri kino gihugu cyanyu cy’Urwanda . 

Ndareba kino gihugu cyanyu nkarira adakama,ibikomeye biraje birabugarije kandi bizarokoka bake, mbisubiyemo igihugu impande zose kiragoswe, shitani iracyugarije impande zose kandi iri gukorera kumugaragaro,imvura y’amahindo ije kubanyagira murumve namwe iyo mvura iyo ariyo,muramenye kandi ntihakagire uvuga ngo ntacyo yamenye kuko utarumvishe ni akazi ke ,ubu butumwa busa n’ubwanyuma . 

Ubu umwana wanjye agiye kubibasira ntawe arobanuye kuko mwanze kumwumva, n’abari inyuma y’igihugu ntawe naretse kubwira kuko ubutumwa bwanjye bugera hose kugirango mwese mubimenye . Uwakoze neza agiye guhebwa, uwakoze nabi agiye kubihanirwa, kuko iki gihe mugezemo ari icyo guhana no guhemba. 

Bana banjye mwe mwumva ibyo mvuga ndabasaba ngo mubwireabo muri kumwe kugirango nabo bagire icyo bamenya. Amagambo navugiye muri kino gihugu cyanyu cy’Urwanda ni menshi cyane kandi nabwiye bose ntawe narobanuye kuko mwese muri abana banjye. Amagambo nababwiye mwanze kumva niyo agiye kubacira urubanza si Urwanda gusa ni isi yose. 

Bana banjye nimutange nkuko nabahaye mwikwitangira itama ,nimubwire abandi nkuko njyewe nababwiye njye n’umwana wanjye, kuko hari benshi batari bumva ko nuyu munsi twicaye muri runo rwanda rwanyu. 

Bana banjye nkunda kandi mwanyiyeguriye kandi mwumva ibyo mbabwira, uyu munsi mbise abagenerwa murage, kandi mbahaye ingabire y’ubusabane ku Mana,n’ubudacogora,uguca bugufi n’icyubahiro cya Nyagasani, kandi uyu munsi wa none urukundo rwanjye ndarubahaye. Ariko aragowe uzirengagiza urwo rukundo muhaye kandi musezeranyije, kandi mbahaye ubumenyi bwo kumenya gushishoza. Ibyo mbibwiye abana banjye batanyibagiwe muri Rozari yanjye. 

Bana banjye abanjye uyu munsi wa none ni muzane ibivomesho byanyu tubuzurize maze mukomeze mukore ugushaka kwanjye n’umwana wanjye, maze abigize impumyi z’umutima barindagire. Hari abihaye gushakira ubukungu bw’isi mu bugome,mufite ingorane cyane, ntabwo muzabona ubwami bw’ijuru; barahirwa abumva ubwami bw’ijuru bakabukurikiza,bazabona ingororano ikomeye mu ijuru. 

Bana banjye ni munkunde nanjye ndabakunda ,ni munkomereho nanjye mbakomeyeho,ni mumbere abana nanjye mbabere umubyeyi. Bana banjye ntabwo naziye abanyarwanda gusa naziye umwana wanjye uwari we wese aho ari hose. Bana banjye uyu munsi nababwiye bike kuko ibyingenzi narabibabwiye,uwagize icyo afata yaragifashe, muramenye rero sinzabe nyamwisiga ngo ni sange namwe rero nti muzabe babura mwaje; ngaho mubane nanjye urukundo rwanjye rubakomeze,ngaho mugire amahoro kandi mugwize andi uyu munsi wa none mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi. 

 

Forum Hiwit



15/06/2012
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres