Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO KU ITARIKI YA 22/04/2011

Umubyeyi Bikira Mariya yaje yishimye cyane ari mu rumuri rwinshi cyane ntabona icyo ndugereranya nacyo. Nuko aranyitegereza aransuhuza ati : Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira imibabaro yose uhura nayo. Nti : Uraho Maman ? Mwana wanjye umeze ute ? 
Mama, meze neza gahoro nawe urabibona. Imibabaro mwampaye muri kino gisibo ni myinshi cyane. Umubiri wanjye wose, ndababara, nta rugingo na rumwe mfite ruzima. 

Bikira Mariya : Mwana wanjye, ihangane ntacyo utazi, kuko iyo mibabaro yose uhura nayo, ni ibyaha byinshi by'abantu benshi uri guhongerera bikomeje gukorerwa hirya no hino muri kino gihugu cyanyu. 

Mwana wanjye, ongera unsuhurize abana banjye bose, ari abo muri kumwe hano i Kabuga, n'abari ahandi hose hirya no hino, bifatanije nanjye mu kababaro k'umwana wanjye. Uti : Nimugire (3) urukundo rwanjye rubasakaremo ! 

Bana banjye, uyu munsi wa none mwanshimishije cyane, kandi benshi mwashoboye gusobanukirwa n'urupfu rw'umwana wanjye, musobanukirwa ukuntu yapfuye. 


Bana banjye rero, uriya mwana wanjye wabahaga inyigisho, ababwira imibabaro y'umwana wanjye, siwe wavugaga ; nitwe ubwacu twivugiraga ! Ibyo yavugaga nitwe twabimushyiragamo. 

Bana banjye, igihe cyose mujye muza gufata inyigisho hano i Kabuga ; kuko uhaje wese ntataha ubusa. Bana banjye uyu munsi wa none, uwahaje wese yaharonkeye indulgensiya nyinshi. 

Bana banjye ndifuza ko, buri muntu wese waje hano ararika n'abandi benshi kugirango baze bavome, umwana wanjye abasesekazeho impuhwe ze. 

Bana banjye, mubimenye : Kabuga muri kano gahugu kanyu k'u Rwanda, igiye kuba akarorero k'amahanga yose. Igiye kwakira abantu b'ingeri nyinshi niba mutari mubizi ni akabanga mbameneye bana banjye. 

Mbisubiyemo, mwese nimuzane ibivomesho muvome. Uhaje wese agiye kuharonkera byinshi. Bana banjye, reka mbabwire, uri hano ari umurwayi, umuzima, ufite agahinda, mwihangayika ngo mwifate mapfubyi kuko ndi hagati yanyu. Bana banjye nongere mbibwirire uyu munsi ndabashimiye n'umutima wanjye wose, ndetse mwihe amashyi n'impundu kuko murabikwiye. 

Byishimo : 
Mama, n'ubwo nanjye maze iminsi mbabaye nanjye ndagushimiye n'umutima wanjye wose. Ukuntu unyiyeretse umeze biranshimishije. Maman, nanjye uyu munsi wa none nishimiye cyane. 

Maman : 
Ndi hano, ndi hano, vuga icyo ushaka umuja wawe ndakumva. 

Bana banjye uyu munsi wa none nishimye cyane. Nashimishijwe n'urugendo mwakoze muza hano kwifatanya nanjye hano i Kabuga mu nzira y'umusaraba umwana wanjye yahuye nayo ajya kubapfira. Ari abaharaye, ari abaje none mwese ndabashimiye n'umutima wanjye wose. 

Uyu munsi rero, mbahaye umugisha wanjye wa Kibyeyi. Mwana wanjye nawe kandi ntuhangayike kandi umfite. 

Byishimo : 
Ariko Maman mumpa ingendo nyinshi zinyuranye hirya no hino, si nkiruhuka. None ndakomeza kukwisabira imbaraga, kugirango nshobore kuzuza inshingano mwampaye. Koko hirya no hino abana bawe barababaye, gusa mubo nkozeho, barakira kuko ikiganza atari icyanjye ni icyanyu. Ikindi kandi Maman nishimye ariko ndanababaye, kuko mukomeje kunyereka ibintu bibi cyane bintera ubwoba. 

