Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO KU ITARIKI YA 09/10/2010

Umubyeyi Bikira Mariya yaje ababaye cyane, ari mu rumuri rwinshi cyane ntabona icyo ndugereranya narwo nuko aranyitegereza, aransuhuza, ati : 



B.M. : Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo! 



BY. : Uraho Mama! 



B.M. :Mwana wanjye, umeze ute? 



BY.: Mama, meze neza gahoro nawe urabibona, ibigeragezo ni byinshi cyane. Ndatotezwa. 



B.M.: Mwana wanjye, ni ukwemera ukabyakira kandi uzarutsinda kuko nkuri iruhande, wikwinuba rero kuko ntacyo utazi. Mwana wanjye, ongera unsuhurize abana banjye bose, uti nimugire amahoro, urukundo rwanjye rubasakaremo. Bana banjye, ndababaye, ndababaye, ndababaye cyane. Mbabajwe cyane na kino gihugu cyanyu mwanze guhinduka, none kababayeho kandi narababwiye kuva kera. Benshi bagiye gutsembwaho kino gihe mugezemo nicyo guhana no guhemba. 



Bana banjye, ishyamba si ryeru, ikimbabaje rero, mbabajwe n’abana banjye bakomeje kurigiswa, abandi bakomeje gushyirwa mu buroko, abandi bakomeje guhunga igihugu ari mwebwe bahunga bayobozi bakuru. Bana banjye, ni kenshi nabasabye gutanga imbabazi muranga, mbasaba kunamura icumu muranga murananaira bisa nk’aho mbabwiye ngo nimukomereze aho. Nyamara bana banjye, ishyamba si ryeru, ibikomeye biraje kandi bizarokoka bakeye kugeza ubu ufite amaso yo kureba narebe aho ibintu bigeze maze ashishoze. 



Bana banjye, urugogwe rugiye kubikubita hejuru, amazi yarenze inkombe kandi narababwiye kuva mbere. Ntacyo navuze rero kitagomba kuzuzwa. Igihe kirageze ngo ibyo navuze byose bigaragare. bana banjye, muririrwa muririmba ngo hari amahoro, nta mahoro ahari, ufite amaso yo kureba narebe maze ashishoze. 



Bana banjye b’Abanyarwanda, imvura y’amahindu ije kubanyagira kandi irarokoka bakeya. 



BY.: Mama, iyo mvura y’amahindu mukomeje kumbwira ni imvura imeze ite rwose? 





B.M.: Mwana wanjye, nawe urambaza ngo ni imvura imeze ite? Hari icyo ye ntakwereka uko bwije n’uko bucyeye, hari icyo uyobewe? 



Bana banjye, nabasabye kwisubiraho muranga murananira none benshi mugiye kugwa mu rwobo. Bana banjye, ndareba kino gihug cyanyu nkarira adakama . bana banjye abantu benshi baratashye. Naravuze, naravuze, naravuze ariko noneho maze kunanirwa, nimureke rero ibyavuzwe byuzuzwe. 



Abantu benshi bataye ukwemera kwabo, benshi bibereye mu maraha abandi bibereye mu mitungo, mubirundarunde ariko si ibyanyu, ndabona abandi bibereye mu bigirwamana , mwibereye mu bidafite shinge, mwibereye mu ngeso mbi. Murica amategeko y’Imana uko mwishakiye, niyo mpamvu uyu munsi wa none nongeye kugaruka mbinginga mbasaba kwisubiraho nibura hagire urokoka kuko bya bihe bibi nababwiye mubigezemo kandi bizarokoka bakeya, kuko ibi mbabwiye nta gihe mubitegereje. Igihe ni iki nta kindi mubitegereje, simvuze umunsi, isaha cyangwa umunota ariko muratunguwe. 



Bana banjye, nimubona umuntu ukomeye w’umunyapolitiki uturutse hanze afunzwe muzitegure, muzamenye ko bya bihe bibi nababwiye bitangiye. Bigiye kuba kuko igihe kirageze. None rero bana banjye, nimutangire mwitegure nibura buri muntu agire icyo afite . 



Bana banjye, nimube inyaryenge kuko ibikomeye biraje. Mbisubiyemo, imvura nyinshi y’amahindu igiye kubanyagira kandi izarokoka bake. 



Mwana wanjye rero nawe komera ku ibanga ufite kuko igihe cyo gusohora kigeze. Ikindi kandi mwana wanjye, umwana wanjye ntatgana n’umusaraba. Umwana wanjye apfana amagambo menshi ku mutima we, umwana wanjye atwara umusaraba yishimye, umwana wanjye iby’isi abibonamo ubusa. None rero mwana wanjye, nibagutoteza uzajye ubyakira ushimire Imana. Ikindi kandi mwana wanjye ntucike intege kuko igihe cyose mba nkuri iruhande. 



BY.: Mama, nta kintu kikimbabaza cyane kuko ntacyo ntazi, ntacyo mutambwiye. 



B.M.: Bana banjye, uyu munsi buri muntu atekereze ku mutima we, maze ashyitse umutima hamwe maze avuge ikiri ku mutima we, ariko cyane cyane asaba yizeye kandi yumva ko icyo asaba gishoboka, ariko cyane cyane yicishije bugufi kugira ngo ashobore kwakira no kumva icyo ashobora kumva no kwakira icyo ari buhabwe. 



Bana banjye, mbabwiye ibyo kugira ngo igihe mupfukama musaba mujye mubasha kwicisha bugufi. Bana banjye, nimusabe kuko ndafite, mfite byinshi byo kubaha. Bana banjye, uyu munsi wa none ngarutse kubasura kuko mbakunda. Uyu munsi wa none sinababwira ko mbabaye cyangwa ko nishimye, sinababwira ko mbagaye kandi ndi umubyeyi. 





BY.: Karame, Mama, ngo urababaye? 



B.M: Bana banjye, ndababaye cyane, mbabajwe cyane n’uko ibyo twasezeranye nta gikorwa ahubwo mwibereye mu tuntu n’utundi, ahubwo mugaca intege n’abagombye kuzigira; ariko bana banjye, nubwo mvuze gutyo harimo abagerageza banyiyambaza muri Rozari yanjye uretse ko nabo harimo ba mayira abiri. Umukobwa aba umwe agatukisha bose. Uyu munsi ndashimira abana banjye bakomeje kunyiyambaza muri Rozari yanjye, abo rero muri bino bihe bibi bikomeye bibugarije, abo nzabarinda. 



Mwana wanjye, kandi unshimirire umwana wanjye wagize igitekerezo cyo gushima Imana ibyiza yamukoreye. Uzamumbwirire, uti aragushimiye n’umutima we wose kandi umunsi ujya gutegura ntabwo ari we wawuteguye nitwe twawiteguriye, ibyakozwe byose ni twe twabyiteguriye kandi uyu munsi ndashima n’abana banjye baje kugutera inkunga. Uyu munsi mwese mwihe amashyi n’impundu kuko murabikwiye. 



Bana banjye, ibikomeye biraje kandi bizarokoka bakeya kandi sibwo bwa mbere nabibabwira, ntacyo mutazi, ntacyo ntababwiye, ndi kubibasubiriramo uwumva yumve utumva nawe ni akazi ke ntacyo azireguza imbere y’Imana Data. Bana banjye, muratunguwe, urugogwe rugiye kubikubita hejuru muri gushaka amafaranga. 



Bana banjye ibimenyetso byinshi bihagije mwarabibonye ntacyo mutazi. Uzi gushishoza nashishoze arebe aho ibintu bigeze. Bana banjye, ibi nkomeje kubabwira niko bimeze nta gisigaye, mbisubiyemo abantu benshi baratashye. 



Bana banjye muhore muri maso, muhore mwiteguye, simvuze umunsi cyangwa isaha cyangwa umunota ariko muratunguwe. Bana banjye, mureke kwirukanka hirya no hino, munsabe mbahe kuko ndafite. Bana banjye, ntimukabibe imbuto mbi gusa zo gusebanya, mujye mwihanganira ikibi 1 mwishimire 3 byiza maze musibanganye ikibi kiba cyababangamiye. Bana banjye, imvura y’amahindu irabanyagiye kandi izarokoka bake. Murumve namwe iyo mvura y’amahindu iyo ariyo. Bana banjye, umwana wanjye arababaye, arababaye cyane. Ababajwe cyane na kino gihugu n’Abanyarwanda banze guhinduka none bakaba bagenda baganisha mu rwobo. Bana banjye, mushishikarire kuba umwe muri Kristu, mushishikarire kuba umwe muri Roho. Mushishikarire kubaka inkingi z’imitima yanyu. 



Bana banjye, mbibabwiye ndi umubyeyi wanyu kuko umubyeyi ababazwa nuko umwana we ahangayitse. Bana banjye, mwihangayikisha imitima yanyu kandi mumfite, kuko unkunda jye n’umwana wanjye, uwo ari kumwe nanjye. 



Bana banjye, ntabwo naziye Abanyarwanda gusa, naziye umwana wanjye aho ari hose. Bana banjye, mbisubiyemo muhore mwiteguye kuko bya bihe bibi nababwiye bibagezeho, ntacyo ntavuze rero niyo mpamvu uyu munsi wa none nongeye kubibutsa kugira ngo ndebe ko hari uwahinduka koko. Bana banjye ndabasaba kuvuga Rozari buri munsi n’ishapule y’ububabare kuwa 2 no kuwa 5 kuko izabatsindira Shitani. 



Bana banjye, abanyiyambaza muri Rozari yanjye rero, abo nzabatabara. Bana banjye, ibikomeretsa umutima wanjye bikomeje kwiyongera muri kino gihugu cyanyu cy’u Rwanda. Mbisubiyemo, rero amazi agiye kurenga inkombe kandi narababwiye kuva kera. Bana banjye, nababwiye byinshi, bimwe mwarangije kubibona hasigaye kimwe gikomeye kandi kiraje. 



Bana banjye mwumva ibyo mvuga kandi mbabwira, muramenye sinzabe nyamwisiga ngo nisange kandi ntimuzabe baburamwaje. 



Bana banjye b’Abanyarwanda, ubu Shitani yabinjiyemo, ubu igihugu cyose yarangije kukigota, iri gukorera ku mugaragaro. Ikindi kandi bana banjye, ndabinginze ntimukabike inzika kuko inzika ikubuza gushishoza, kuko inzika ibabuza kubona ukuri nk’uko umwana wanjye yavuze, ati bababarire kuko batazi icyo bakora, namwe rero bana banjye ndabasaba kugira ngo mujye mwibuka kubabarira no gusaba imbabazi. 



BY.: Ariko se Mama, uragira ngo biroroshye! Twe turi abantu kandi tukaba n’abanyantege nkeya, ibyo byose biranga bikatuganza, n’iyo ugerageje ugahura n’umuntu akagusubiza inyuma bikakunanira kwigarura, none rero uyu munsi tubasabye imbaraga kugira ngo tujye dushobora kwihanganirana no kwitsinda mu magambo. 





B.M.: Bana banjye, nababwiye ko unkurikiye wese, agakurikira umwana wanjye, wemera kandi kwicisha bugufi, ahura n’ibigeragezo byinshi, ahura n’ibitotezo ariko abakura ntibitangire amarembo ahore afunguye. Ntimuzifuze ibyo kuko igihe bizafungirwa nibyo bibi. Mujye mwishimira kubabarana n’umwana wanjye, mwishimire guhura n’ibibazo kandi mwishimire kubyihanganira, kandi mwishimire kubitura. 



BY.: Ariko Mama, umuntu yibereye hano iwanyu ntacyo kwifuza gusubira ku isi, jye buri gihe mba numva nakwijyanira na mwe, ariko rimwe na rimwe nakumva ibyo navuze nkumva nirengagije yenda ububabare mwampaye cyangwa umusaraba, ariko ntabwo byoroshye. Mama, abantu b’iwacu bameze nk’indabo z’iwanyu, baba barahwereye. Umenya iwanyu batagira umukozi wo kuzivomerera zose n’uko kenshi murambirwa ngo turi kumwe ngo ni indabo ndikureba kandi nagera aho nari ndi ngasanga ni abantu, ni byinshi ntabwo nabona aho mbihera, mubanze muruhure umutima nanjye kugira ngo bigabanuke. 



B.M.: Bana banjye, mbabwiye icyo mwese mubona kandi muzi, ntawe urwanya ikitarwanyika. Ndashaka kongera kubabwira ko umwana wanjye murwanya siwe murwanya, ni jye kuko ni jye murwanya siwe murwanya, nijye kuko ni jye wamubateje kuko iyo akosheje ndamwihanira. Mwirinde rero guca imanza. Bana banjye, mugerageze kwivuza, mugerageze kwivuza narababwiye nti: kugira ngo bakuvure, ni uko ubanza ukivura ku giti cyawe ukabanza mbere ugasobanuza mbese ugasobanukirwa neza n’uburwayi urwaye, icyo gihe ukuvuye urakira, niyo wemeye kwivuza, bana banjye cyane cyane ndabwira mwebwe abana batoya kuko ngiye kubasaba mumbabarire munyemerere kuko nanjye nimunsaba nzabaha. Ndabasaba kugira ngo buri munsi muzajye muvuga byonyine Ndakuramutsa Mariya eshanu (5) muzikuye ku mutim, musenga musabira ababyeyi banyu, musabira n’abandi bose batemera kandi namwe mwisabira. Ndabinginze, Ndakuramutsa Mariya eshanu zizaba zihagije izindi eshanu nzazishyiriraho. 



BY.: Murakoze Mama. 



B.M.: Namwe babyeyi nakunze kuvuga nti sinzabe nyamwisiga ngo nisange cyangwa ngo mube baburamwaje, namwe babyeyi bavandimwe, nshuti bana banjye, ndabasaba kugira ngo mujye muvuga Ndakuramutsa Mariye icumi buri muntu yiherereye azikkuye ku mutima, abitekereje aho yaba ari hose, asenge abizirikana azi neza uwo abwira amwemera kandi amwizeye, nanjye nzamuvugira izindi icumi. 



Bana banjye, ndabasabye ntimukavuge ngo nta gishya kuko ndi kubibutsa, ntimugatekereze ibibanduza kuko mbibarinda. Ndabasabye nimutangire bundi busshya mube bashya, mukorere igihe kiri imbere, muzaba cyo. Mwoye gukorera uko muri ahubwo mukorere icyo muzaba cyo, ndabasabye kugir ango buri muntu yitegure akorere ubutagatifu. Yitegurire icyo azaba mu minsi iri imbere kuko ibyahise byarahise mubyibagirwe. 



Noneho atangire ashake ibishya byubaka kandi bifite akamaro. Bana banjye ndagiye nzagaruka ubutaha. Ngaho mubane nanjye, mugire amahor kandi mugwize andi. Bana banjye, uyu munsi wa none mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi. Ngaho murakoze murakagira Imana. 

 

Forum Hiwit



09/10/2010
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres