Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO KU TARIKI YA 15/07/2011

 Umubyeyi Bikira Mariya yaje ababaye cyane ari mu rumuri rwinshi cyane ntabona icyo ndugereranya narwo, nuko aranyitegereza aransuhuza ati. 

B.M.: Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira imibabaro yose uhura nayo. 

By.: Uraho Mama. 

B.M.: Mwana wanjye umeze ute? 

Y.: Mama meze neza gahoro nawe urabibona. Sinkiruhuka na rimwe, akazi mwampaye ni kenshi, ingendo mukomeje kunkoresha hirya no hino ni nyinshi cyane. Mama ryose mwari mukwiye kundohorera kuko ndananiwe. 

B.M.: Mwana wanjye ihangane ukomeze ububare, ubabarire benshi kuri iyi si kuko imibabaro ufite ni ibyaha by'abantu benshi bakomeje gukorera hirya no hino kuri ino si uri guhongerera, cyane cyane mu gihugu cyanyu cy'u Rwanda. Wikwinuba rero ngo ucike intege kuko ntacyo utazi, kandi nabiguhereye imbaraga. 

BY.: Mama vuga icyo ushaka nguteze amatwi umuja wawe ndakumva. Ariko se Mama ko mbona ubabaye cyane, ubabajwe n'iki mubyeyi. Mama ndabona ubabaye cyane, ndabona birenze. Mama none se ko turi abantu tudashobotse twigire dute? Mama uyu munsi sinakubwira ko tudafite amaso yo kurora ngo tubone uko ibintu bimeze, n'uko twanze kumva. 

B.M.: Mwana wanjye mbwirira abana banjye bose ko mbabaye cyane, mbabajwe cyane na kino gihugu n'Abanyarwanda banze kumva none kababayeho, kuko ntacyo navuze kitagomba gusohora, ibyo twababwiye byose mwitegure ko igihe cyigeze. 

Twabahaye igihe gihagije cyo kwisubiraho ariko ndabona ntacyahindutse, muramenye rero ntacyo mutabwiwe, ejo ntihazagire uzavuga ngo ntacyo yamenye. Bana banjye ibintu birakomeye cyane muri kino gihugu cyanyu cy'u Rwanda ntibyoroshye, ibikomeye biraje kandi bizarokoka bake, dore aho navugiye nyamara maze kunanirwa. 

Bana banjye ibikomeretsa umutima wanjye bikomeje kwiyongera hirya no hino muri kino gihugu cyanyu cy'u Rwanda. Nyamara bana banjye ibi mbabwira muraza kuyoberwa uko bigenze kuko mwanze kunyumva. 

BY.: Mama mukomeje kunyereka byinshi ariko binteye ubwoba. Mama murakoze, ariko mbere yo kugira icyo tuganira banza utubabarire ibicumuro byacu, ubanze uturuhure imitima yacu iremerewe, ubanze ushyitse imitima ya benshi mu nda, cyane cyane abana bawe bagukunda. 

B.M.: Bana banjye buri muntu wese muri kano kanya atekereze ku mutima we maze ashyitse umutima hamwe maze avuge ikiri ku mutima we, ariko cyane cyane asaba yizeye kandi yumva ko icyo asaba gishoboka,ariko cyane cyane yicisha bugufi kugira ngo ashobore kwakira no kumva icyo ashoboye kumva no kwakira icyo ari buhabwe. 

Bana banjye nkomeje kuza kubasura ntabwo nahwemye kuza kubasura, n'uyu munsi niyiziye njye n'umwana wanjye kuko tudatana. Nkomeje kubatumaho umwana wanjye w'intamenyekana, w'insuzugurwa, uwo benshi mwahinduye umusazi, ariko bana banjye hahirwa usara yamamaza ijambo ry'Imana, uwo arahirwa cyane kuko afite igihembo imbere y'Imana Data. 

Bana banjye uyu munsi wa none sinababwira ko mbabaye kandi ndi umubyeyi wanyu, sinababwira ko nishimye, sinababwira ko mbagaye kandi ndi umubyeyi wanyu. Bana banjye ndababaye cyane mbabajwe n'uko ibyo mbabwira nta na kimwe cyahindutse.Nta na kimwe mwumva ahubwo mugaca intege n'abakagombye kuzigira. 

Bana banjye benshi muravuga ngo murankunda nyamara ntabwo munkunda, muravuga ngo murankorera nyamara ntabwo munkorera; ahubwo muranyanga nyamara bana banjye umwana wanze kumva ntiyanze no kubona. 

Uyu munsi ndabasabye, ni umwitozo mbahaye bana banjye, ntimukavuge ko nta gishya, kuko ndi kubibutsa, ntimugatekereze ibibanduza kuko kenshi mbibarinda, ndabasabye nimutangire bundi bushya mukorere igihe kiri imbere muzaba cyo, mwoye gukorera icyo muri cyo, ahubwo mukorere icyo muzaba mu minsi iri imbere kuko ibyahise byarahise, ndabasaba kugira ngo buri muntu yitegure akorere ubutagatifu, yitegure akorere icyo azaba mu minsi iri imbere kuko ibyahise byarahise mubyibagirwe, mutangire rero mushake ibishya byubaka kandi bifite akamaro. 

Bana banjye ndabibasabye ni mugerageze kwivura, mugerageze kwivuza. Narababwiye nti kugira ngo bakuvure ni uko ubanza kwivura ku giti cyawe, ukabanza ugasobanukirwa neza n'uburwayi bwawe; icyo gihe ukuvuye urakira iyo wemeye kwivuza. Bana banjye cyane cyane ndabwira mwebwe abana bato kuko ngiye kubasaba, mumbabarire munyemerere kuko nanjye nimunsaba nzabaha, ndabasaba kugira ngo buri munsi muzajye muvuga nibura Ndakuramutsa Mariya 10, muzikuye ku mutima musenga cyane 

musabira ababyeyi banyu, mwisabira namwe musabira n'abandi bose batemera. Ndabinginze Ndakuramutsa Mariya 10 zizaba zihagije izindi nzajya nzishyiriraho. 