Bikira Mariya : 
Mwana wanjye wibabara, kuko ntacyo ntakwereka ntacyo utazi. Bana banjye nubwo nababwiye ngo ndishimye, ariko ndanababaye. Mbabajwe n'abantu benshi bakomeje gusubiza umwana wanjye ku Musaraba. Mukomeje kunshavuza kubera amaraha murimo, imitungo muyirundarunde, ariko si iyanyu, Mwana wanjye bambwirire uti : Ndababaye, ndababaye, ndababaye cyane. 
Mbabajwe cyane nuko nta muntu numwe witaye ku butumwa bw'Ijuru abenshi ndabona muri kugenda mugana mu nzira ya gihogera izabarimbura. 

Bana banjye umwana wanze kumvira se na nyina yumvira ijeri. Bana banjye ibyo mbabwiye birakomeye, ntibyoroshye, nta gihe ntababwiye , mbabwira ngo nimwisubireho, muhinduke, mwicuze ibyaha byanyu ariko mwanze kunyumva. Nabo mbatumaho mukomeje kubita abasazi. Nyamara hahirwa usara avuga ijambo ry'Imana. 

Mwana wanjye, mbwirira abatwakiriye njye n'umwana wanjye, bambwirire uti ubwinshi mufite muri uyu murwa wanyu, mwakwihanganye akaba ariko nako muzagera imbere y'Imana yanyu. 

Bambwirire uti : Umwana wanjye arababaye. Bambwirire uti uko muri kwinezeza mubyo umubiri ari nako mwinezeza mu bya Roho. 


Bana banjye uyu munsi nongeye kubibutsa isezerano ryahanuriwe uyu murwa wanyu. Nongeye kubibasubiriramo uwutuye azarahura umuriro muri km 3, ahubwo ntizikiri km 3, zirarenga ! Kuko mwarambabaje cyane mwanze kumva. Kigali we, Kigali we, Kigali we urananiye. 

Bana banjye ndababaye cyane kuko ibyo nkomeza kubabwira ntacyo bibabwiye ariko kababayeho ! Bamwe rero muririrwa muvuga ngo igihe byavugiwe ngo bizaba gihe ki ? Ntimumenye ko mwari mwongereweho agahe gato, kugira ngo ndebe ko mwakwisubiraho, ariko mwanze kunyumva. 

Bana banjye kugeza ubu ndabona ntacyo bibabwiye, muradamaraye, mugeretse akaguru ku kandi, murimo kwihaza mu biribwa, murishimisha mu mibiri yanyu. Nyamara bana banjye umuvumvu yagitse umuzinga usarurwa n'abandi. Muramenye kandi ntihagire usobanuza uwo mugani mbaciriye. 

Bana banjye, ntabwo nishimiye ukurimbuka kwanyu, ahubwo nishimiye ukubana namwe iteka ryose. Niyo mpamvu nongeye kubibutsa ngo mwikubite agashyi, ngo muhindukire mu ndebe, njye Umubyeyi wanyu kuko mbafatiye runini. 

Kuko ndababona murangaye cyane. Bana banjye ijambo ryacu ntirihera, keretse iryo tutavuze. Nimuhore rero mwiteguye kuko muratunguwe ! Simvuze umunsi cyangwa isaha cyangwa umunota ariko muratunguwe. Ufite amaso yo kureba, narebe ashishoze maze arebe aho ibintu bigeze. 

Bana banjye, ndababaye cyane, kubona nkomeza kubahanurira iby'uyu murwa wanyu ntimubyumve. Nyamara bana banjye mugiye gushima mubibonye, ufite amaso narebe hirya no hino maze ashishoze nababwiye imitingito hirya no hino, mbabwira imyuzure hirya no hino, mbabwira umuyaga hirya no hino, mbabwira inkangu hirya no hino, mbabwira imisozi miremire ko izaruka. Ibyo byose mwarabibonye ! Mbabwira intambara z'urudaca hirya no hino, ntacyo ntababwiye, none murabona musigaje iki ? 

Nyamara bana banjye, amazi yarenze inkombe kandi ufite amaso yo kureba narebe hirya no hino maze ashishoze. Bana banjye benshi bagiye kurimbuka kubera kutumva kwanyu kw'abanyarwanda. 

Bana banjye uwahanuye iby'uyu murwa wanyu yari awurimo, nta munyarwanda numwe utabizi n'uyu munsi ntimurasiba kubyumva. Mpora mbibabwira ariko ntimushaka kubyumva ; mubyumve cyangwa mubyihorere ! Ariko muzashaka kubyumva mutakigira ubibabwira. 


Bana banjye koko mwakwigorora n'Imana inzira zikigendwa ! Kuko kugeza ubu ndabona imitima yanyu ikakaye cyane. Benshi ndabona mukomeje guhekenyera bagenzi banyu amenyo, mubaryanira inzara, mubakubitira agatoki, umanza muziko iyo mpanuro hari abo ireba n'abo itareba ra ! Mwese irabareba ! Umuntu wese yaba umunyarwanda aho ari hose, ndetse no mu isi yose, apfa kuba ari umunyarwanda, ntuzavuge ngo ndi inyuma y'igihugu. Kuko umwana wanjye aje kwishungurira inyangamugayo kugirango igihugu cye kigire amahoro. 

Mubimenye, kano gahugu ni ALTARI y'isi yose. Umunyamahanga wese azifuza kuza kureba ibihakorerwa abibure. Bana banjye, ntimuzavuge ngo ndi inyuma y'igihugu narahunze. Ibikorerwa mu Rwanda nawe birakureba. Bana banjye, ndabasabye nimuhunge icyaha kibateranya n'Imana yanyu, maze ibihano mwafatiriwe bigabanuke. 

Bana banjye, muragirango, gusenga kugira neza hari uwo bireba n'uwo bitareba ! Mwese birabareba ! Mwana wanjye, bambwirire uti : usenga ahagaze, usenga apfukamye, usenga yubitse umutwe, usenga aryamye mwese birabareba ! Ndabasabye, ngaho rero nimuhagurukire rimwe, mutakambire igihugu cyanyu, niteguye kubatega amatwi, kuko kiragenda kigwa mu rwobo. 

Bana banjye, ntimuzangerekere ibyo ntavuze, ngo mumvugire uko ntavuze, dore ko iyo ngeso muyifite kandi iyo mungerekeye, birambabaza cyane. Bana banjye uyu munsi wanone ndareba uko uyu murwa wanyu ugiye kurimbuka nkarira adakama. Kuko ndabona nta buye rizasigara rigeretse ku rindi. Bambwirire uti nimusome Iyimukamisiri : 7,4. 

Mwana wanjye mbwirira abantu bose cyane cyane abatuye umurwa mukuru wanyu, uti, uwanze kumva ntiyanze no kubona. Nyamara bana banjye ufite amaso narebe aho ibintu bigeze maze ashishoze. 
Bana banjye ndabakunda cyane, niyo mpamvu nkomeza kubibutsa uko bwije n'uko bukeye kugirango mwisubireho nibura hagire urokoka. 

Ongera ubambwirire uti : Icyago kirabagwiriye kandi kibaguye gitumo muri gushaka amafaranga. Bana banjye rwose mwasenze ko nabasaba imitungo yanyu. Ndabasaba urukundo ruranga abana b'Imana gusa. 

Mwana wanjye ungera ugire abana banjye bose inama ntawe urobanuye, ari abari mu gihugu n'abari inyuma yacyo kuko bambabaje cyane. Bambwirire uti : umwana wanjye arababaye cyane. Mumbababarire, mumbabarire kuko arashavuye cyane. Mwite kucyo ababwira maze icyago kibace kure. Mwana wanjye ongera ubambwirire uti : isi mutuye mwayihinduye umwanda, amategeko Imana yabahaye ntimukiyitaho namba. None hagati aha kababayeho. Muratunguwe. Ibi mbabwira niko bimeze, kuko nta gihe ntabibabwiye. Abantu benshi bagiye gukomeza gusubiranamo kubera ubwironde bwa bamwe. 

Bana banjye, shitani irabugarije impande zose z'igihugu, ubu irimo irakorera ku mugaragaro, irategeka isi, iratuma abantu benshi bangana, hirya no hino barasubiranamo, bapfa imitungo none rero bana banjye, uyu munsi wa none, ndabasabye ngo mugendere mu nzira zo kwitsinda no kwicuza ibyaha byanyu. 

Ndabasaba gusiba ku buryo bw'imibiri yanyu kugira ngo mubashe gutsinda irari ry'imibiri yanyu. Kugira ngo mubeshyuze ikinyoma cyakwiriye hose, kiyobya benshi mu bana banjye bashakira umunezero mu bintu. Benshi muri bo bariye ibiryo birimo uburozi, buturuka ku busambanyi n'ibiyobyabwenge, itangazamakuru riyobya abantu, za cinéma, polonographie, biramunga bikababaza nk'igisebe cyâ'umufunzo kinuka nabi. 

Kandi bana banjye, ibyo sibwo bwa mbere nabibabwira, kuko uburyo bwo gutumanaho bwabaye ubwo guhumanya imitima ya benshi. Ikwirakwizwa ry'ubugome naryo rikomeje kwiyongera ryerekanwa ku mugaragaro, nkaho ari icyiza gifitiye abantu akamaro. 

Niyo mpamvu bana banjye nihitiyemo kandi mwanyiyeguriye, ndabasaba kumpa ingufu nyinshi zo guhongerera, zimfasha kubaka urukundo. Zimfasha gukumira ikibi ngo cyegukwira. 


Bana nkunda, kuri uyu munsi mwateraniye hano i Kabuga ku ngoro y'Umwana wanjye, uyu munsi ndabarebana urukundo rwa kibyeyi, uyu munsi wa none mu bice byose, mbabumbiye mu mutima wanjye muziranenge. 

Bana banjye rero muri bino bihe bibi mugezemo bikomeye, ndabasaba gukoresha intwaro nabateguriye, mwiyegurira umutima wanjye utagira inenge buri gihe.

 
Mwifatanya nanjye muvuga isengesho rihoraho rya ROZARI, n'ISHAPULE Y'UBUBABARE kuwa 2 no kuwa 5. 


Bana banjye kandi nkunda, icyo nongeye kubasaba ni ukuvuga ROZARI muzirikana amibukiro yayo yose kandi mutuje, muhabwa kandi Penetensiya buri gihe, mwumva Misa Ntagatifu, muhazwa buri gihe. 

Bana banjye ibyo ndabibasabye cyane kandi sibwo bwa mbere nabibasaba ariko kenshi ntimubikora. Bana banjye ndabibasabye kugira ngo mushobore kwegera Umwana wanjye nanjye Umubyeyi wanyu. 

Bana banjye muri ibi bihe bikomeye cyane, nimwicuze, muhinduke, mwihane ibyaha byanyu mwigorore n'Imana yanyu kugira ngo mubashe kwitegura neza, kuko mbona mwugarijwe. Bana banjye naziye mwebwe, naziye mwebwe abanyarwanda kuko nabonaga hari icyo mukeneye. Bana banjye ngaho ndagiye nzagaruka ubutaha. Mugire Pasika nziza n'ibihe byiza. Ndayibifurije bana banjye. Ngaho mubane nanjye, urukundo rwanjye rubakomeze. Ngaho mugire amahoro kandi mugwize andi. 

Bana banjye, nkoramutima zanjye, nk'uko uyu munsi wa none twifatanyije mu nzira y'Umusaraba hano i KABUGA, nanjye uyu munsi wa none mbahaye inkunga yanjye y'Umubyeyi kandi mbahaye umugisha bana banjye ngaho ndagiye nzagaruka ubutaha, muramenye sinzabe nyamwisiga ngo nisange, kandi namwe ntimuzabe babura mwaje. Ngaho murakoze murakagira Imana. 

Forum Hiwit



22/04/2011
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres