Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

UBUTUMWA NYAGASANI YEZU N’UMUBYEYI BIKIRA MARIYA BAHAYE BYISHIMO KU ITALIKI YA 01/02/2011

Nyagasani Yezu n’umubyeyi Bikira Mariya baje bababaye cyane bari mu rumuri rwinshi cyane ntabona icyo ndugereranya narwo. Nuko Nyagasani Yezu aranyitegereza, aransuhuza, ati: 

YEZU.:Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo? 

BY.: Uraho Papa. 

YEZU.: Mwana wanjye umeze ute? 

BY.: Papa meze neza gahoro nawe urabibona. Ibigeragezo mpura nabyo ni byinshi. Ibintu mukomeje kunyereka bintera ubwoba sinsinzira. Papa ndatotezwa, abantu bamvuga uko ntari. 

YEZU.: Mwana wanjye ihangane wemere utotezwe, ubabare kugira ngo umfashe gukiza isi, wicika intege rero kuko ntaho urageza. Kuko iyo mibabaro yose uhura nayo ni ibyaha byinshi abantu bakomeje gukorera hirya no hino muri kino gihugu. Uri guhongerera. Nanone rero mwana wanjye komeza utwaze wihangane kandi wizere ko turi kumwe, igihe cyose ko ntazagutererana na rimwe. 

BY.: Murakoze Papa. Papa turacumura cyane, none rero mbere yo kugira icyo tuganira ubanze utubababrire ibyaha byacu, ubanze utugirire imbabazi kuko dufite ubwoba n’igihunga ku mitima yacu. Papa tugucumuraho kenshi buri saha na buri munota, haba mu bitekerezo no mu bikorwa byose dukora. Ndakwinginze turi abana bawe b’abanyabyaha utubababrire. 

YEZU: Mwana wanjye usabye imbabazi abikuye ku mutima arababarirwa. Namwe rero bana banjye uyu munsi ndabababriye. 

Bana banjye ndababaye cyane kuko ibyo nakomeje kubasaba njye n’umubyeyi wanjye ntagikorwa ahubwo mwibereye mu mazimwe gusa. Bana banjye nimusabire igihugu cyanyu amahoro n’abayobozi bacyo kuko iyo mbabona mu mitima yabo iyo bari mu manama barambabaza cyane cyane kubera ko ibyo bajyamo inama byo kugeza ku bo bayobora batari umwe nk’uko ndi umwe na Data na Roho Mutagatifu n’umubyeyi wanjye Bikira Mariya, kuko kugeza ubu nta mizi y’urukundo mbabonamo. None rero mwana wanjye kandi ntumwa yanjye nahamagaye kugira ngo ungereze ubutumwa ku bo ngutumaho bose ari abo muri iki gihugu ndetse no ku isi yose. 

Ngutumye ku Bantu barenga cumi n’umunani, amaherezo bakubwe inshuro cumi n’umunani b’ingeri zose: abihayimana, abategetsi n’abandi kandi banyuranye. Bana banjye uwo mubare wa cumi n’umunani amaherezo ugiye gukubwa 72 kugira ngo u Rwanda rusabirwe byuzuye. Mwana wanjye nakubwiye ko nta butegetsi butava ku Mana, nkubwira ahanini nkagusigira hatoya ho kuzavuga, bisobanura ko nkubwira byinshi ariko ukavuga bikeya kuko Abanyarwanda batangaragarije ko bankunda nk’uko mbakunda. Bana banjye narabakunze nemera kuzana n’umubyeyi wanjye kubasobanurira ubutumwa bw’ibanga ry’ijuru ariko ntimwumvise. 

Mwana wanjye uri kubona ko ndi kuvuga mbabaye umbwirire abana banjye uti uko mwakora kose nta garuriro kuko jye n’umubyeyi wanjye dufite agahinda kenshi cyane. Mwana wanjye bambwirire, uti ubutumwa bw’ibanga ry’ijuru naje kubutangira mu gihugu cyanyu cy’u Rwanda. Ubutaka bw’u Rwanda bufite umugisha mwinshi cyane kuko mu bo natoye bose mu Rwanda ntawe mpa ubutumwa ngo ndangize ntamuhaye umugisha w’ibyo mutumye n’ibyo mubwiye cyangwa ibanga mubikije, abo mutumyeho n’abakira indwara z’umubiri n’iza roho cyane cyane icyaha. 

BY.: Yezu arongera arambwira, 

YEZU: Mwana wanjye ongera ubambwirire, uti kubera umugisha mpa abo natoye buri munsi ndetse nkubwire ukuri nyakuri inshuro 13 nta saha ishira ntabonekeye abantu 10 niba muri kino gihugu umubyeyi atabonekeye abantu15 nibura. Kuva rero dutangiye kubonekera muri kino gihugu, akaba ari ibanga nkumeneye ryiyama abavuga ngo "aba barabonekewe, aba ntibabonekewe". Iyo mpaye umugisha uwo natoye, umubyeyi wanjye agaha umugisha uwo abonekeye, u Rwanda rwose rubona umugisha n’ibirurimo byose: ubutaka, ibimera, n’ibihumeka byose ubigeraho. 

Mwana wanjye ibyo nkubwiye uyu munsi ntibishobora gusubirwaho kandi icyo nkwijeje ni iki : “abagaragu banjye bafite ukwemera ngiye kubaha urumuri imbere yabo rubaboneshereza, naho abataye ukwemera kwabo ntibatwumve n’umubyeyi wanjye bagiye kubona umwijima imbere yabo". 

Uyu munsi ndagira ngo kwereke ibyago ngiye guteza u Rwanda kubera kutumvira Ubutatu Butagatifu n’umubyeyi wanjye Bikira Mariya. Abansibye mu mitima yabo baba basibye Ubutatu Butagatifu n’umubyeyi wanjye. Niyo mpamvu nakweretse uducu tune dusobanura amadini yaje muri iki gihugu aturutse impande zose z’isi. Ayo madini cyane cyane yaje yitwaje ibintu, harimo shitani y’umwijima, abayagize bakagaragaza ubushashagirane bw’ubutungane kandi ntabwo bafite. 

BY.: Yezu yanyeretse abenshi bari muri ayo madini, benshi bayarimo bitwaza Bibiliya bavuga ngo barihana ahanini bayakurikiyemo ibintu, Arongera arambwira, 



YEZU: Bantu muhindagura amadini buri munsi mwakwisubiyeho mukaguma hamwe inzira zikigendwa. Bantu muva mu idini ryiyambaza umubyeyi Bikira Mariya mukajya aho mumwiyambura muzi ko muba mutaye umugisha w’ubuziraherezo? Mwe murutwa n’abatarigeze bamumenya, mufite ibyago byinshi cyane kuko ya mvura y’amahindu ije kubanyagira kandi izarokoka bake. 

BY.: Papa rwose nsobanurira iyo mvura iyo ari yo mukomeza kumbwira. 

YEZU: Mwana wanjye iyo mvura ni agahato kagiye kuza muri iki gihugu ko kwemera abantu, ibintu bamwe batemera bakabikora kubera ubwoba. 

BY.: Mubajije uko bizaba bimeze, ati: 

YEZU: Mwana wanjye ntabwo nabigusobanurira kubera ko buri muntu mu rwego rwe kizamugeraho kuko kigiye kuza nk’umuyaga wa serwakira kuko uhuha uko igiti kireshya akaba ariko kinyeganyega. U Rwanda ngiye kuruhana by’intangarugero abazasigara banyumvise jye n’umubyeyi wanjye bazagira amahoro asesuye. 

Mbabwire ukuri icyo kintu kigiye kuza giteye ubwoba kandi kigiye kuza cyoherejwe na Shitani kubera ko yabinjiyemo, mwayihaye intebe ahanini ntabwo kizaba kinturutseho. 

BY.: Papa rwose nsobanurira icyo kintu icyo aricyo kigiye kutugwirira kugira ngo nzakibwire n’abandi. 

YEZU: Mwana wanjye ni ibyagenwe kugira ngo habeho igihano cy,abatemera. Amahindu y’urwererane yo nyagusobanurire, asobanura ibyago bigiye kuzira Abanyarwanda bimwe n’abafite ya mitima y’ibishikashike, urwiri n’amahwa n’ibindi byose. Arongera anyereka igihuru kigizwe nibyo bimera. Ahakorerwa za nama hejuru yacyo hubatseho inzu ikozwe na etaje. Muri iyo etaje harimo abantu hejuru. Hejuru hari igisenge gitwikiriye. Anyereka abo batu barimo bari mu makipe ariko bahuriye muri cya cyumba kinini kimwe batanga inyigisho imwe ikwiriye hose. Ariko ari abayivuga n’abayitanga bakayumvikanaho ku rurimi. Nkabona bimwe babihuriyeho basinya ariko mu mitima yabo nkabona batayakira kimwe. Haje kuvumbukamo urusaku rwinshi hacikamo imiryango myisnhi, bamwe banyura ukwabo abandi ukwabo ariko bagiye bahuza ibitekerezo.Ya sale bari barimo isigara yonyine. Noneho mbona Nyagasani Yezu n’umubyeyi Bikira Mariya baraje bahagarara muri ya sale bonyine barambaza ngo ese iyi nzu tuyisenye? Ndabasubiza nti ese ko mbona ari nziza, ariko Papa habeho ugushaka kwanyu. Barambwira ngo ntabwo bayisenya ahubwo bagiye kuyishyiramo abandi bantu. Bahise batwika bya bihuru. Ariko babitwika nabonye harimo abari muri ya sale basohokeye muri ya miryango myinshi hari urusaku rwinshi bari kuboroga hahiriyemo n’ibikoko byinshi by’ibinyabumara birimo ingwe, inzoka, intare n’ibindi. 

Ibyo rero Nyagasani Yezu yambwiye ngo ni ibyago bigiye kugwirira u Rwanda harimo abazabigwamo benshi mu batarigeze babemera bibereye mu byaha. Batwika ibyo bihuru Nyagasani yezu yaravuze ati: bambabaje bitanze nanjye ngiye kubahana nitanze ngiye kubahanira mu byaha byabo. 

Amaze gutwika bya bihuru n’ibirimo byose n’abarimo bose n’imizi yabyo yose nabonye inkuta za ya nzu yari yubatse hejuru zivaho, noneho mbona yubatse inzu yaguye kugeza aho twa ducu tune twaturutse. Iyo nzu yari nziza cyane kandi yaguye. Aravuga ati: “ngiyi inzu y’urukundo mbashakaho mwebwe abanyarwanda, kugira ngo urumuri rube mu mitima ikeye". 

Mbona, acanye urumuri rurerure nka rumwe rwa mbere rufite nka metero12. Mbona amahanga yose aje akurikiye rwa rumuri yinjira muri ya nzu. Arambwira ngo ubuzima buzakurikira itwikwa ry’ibihuru aribyo kuvuga ibyaha by’imitima buzaba ari bwiza cyane. Yahise ambwira ko kugira ngo ibyo byiza byose bizagerweho hagomba no kugira ababisabira cyane cyane basabira abantu b’ibice 3 bitandukanye kugira ngo babe umwe nkawe n’Ubutatu Butagatifu n’umubyeyi we Bikira Mariya. 

Ibyo bice 3 ni abari muri wa mwijima w’icuraburindi, ab’akazuyazi n’abemera kugira ngo bakomere koko. Bamwe mu bo yatoye by’umwihariko kubisabira yarabanyeretse mu byiciro 3 abita urugaga rw’abasengera alitari y’isi. Abihayimana, abari mu butegetsi n’abari muri rubanda rusanzwe. Bikira Mariya arakomeza ati: 

B.M.: Bana banjye ndabakunda nkabakumbura n’ikimenyimenyi ndabasura uko bwije n’uko bukeye nkabatumaho. Mutege amatwi kandi munyumvishe ukuri. Ni nde wundi mwabonye waje abasanga abatetesha abinginga, abasaba imbabazi ngo musabe abahe? 

Bana banjye nimunsabe mbahe ndafite, bana banjye mfite byinshi byo kubaha. Uyu munsi rero mbahaye igikoresho cyanjye. Kuko niwe mbatumaho ndamubaragije muramenye sinzabagaye n’ubwo abenshi mumuvuga uko mwishakiye. Bana banjye muri bino bihe bibi mugezemo nimworoshye imitima yanyu kugira ngo Roho Mutagatifu yinjire, Roho Mutagatifu abakoreshe, Roho Mutagatifu abayobore, Roho Mutagatifu akande aharwaye, Roho Mutagatifu amare inyota abayifite kandi ahoze abababaye. 

Bana banjye nza kenshi kumusura ntimuzandambirwe kuko ikinzanye n’icyanzanye ntarakigeraho, kuko nshaka ko muba bashya, kuko nshaka ko mutazasigara nk’imfubyi. Ahubwo ko nshaka ko igihe nikigera nzagenda mbasize nk’umubyeyi usize abana bakuze kandi bazanzanira imbuto. 

Bana banjye ibikomeye biraje kandi ntibyoroshye kandi bizarokoka bake. Mwitonde mube inyaryenge mu birura kuko igisamagwe kirasamye gishaka abo cyamira. Ariko mukomere uwanjye wese aho ari hose nzamuhagararaho. 

Bana banjye umwana wanjye yababwiye byinshi nanjye mbabwiye bike nagira ngo mbereke ko ntatana n’umwana wanjye. 

Bana banjye ngaho mubane nanjye urukundo rwanjye rubakomeze, mugire amahoro kandi mugwize andi. Uyu munsi wa none mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi ariko muramenye sinzabe nyamwisiga ngo nisange namwe ntimuzabe abura baje. Ngaho murakoze muraka gira Imana.

 

Forum Hiwit



01/02/2011
0 Poster un commentaire

Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 12 autres membres