Namwe babyeyi muramenye sinzabe nyamwisiga ngo nisange cyangwa ngo muzabe baburabaje. Babyeyi, bavandimwe, nshuti, bana banjye, ndabasaba kugira ngo mujye muvuga buri muntu ku giti cye yiherereye ishapule 1 mubikuye ku mutima ibindi nzajya mbyishyiriraho, ariko mutibagiwe Rozari. 

Mbabwiye ibyo kuko mbona murangaye cyane, ariko bana banjye kandi, abavuga Rozari nimuyikomereho. Bana banjye ndabinginze mupfukame musenge isengesho rikubiye mu gikorwa musabira bagenzi banyu, abatemera n'abataye ukwemera, n'abo muri kumwe kandi muvuge isengesho ry'umuryango, mujye muhurira ku isengesho nk'uko muhurira ku isahani. 

BY.: Ariko Mama ntabwo byoroshye kuko bamwe bahugiye mu tuntu n'utundi ntibabona umwanya wo gusengera hamwe. 

B.M.: Bana banjye iyo isengesho ridatangiye hamwe nk'uko ibiryo babishyira mu gisorori umuryango ntiwubakwa, kuko abana banyu baza baje kurya, mujye mubabwira ko no gushimira aho byavuye ari ngombwa. Ndabinginze kandi nababwiye ko bitoroshye nyamara igihe kirageze cy'uko abantu basenga koko isengesho rigera ku mutima, musaba kandi kugira ngo ibibi biri kuri ino si bigabanuke. 

Bana aho muri, mufate umugambi kuko igihe kirageze. Bana banjye uyu munsi ndabarebana urukundo rwa kibyeyi, uyu munsi wa none mu bice byose by'isi mbabumbiye mu mutima wanjye muziranenge. Bana banjye aho muri hose ku isi hose, muri bino bihe bibi mugezemo bikomeye, ndabasaba gukoresha intwaro nyayo nabateguriye mwiyegurira umutima wanjye utagira inenge buri gihe, mwifatanya nanjye muvuga isengesho rihoraho rya Rozari n'ishapule y'ububabare ku wa 2 no kuwa 5. 

Bana banjye kandi nkunda, icyo nongeye kubasaba ni ukuvuga Rozari muzirikana amibukiro yayo yose kandi mutuje muhabwa kandi penetensiya buri gihe, mwumva misa ntagatifu kandi muhazwa buri gihe.

 

Bana banjye ibyo ndabibasabye cyane kandi sibwo bwa mbere nabibasaba ariko ntimubikora, ndabibasabye kugira ngo mushobore kwegera umwana wanjye, nanjye umubyeyi wanyu. 

Bana banjye muri ibi bihe bibi bikomeye mugezemo, nimwicuze, muhinduke, mwihane ibyaha byanyu, mwigorore n'Imana yanyu, kugira ngo mubashe kwitegura neza kuko mbona mwugarijwe cyane. 

Bana banjye urugongwe rurabagwiriye kandi rubaguye gitumo kandi narababwiye kuva kera. Bamwe rero ngo bizaba ryari bizaba ryari, igihe kirageze ni iki murimo.

 

Bana banjye naziye mwebwe, naziye mwebwe abanyarwanda kuko nabonaga hari icyo mukeneye, igihe cyose rero ndabinginze, igihe cyose muhore muri maso kuko mutazi umunsi n'isaha mugomba gutungurirwaho. 

Bana banjye umwana wanjye arababaye, arababaye cyane kubera u Rwanda yakunze n'abanyarwanda, none rukaba ruri kugenda ruganisha mu rwobo. Ababajwe n'ibibi byinshi bikomeje gukorerwa hirya no hino muri kino gihugu, nanjye kandi umubyeyi wanyu ndababaye, mbabajwe n'urubyiruko rukomeje kwiyandarika. 

Rubyiruko mwe mwumva ibyo mvuga nimwigishe abandi kuko icyago gikomeye kirabugarije.

 

Bana banjye mwavukiye mu mubavu w'ijuru ubageraho, kuva uyu munsi ndabasaba kurangwa n'imico myiza mukareka kwiyandarika kandi buri gihe cyose mujye mumenya ko ndi hafi yanyu, kandi mbona ibyo mukora byose. 

Bana banjye nimusenge, nimusenge mutsinde shitani, muvuge Rozari kuko shitani ibarimo kandi irabugarije. Nimunkurikire bana banjye, igihe cyose nzabatabara, kuko ntawanyiyambaje ukorwa n'isoni. Erega bana banjye ndabakunda, nimwirinde ikibi cyose n'igisa nacyo cyose maze muze munsanga, kuko nteze amaboko ntegereje uwaza. 

Bana banjye ndabakunda, ndabakunda, ndabatashya kandi mbatumaho, muharanire ukuri, muharanire urukundo, bana banjye ngaho mubane nanjye urukundo rwanjye rubakomeze, ngaho mugire amahoro kandi mugwize andi. Muramenye sinzabe nyamwisiga ngo nisange namwe kandi ntimuzabe baburamwaje.

 

Bana banjye ndabinginze, ndabibabwiye bana banjye uyu munsi wa none mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi ku izina ry'Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amen.

 

Forum Hiwit



15/07/2011
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres