Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO KU ITARIKI YA 24/09/2011.

Umubyeyi Bikira Mariya yaje yishimye ariko atishimye cyane, nuko aranyitegereza aransuhuza ati: 



B.M.: Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabwo. 



BY.: Uraho mama. 



B.M.: Mwana wanjye umeze ute? 



BY.: Mama meze neza gahoro nawe urabibona sinkiruhuka, ingendo mukomeje kunkoresha ni nyinshi ariko Mama narabyemeye. Mama, ndi hano ndi umugaragu wawe, uvuge icyo ushaka umuja wawe ndakumva. Nicishije bugufi imbere yawe mubyeyi kugira ngo ubanze umbabarire ibicumuro byanjye, ubanze umbabarire ububi bwanjye kuko ntakwiye kuza imbere yawe. Mama ndaguhereza n’abandi bose bameze nkanjye mubyeyi kugira ngo twese uturuhure ku mitima kandi udusabire imbabazi ku mwana wawe Yezu Kristu. Karame! 



B.M.: Bana banjye mushyitse umutima mu nda, muruhure imitima yanyu na roho zanyu, mwiruhutse kuko iyo umwana afite impumpu ntabwo yumva neza icyo umubyeyi amubwira. Bana banjye mushishikarire kuba umwe muri Kristu, kuba umwe kuri Roho, mwubake inkingi z'imitima yanyu. 



Bana banjye ntabwo naziye Abanyarwanda gusa, naziye umwana wanjye uwo ariwe wese, aho ari hose. Bana banjye ndishimye ariko ndanababaye, mbabajwe cyane n'uko mutumva ibyo nkomeza kubabwira. Bana banjye ndabona mukomeje kuntera umugongo, benshi ntimuzi uwo ndi we, nimuhindure imitima yanyu mwicuze, mwihane ibyaha byanyu kuko ibikomeresta umutima wanjye bikomeje kwiyongera hirya no hino muri kino gihigu cyanyu cy'u Rwanda. Hari benshi bandwanya biganjemo abihayimana barwanya abavuga Rozari yanjye, abo baribeshya cyane kuko batazi uwo barwanya uwo ariwe. 



Hari abarwanya umwana wanjye nihamagariye, nitoreye. Uwo murwanya ni jyewe kuko ari jye wamuhamagaye, ni jyewe wamubateje, nimumbabarire mutege amatwi mujye muvuga icyo mwumvise utumvise asobanuze kuko aribyo byiza aho kwivugira ibyanyu mumpimbira ibyo ntavuze. Ndabasabye mu mitima yanyu nimwisukure muri kano kanya, mutekereze buri muntu wese batumvikana, buri muntu wese utamuzi akamuvuga nabi, maze mubitekereze munsabe imbabazi byose mubimpereze maze mushobore kumva icyo nifuza kubagezaho. 



Bana banjye, ntimukabibe imbuto mbi gusa zo gusebanya, mujye mwihanganira ikibi kimwe mwishimire bitatu byiza maze musibanganye icyo kibi kiba cyahaciye. Bana banjye nababwiye ko mutazi umunsi n'isaha muzatungurirwaho, niyo mpamvu mbasaba kujya muhora mwiteguye. Bana banjye b'Abanyarwanda, nza kubasura uko bwije nuko bukeye ariko ibyo mbabwira byose ntacyo mwumva. Bana banjye mfite agahinda kenshi nterwa no kutumva kwanyu, Abanyarwanda ntimuzi ikirezi mwambaye ra! Iyaba mwari mukizi mwakumvise ibyo mbabwira kandi mukabishyira mu bikorwa. 



Bana banjye mugeze muri cya gihe kibi maze iminsi mbabwira, mugeze igihe mutotezwa. Bana banjye musabire Kiliziya n'Umushumba wayo Papa kuko arakomerewe cyane, musabire abasaseridoti n'abihayimana bose kuko benshi muri bo ari ba mayirabiri. Bana banjye ndabinginze ngo uyu munsi musabire abihayimana bose, musabire kiliziya y'umwana wanjye kuko irakomerewe cyane, musabire abasaseridoti barwanya abana banjye bavuga Rozari yanjye. 



Bana banjye ibyo ndi kubabwira biriho kandi byaratangiye. Bana banjye nimwumve neza agahinda kanjye nterwa n'abihayimana. Bana banjye ibintu birakomeye ntibyoroshye. Bana banjye ubu ndatabaza imiryango yose kugira ngo isabire kiliziya, ubu nta bapadiri ifite, nta babikira, umwana wanjye arababaye kuko ari wenyine. 



Bana banjye nimusabire abantu bose bagire urukundo, mubasabire bagire umutima wo kwiyoroshya, mubasabire bagire umutima wo kwemera. Bana banjye nimwumve intimba mfite, nimwumve agahinda mfite, ndabasaba kuvuga Rozari buri munsi, nimuvuge Rozari igihe mukibishoboye kuko hari igihe mutazabishobora. 



Bana banjye nimuvuge Rozari murwanye ikibi cyose kuko ubu Shitani yabinjiyemo impande zose z'igihugu irabagose, ubu irimo gukorera ku mugaragaro. Ubu butumwa mubwumve neza, ni ubw'abantu bose ntabwo ari ubw'umuntu ku giti cye, ubwumvise wese nabukurikize. 



Bana banjye ndabasaba kumva inama mbabwira kuko amazi agiye kurenga inkombe, uwumva yumve, utumva niyirorerere kuko ntacyo azireguza imbere y'Imana Data, ikindi kandi bana banjye ndabinginze nimusabire igihugu cyanyu cy'u Rwanda n'abayobozi bacyo kuko benshi ntibumva ibyo mvuga benshi baruswe n'inda bararya abo bayobora. 



Bana banjye nimusabire u Rwanda kuko ndabona ruri kugenda ruganisha mu rwobo, nyamara bana banjye ubanza mutareba aho ibintu bigeze, nyamara ufite amaso yo kureba narebe aho ibintu bigeze maze ashishoze, bana bajye nimusabire kiliziya, musabire abasaseridoti, bavangure kiliziya n'iby'isi; bavangure kiliziya n'ubucuruzi; bavangure kiliziya n' ibibi byose barimo, bavangure kiliziya n'ayo makuba yose batazi kandi aribo bayikururira. 



Bana banjye, kugeza ubu kiliziya ntabwo ikiri iyo guhuza imitima bayigize iyo kwisandaza. Nimubasabire bakire abakristu babagana n'umutima mwiza, nimubasabire cyane kuko benshi mu basaseridoti benshi bataye ukwemera ntibakita ku ntama bashinzwe, nimusabire batangane penetensiya urukundo n'umutima utuje, mubasabire penetensiya bayigire ingabire ikomeye, bayigire ihuriro ry'umwana wanjye Yezu Kristu. 



Bana banjye nimusabire abasaseridoti batange penetensiya mu ibanga kandi bagire urukundo hagati yabo, nimusabire abihayimana bunge ubumwe mu kwemera, mubasabire bahuze urukundo. 



Bana banjye ndabasa kuvuga Rozari buri munsi n'ishapule y'Ububabare kuwa kabiri no kuwa gatanu, mubikore nk'uko mbibifujeho kuko Rozari ariyo izabakiza aya makuba abugarije. Bana banjye ndabashishikariza kuvuga Rozari, ndabingingira kuvuga Rozari, 



Bana banjye Rozari ndayibahaye, Rozari ndayibaraze, nimuyigire akabando kanyu ko kwicumba amanywa n'ijoro kuko ariyo izabatsindira Shitani. Nawe mwana wanjye komera ku rugamba kuko ndi kumwe nawe, ndagusaba gusenga ushikamye usabira benshi kuri ino si cyane abo nakuragije. 



Bana banjye kuki mutinya kuvuga ibibabangamiye kandi tuba turi kumwe, kuki mutinya kunyereka ibyabananiye mu mashuri, kuki mutinya kuvuga ibyabananiye iwanyu mu rugo. Bana banjye umwana asaba umubyeyi iyo amwizeye aramuha, ntimugategereze ko ari jye mbabwira ngo munsabe ariko mujye musabana umutima utaryarya kandi wizera kandi usukuye. 



Bana banjye ndabasabye ngo mujye musenga isengesho ritari amasengesho, hari ugusenga koko, haba isengesho n'amasengesho, mujye musenga ibivuye ku mutima, mujye musenga ibyubaka roho n'umutima n'umubiri, mube umwe koko.

 

Bana banjye uyu munsi nongeye kubasaba ngo mukundane, mubabarirane kandi musabane imbabazi umwe n'undi, mugerageze kwicisha bugufi bana banjye, nimugerageze kwivura, narababwiye nti kugira ngo bakuvure ni uko ubanza kwivura ku giti cyawe, ukabanza ndeste ugasobanukirwa neza n'uburwayi urwaye, icyo gihe ukuvuye urakira, iyo wemeye kwivuza. 



