Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

2019


UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO KU ITARIKI YA 13/10/2019

 
Ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, amina. Ngwino Roho Mutagatifu, usanganye imitima y’abakwemera bagukunde, ohereza Roho wawe byose bibe bishya n’isi izabone guhinduka. Dusabe, Mana wamenyesheje abakwemera Roho Mutagatifu, turagusaba kubwirizwa nawe, gukunda ibitunganye no kunogerwa na we iteka, ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu, amina.
 
Twongeye rero kugushimira Nyagasani Mana yacu, twongeye kugushimira ko kuri ino tariki ya 13 abana banjye bakomeje kuza ari benshi nubwo, baje ari bakeya bwose ariko ndabashimiye n’umutima wanjye wose.
 
Indirimbo :
 
Habwa impundu Mariya nyina wa Jambo, wowe wabyaye Umutabazi ariwe Yezu Kristu
Ubwacu Mariya ntacyo tubasha kandi iyi si igeze aharenga uyitabare bwangu
 
Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo
 
BY.: Mama, uraho nawe
 
B.M.: Mwana wanjye umeze ute
 
BY.: Mama, meze neza gahoro nawe urabibona
 
B.M.: Kandi mbona utangiye gushaka kwinuba. Mwana wanjye wikwinuba kuko ubutumwa buracyahari bwinshi.
 
Mwana wanjye, reka nongere uyu munsi wa none mbasuhuze bana banjye, mbifuriza iyi tariki, ndayibifurije. Nshimishijwe n’abana banjye mukomeje kwitabira uyu munsi wa none, ndabashimiye n’umutima wanjye wose.
 
B.M.: Mwana wanjye nawe komeza wihangane, komeza wihangane
 
BY.: Mama, maze kunanirwa
 
B.M.: Mwana wanjye urananirwa se imbaraga ni izawe? Ni wowe uziha se? Komeza utwaze, ukomeze unkurikire jye n’umwana wanjye, ubutumwa ubusohore nk’uko mba mbuguhaye, ntujye ubutindana, ntujye ubutindana mwana wanjye.
 
Mwana wanjye ongera unsuhurize abana banjye uti nimugire amahoro, nimugire amahoro, nimugire amahoro, urukundo rwanjye rubasakaremo. Bana banjye, nimupfukame musenge, mupfukame musenge musabira igihugu cyanyu. Mugisabire cyane, mupfukame cyane kuko kirugarijwe impande zose, hirya no hino kirugarijwe. Bana banjye, uyu munsi ndabashimiye n’umutima wanjye wose kuko hari abagerageza, nabasabye kuvuga Rozari buri munsi, ishapule y’ububabare kuwa kabiri no kuwa gatanu, harimo abagerageza mukomeze muyivuge cyane musabira n’abadashoboye kuyivuga.
 
Erega bana banjye, ntacyo navuze kitagomba gusohora, nababwiye ko ibyanjye bigenda gahoro gahoro, bigenda gahoro gahoro, ibyacu bigenda gahoro gahoro, muhumure rero ndi kumwe namwe. Musabe rero, ntabwo mvuze abari hano mu gihugu gusa mvuze mwese aho muri n’aho mwatataniye, mupfukame musenge, musenge cyane kuko ishyamba si ryeru, namwe kandi musenge musaba gutaha kuko uko ninjije abandi namwe niko ngiye kuzabinjiza niko mugiye kwinjira mu gihugu namwe, ntabwo bizahora bityo bana banjye. Muhumure rero hari abavuga ngo ese ibyo mukomeza kutubwira bizaba gihe ki, ngo bizaba gihe ki, ufite amaso narebe kino gihugu, nongere mbasubiriremo kirugarijwe.
 
Bayobozi, bategetsi bakuru, ntabwo ari bwo bwa mbere nabibabwira, mukomeje gutoteza abana banjye, bamwe bari gufungirwa ubusa abandi bari gukomeza gutoroka igihugu, abandi bari kwicwa, kugeza uyu munsi mbabwire ngo hari intambara ya bucece, intambara kandi ikomeye iri mu mitima yanyu, mubyumve mubimenye. Nongere mbibabwire, Rozari mupfukame muyivuge cyane, muyivuge cyane, ndababwira mwebwe mufukama mukomeza kuyivuga kandi mupfukamire n’abandi, hari n’igihe hari abarokoka. Kugeza ubu ndareba kino gihugu cyanyu nkarira adakama. Bana banjye nongere mbasubiriremo ishyamba si ryeru.
 
Erega bana banjye, ubungubu ndi kureba bamwe nabareba nkabona agahinda karanyishe. Erega bana banjye, simvuze ngo ni ejo ni ejobundi, ariko mumenye ko mugiye gutungurwa kandi nongere mbasubiriremo ufite amaso narebe aho ibihe bigeze, ndabibabwiye bana banjye, ntabwo kino gihe nzajya mbabwira byinshi uretse ko ntazibagirwa umwana wanjye kuko namutegetse ko kuri 13 agomba kubona ubutumwa akababwira aho bigeze.
 
Umurwayi urwaye wese kuno kwezi nigaragarijemo umwana wanjye aribwo namutumye bwa mbere, uku kwezi umurwayi uri kugera hano muri ino chapelle nitiriye Kibeho ya II ari gukira. Hagiye gukira benshi mu babyemera ariko, mu bemera uwemera akahagera arakira. Ibyo ndabibabwiye bana banjye, nongere mbibabwire narababwiye ngo abanjye mbagenda imbere n’inyuma, iburyo n’ibumoso, ubuzima bwabo bwose nibubereho kuduhesha ikuzo muri byose. Kugeza uyu munsi bana banjye, mbabwire nubwo mwaje muri bake bwose ariko ndishimye cyane, ndishimye cyane, ndishimye cyane, mwihe amashyi n’impundu kuko murabikwiye.
 
Bana banjye, mukomere ku rugamba, mukomere ku rugamba, musabire igihugu cyanyu mbisubiyemo mugisabire cyane, musabire n’imiryango yanyu, musabire n’abatatanye hirya no hino kandi nabo bisabire, ariko mumenye ko igihe kirageze, igihe kirageze nakomeje kubibabwira, uyu munsi wa none ndekeye aho ndetse mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amina
 
Byishimo
 
 
 

09/10/2020
0 Poster un commentaire

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO KU ITALIKI YA 13/09/2019

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO KU ITARIKI YA 13/09/2019
Indirimbo :
Umwamikazi Bikira Mariya uri mu ijuru ku Mana Data
Bikira Mariya mumukunde mumwiyambaze azabaha byose
Bikira Mariya yaratowe atubyarira Umucunguzi Yezu.
B.M.: Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo
BY.: Uraho Mama
B.M.:Mwana wanjye umeze
BY.: Mama meze neza gahoro nawe urabibona, imibabaro ni myinshi mu mubiri wanjye
B.M.: Mwana wanjye komeza wihangane utwaze, kandi igihe kirageze uhembwe. Mwana wanjye nakubwiye byinshi, ntacyo ntakubwiye, kugeza ubungubu mwana wanjye kano kanya ongera unsuhurize abana banjye b’Abanyarwanda uti nimukomere, uti nimukomere, nimukomere.
Bana banjye nimuhagarare gitwari, mumenye ko ishyamba atari ryeru. Impande zose muragoswe, nimupfukame rero musenge, musenge musabira igihugu cyanyu kirugarijwe impande zose. Ndabibabwiye bana banjye, ntacyo ntababwiye mubimenye, nongere mbasubiriremo ishyamba si ryeru. Ndabibabwiye bana banjye.
Mwama wanjye nawe, usigaye utindana ubutumwa bwanjye, urabutindana none mbusubiyemo kuri ino tariki ya 25, ngaho rero ubutange, ubutange kuko ibyo navuze byose ntakitagomba gusohora. Ibyo nababwiye byose bigomba kuzuzwa nkuko nabibabwiye jye n’umwana wanjye. Nabatumyeho kenshi, mbatumaho intumwa n’abahanuzi, nanjye ubwanjye ndakomeza ndiyizira, n’umwana wanjye ariyizira, ariko mwakomeje gusuzugura, mwakomeje kwanga kumva ibyo mbabwira, none rero bana banjye, nimwitegure, nimwitegure ya mvura y’amahindu nababwiye igiye kubanyagira, igiye kubanyagira, mubimenye, nta gihe gisigaye mbese. Niko mbabwiye nta gihe, muhore muri maso rero.
Nababwiye ko mugomba gutungurwa, niko bimeze. Nababwiye ko barumuna na bakuru babo bagiye gusubiranamo, niko bimeze kandi byaratangiye. Ufite amaso yo kureba narebe maze ashishoze. Erega bana banjye uyu munsi wa none, ndakomeza kubabwira ngo abanjye munkunda munkomeyeho jye n’umwana wanjye, nimupfukame muvuge Rozari cyane, ishapule y’ububabare kuwa kabiri no kuwa gatanu, mubivuge kuko nibyo bizabatsindira Shitani.
Ndabibabwiye bana banjye. Bana banjye, nongere mbasubiriremo, isahyamba si ryeru, hirya no hino abana banjye barimo gushira, abandi bari gufungirwa ubusa, abandi bari kurigiswa buri mwanya, buri mwanya, ndabibabwiye. Mbese mugira ngo muri kubikora ntabibona, birakorwa kandi ubwo ndikubwira Bayobozi bakuru nababwiye ngo mwunaure icumu muranga murananira, none rero, mureke ibyavuzwe byuzuzwe. Ndabibabwiye bana banjye, ndabibabwiye, ntacyo ntavuze, nongere n’uyu munsi basubiriremo kitagomba kuzuzwa. Erega bana banjye ndareba kino gihugu cyanyu nkarira adakama.
BY.: Mama ko ndi kureba urira amaraso
B.M.: Mwana wanjye aya maraso ureba ndikurira, reba n’umwana wanjye uko asa, nawe reba uko yahindutse, uko yahindutse gutya nawe, ni amaraso menshi agiye kumeneka kandi arimo no kumeneka. Ibyo ndabikubwiye kandi ndabikweretse mwana wanjye, wigira ubwoba.
BY.: Mama, ndabona ibyo ngibyo mukomeza kunyereka, nabireba, nanjye ntabwo nsinzira.
B.M.: Mwana wanjye ntacyo utazi, nakubwiye byinshi nkwereka byinshi humura wigira ubwoba. Humura mba nkwereka uko ibintu bigiye kumere. Mba ndikukwereka mwana wanjye, mba nkwereka uko bigiye kumera kugira ngo umenye aho ibintu bigeze.
Ibi rero nkubwira ntutinye kubivuga, ntutinye kujya ubivuga, ninkubwira ujye uhita ubivuga kuko iyo ucecetse kandi kugira ngo abana banjye ngutumaho bagire icyo bamenya, ugomba kujya uvuga ibyo nkubwiye. Rero mbona ufite ubwoba, urabugira se, urabugira kugeza ubu ubeshejweho na nde?
BY.: Mama, ni mwe mumbeshejeho.
BM.: Ubundi se iyo tukureka gatoya ntabwo uba ugihumeka umwuka w’abazima. None rero, ibyo emera ibyo nakubwiye n’ibyo tugutumaho byose ubivuge nta jambo na rimwe uvanyemo nta n’akadomo na kamwe kagabanutseho, kuko igihe kigeze, igihe kigeze. Nakubwiye mwana wanjye ko nkugenda imbere n’inyuma, iburyo n’ibumoso, ubuzima bwawe bwose bubereho kuduhesha ikuzo muri byose; kuko ntacyo nakubwiye kitagomba kuzuzwa.
Erega mwana wanjye, uyu munsi wa none nawe nakugize umutoni wanjye, naragutoye ntabwo ari wowe wantoye, ntabwo ari wowe wantoye, haguruka rero uvuge ntacyo usize inyuma, ubivuge ubivuge. Rero ufite ubwoba ngo wapfa, humura nkuri iruhande jye n’umwana wanjye. Jye n’umwana wanjye tukuri iruhande.
Erega mwana wanjye, ongera umbwirire abana banjye, ari abo muri kumwe hano mu gihugu, ari n’abari hanze uti nimupfukame, mupfukamire igihugu cyanyu kuko kigeze mu gihe gikomeye cyane. Namwe kandi mwisabire, musabe kandi musabire n’abadashobora kwisabira nabo bahinduke kuko ndi kubona benshi ntacyo bakora, ariko bagiye kubibona n’abo bakomeje
gupinga, bakomeje guhakana, rero ngo ndi umugore nk’abandi, nyamara mumenye ko ndi umubyeyi wanyu mwese bana banjye. Erega bana banjye ishyano rigiye kubagwirira, urugogwe rugiye kubagwa hejuru kandi narakomeje kubibabwira, ntacyo ntavuze.
Bana banjye nimusenge, musenge, musenge ubudahuga, mupfukame cyane kuko ntabwo byoroshye. Bana banjye mbabwiye ibyo ibindi nzabibabwira ubutaha. Mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi ku Izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu.
Byishimo
1

 

 

28/10/2020
0 Poster un commentaire