Bana banjye ndabona hari abafite agahinda ku mitima kubera ibibazo bafite, kubera ingorane bafite, hari n'abana bafite ingorane kubera kubura impapuro, kubera kudatsinda mu ishuri no kubura akazi mbese ni byinshi. Bana banjye ndabinginze mujye mubihereza nyirabyo mumubwire ko mutabishoboye. 



Bana banjye ndabasabye nimugendere mu rukundo rw'Imana mureke kugendera mu rukundo rw'ibyisi, bana banjye mujye muzirikana ko umwana wanjye yakoze ibitangaza ariko ntibabyemeye, ese icyo umwana w'umuntu yakora ku isi bakacyemera cyaza cyihuse ariko jye nabakorera ibitangaza mbaha amavuta yo kubakiza indwara zose ku mubiri no kuri roho ntimubyemere kandi ababyemera barakira. 



Bana banjye kuri iyi tariki ya none, buri muntu wese narambure ibiganza bye ahereze ibye byose kandi asabe icyo ashaka. 



BY.: Mama ndagusaba kugukunda kurushaho kandi ngukundishe n'abandi, urankomeze iteka imbere y'abantu. Niyemeje kukwiha mubyeyi ngo unkoreshe icyo ushaka. 



B.M.: Bana banjye munkunda kandi mwanyiyeguriye, uyu munsi wa none mbahaye ingabire y'icyubahiro cya Nyagasani, mbahaye ubudacogora n'ubusabane ku Mana. 



BY.: Murakoze mama. 



B.M.: Bana banjye hari abafite ibibazo mu miryango yabo, hari abafite kutumvikana barashakanye, hari abafite kutumvikana n'abana babyaye, hari abafite umuryango munini ariko buri wese aba ukwe, hari abafite imiryango yatewe n'amashitani kandi batemera, badasenga batemera Imana, abo bose ubahereze, hari abafite ikibazo cyo kutabona abana. Mwirambirwa bana banjye kandi nababwiye ko unkurikira wese jye n'umwana wanjye aheka umusaraba yishimye kugira ngo atugwe mu ntege. 



Hari n'urubyiruko rwifuza gushaka ndagira ngo ibyo byose mujye mutura Imana ibyanyu byose, ni impano ntabwo umuntu yigira, turashaka ariko Imana ikatwuzuriza. Hari abafite ikibazo cy'uburwayi, hari uburwayi budakira, hari uburwayi bukira, ariko ndagira ngo mbabwire ko uburwayi bukomeye ari ubwa roho. Hari abafite agahinda ku mutima kubera ibibazo bafite, kubera ingorane bafite, ibyo byose nimubihereze nyirabyo kuko niwe uzi ibyanyu byose. 

Bana banjye mu by'ukuri uyu munsi simbabwira byinshi nkuko nari nsanzwe mbigenza, iby'ingenzi narabibabwiye ibindi mbifuzaho maze kubibabwira, nkuko rero mvuze nagira ngo mbabwire yuko mbashimiye y'uko hariho abagerageza ndabashimiye, ko hari imbuto ziri kugenda zivuka. 



Ikindi kandi bana banjye nimuhumure nta kiruta Imana, ikindi kandi bana banjye ibyago ntaho bitaba icyangombwa ni ukubyakira neza nta kwinuba. Nyamara bana banjye ndabona hari abakomeje kuvuga ngo ibyo twabwiwe bizaza ryari ntimumenye ko tuba twabongereyeho agahe gato ngo turebe icyakorwa, ariko nta cyakozwe mwibereye mu tuntu n'utundi. Bana banjye iwanyu murahinga mukabagara, mugasukira, kuki mutabagarira Imana ngo muyisukirire imitima maze isengesho ryose muvuze ngo riyibobeze. 

Nyamara bana banjye hateye inzara Imana mwayibuka igihe cyarangiye, izuba rirava mukavuza induru muti Nyagasani duhe imvura, imvura yagwa muti Nyagasani imyaka iraboze ngo nimuduhe izuba, ariko nababwira gusenga mukantera utwatsi. Gusaba murabizi ariko gutanga mukagundira, cyakora bana banjye sininuba kubera ko munsaba, iyaba mwansabanaga urukundo cyangwa se mukansabana gutekereza, atari ukunsaba kubera ko mubabaye cyangwa se muguweho n'ibyago. 



Bana banjye mbabwiye ibyo ibindi nzabibabwira ubutaha. Bana banjye ngaho mubane nanjye urukundo rwawe rubakomeze, muramenye sinzabe nyamwisiga ngo nisange namwe kandi ntimuzabe baburamwaje. Uyu munsi wa none mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi ku izina ry'Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Ngaho murakoze murakagira Imana. 

 

Forum Hiwit



24/09/2011
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres