Ibihe bya nyuma

Ibihe bya nyuma

2014


Ubutumwa Umubyeyi Bikira Mariya yahaye Byishimo ku tariki ya 28/11/2014

Umubyeyi Bikira Mariya yaje ababaye atishimye,ari mu rumuri rwinshi cyane , ntabona icyo ndugereranya narwo, nuko aranyitegereza aransuhuza ati:

Bikira Mariya: Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeregezo byose uhura nabyo

Byishimo : Uraho Mama.

Bikira Mariya : Mwana wanjye umeze ute?

Byishimo : Mama meze neza gahoro nawe urabibona, ingendo mukomeje kunkoresha ni nyinshi cyane maze kunanirwa, ariko si ninuba kuko imbaraga nkoresha si izanjye nimwe muzimpa.

Bikira Mariya : Mwana wanjye, kuri uyu munsi wanjye ukomeye cyane, ongera unsuhurize abana banjye bose, baje kwizihiza iyi sabukuru kuri iyi tariki ya 28, uti nimugire amahoro, ni mugire amahoro, urukundo rwanjye rubasakaremo.

Bana banjye iyi tariki nti muzayibagirwe , kuko ni itariki ikomeye cyane nigaragarijeho hano I Kibeho. Abana banjye baje mu butumire kuri ino tariki, ndetse nababyifuzaga bakabura amikoro, mwese mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi.

Bana banjye nkunda, uyu munsi wa none mbahaye amahoro, urukundo rwanjye ndarubahaye, ariko muramenye ntimuzibagirwe urukundo mbahaye kandi mbasezeranyije, ntimuzarutezukeho, iteka nzabafasha, ariko ndabwira abana banjye bankunda kandi bankomeyeho.

Bana banjye, uyu munsi wa none nongere mbabwire, ubu ndi kumwe n’umwana wanjye ntabwo ndi njyenyine, mwe mwashoboye kuza musabire n’abandi batashoboye kuhagera ntimwisabire mwenyine,kuko isengesho atari iryumwe gusa, uwashoboye kuhagera wese namuhaye imbaraga, munkomereho rero nanjye mbakomeyeho.

Bana banjye umwana wanjye arababaye arababaye cyane, ababajwe cyane na bamwe benshi, banze kwakira ubutumwa ngo ntibusinye, ntibamenye ko sinya ari iyi Imana. Ubu rero umwana wanjye agiye kubasinyira maze mubibone. Bana banjye ufite amaso yo kureba n’arebe maze ashishize arebe aho ibihe bigeze, ubu mugeze mubihe bya nyuma, mugeze aho umwana arira nyina ntiyumve.

Mwabwiwe byinshi ubu muri gusubirirwamo, uwumva yarumvishe utarumvishe nawe ni akazi ke. Bana banjye uyu munsi wa none abo turi kumwe ni mwishime munezerwe kuko muri kumwe na nyina w’umukiza.

Uyu munsi wa none kandi, simbabwira byinshi, mumenye ko mugeze mw’ icura burindi. Ubu benshi muri kugenda muganisha mu rwobo, mwatumweho kenshi, mutumwaho intumwa n’abahanuzi, umwana wanjye arantuma, nawe ubwe ariyizira mwanga kutumva mureke rero ibyavuzwe bisohore.

Mbisubiyemo aka gahugu tukicayemo njye n’umwana wanjye kandi ntawe uzi aho twicaye,u Rwanda tururimo rwagati. Bana banjye twaravuze mwanga kutumva ,nyamara rero bana, abanjye mwumva ibyo

mbabwira kandi mukabishyira mu bikorwa, mupfukame musenge muvuge Rozali n’ishapule y’ububabare kuwa kabiri no kuwa gatanu mubisozeshe ishapule y’impuhwe z’Imana mubikore kandi nkuko mbibasabye iteka nzabafasha.

Bana banjye ngaho mubane nanjye urukundo rwanjye rubakomeze ngaho mugire amahoro kandi mugwize andi ,uyu munsi wa none mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi.

 

Sources: Forum Hiwit


23/02/2015
0 Poster un commentaire

Ubutumwa Umubyeyi B.K yahaye Byishimo ku tariki ya 10/10/2014.

Umubyeyi B.K yaje ababaye ariko yishimye gahoro, aranyitegereza aransuhuza ati; 

B.M : Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo. 

Byishimo: Uraho mama. 

B.K : Mwana wanjye umeze ute? 

Byishimo: Mama meze neza gahoro nawe urabibona, ingendo mukomeje kunkoresha hirya no hino mu bana bawe ni nyinshi sinkiruhuka na rimwe. 

B.K: Mwana wanjye zikore kuko imbaraga ukoresha si izawe nitwe tuziguha, nakwise Byishimo kugira ngo aho ugeze abantu bishime, narikwise rifite aho riva, naguhaye amavuta kugira ngo uwo uyakojejeho wese akire. Uyu munsi rero mwana wanjye kuri iyi anniversaire, ariyo naguhereyeho ubutumwa bwa mbere, kuri iyi tariki nanjye ndagushimye kuko nkiri kumwe nawe. 

Mwana wanjye komeza unkurikire njye n’umwana wanjye, kuko nitwe tugufiteho ububasha nta wundi, ureke abavuga bavuge, kuko uwo nasize, umwana wanjye akamuha umugisha, ntakorwa n’isoni. 

Byishimo: Murakoze mama, nanjye uyu munsi, kuri iyi tariki ya none, nanjye ndabashimiye n’umutima wanjye wose. Ibaye imyaka 14 ndikumwe namwe, Mama ntabwo narinzi ko nzayigezaho, none kubera imbaraga zanyu nyigejejeho,ariko mama nahuye n’ibigeragezo byinshi, ariko ku mbaraga zanyu naratsinze. 

B.K : Mwana wanjye, uwanjye ntatana n’ibigeragezo, atwara umusaraba yishimye, kandi uwanjye apfana amagambo menshi kumutima we. Nawe rero mwana wanjye nibakuvuga uzange wishima kuko bazaba bagusabira. 

Mwana wanjye, aho uri hora wishimye kandi usenga cyane , usabira benshi muri kino gihugu hamwe n’isi yose. Iyi tariki yanshimishije cyane, kuko abenshi nabahereye rimwe ubutumwa ntibashoboye kubusohoza. Bamwe bihaye ingoro yanjye bagira ngo ni inzu yabo, nabo icyo bagiye kubona kirahari, abandi bajya mu madini y’inzaduka, ariko nabo ntabwo bakiri mu bugingo bwo kuri ino si, ntibamenye uwabatoye uwo ariwe. 

Hari uwo nagize bucura bwanjye,agomba gutahukana n’abana banjye batataniye hirya no hino,uwo nawe yarenze kuncingano namuhaye, yihaye ibyo ntamugeneye, kuko yari bucura bwanjye, nawe agiye kubona ikimenyetso gikomeye, naho ari kandi nta byishimo azagira imbere yanjye, kandi nari naramushyize ku ibere ryanjye. 

Iyi tariki ya none nkweretse byinshi, ariko nkikwereka, hari byinshi ngomba kukwereka kuko nakugize umunyamabanga wanjye ukomeye, ikindi kandi mwana wanjye hari abo nagushinze ngo bagufashe,none bamwe batereye agati mu ryinyo, ariko ndashima umwana wanjye wakomeje kwitanga cyane agufasha mu ngendo ukora zose, simuvuze izina , simvuze nuwo ariwe, ariko kugeza ubu namuhaye ibyishimo. 

Mwana wanjye ongera unsuhurize abana banjye bose, ari abo muri kumwe, ari nabari hirya no hino uti, nimugire amahoro, nimugire amahoro, nimugire amahoro, urukundo rwanjye rubasakaremo. Bana banjye nubwo nababwiye ngo ndishimye, nishimye kubera ino tariki nigaragarijeho umwana wanjye wintamenyekana, uwo benshi basuzugura, nkaba nkiri kumwe nawe, nkimutuma kandi akantumikira; ariko kandi ndanababaye, mbabajwe cyane nuko ibyo nakomeje kumutuma kenshi mutabyumvushe mukaba muri kugenda muganisha mu rwobo. 

Ndabibabwiye bana banjye ubu shitani yakwiriye hose muri kino gihugu ubu yicaye ku ntebe, hirya no hino murugarijwe,ubu mwariye ibiryo biroze, ndetse bana banjye aho bigeze nta garuriro. Bana banjye nababwiye ko intango yuzuye igiye gusandara, ubu igiye gusandarana byinshi; ntacyo mutabwiwe kitagomba gusohora,byose byaruzuye, ubu biri ku musozo. 

Umwana wanjye yaravuze, nanjye arantuma ndababwira, mbatumaho intumwa n’abahanuzi mwanga kumva, none rero nimureke ibyavuzwe byuzuzwe. 

Bana banjye imvura y’amahindu igiye kubanyagira,kandi izarokoka bake,namwe rero bana banjye murumve iyo mvura mbabwira iyo ariyo. Nababwiye ko igiti kinini cyumwe , nt’ amashami gisigaranye kandi kigiye guhirima, niko bimeze, ntayo, kandi kugeza ubu ushishoza niyumve, kandi arebe aho ibintu bigeze. 

Bana banjye, kugeza ubu, aho bigeze nta garuriro, amazi kugeza ubu yarangije kurenga inkombe. Bana banjye reka nongere mbacire umugani, ” umwana wanze kumvira se na nyina yumviye ijeri “ kandi “umuvumvu yagitse umuzinga usarurwa n’abandi”, ntihagire usobanuza niyo migani nciye, umuntu yivaniremo ibye. 

Narabagaburiye mwanga guhaga, mbahaye mwanga gushimira, mumenye ko igihe kigeze ibyo mwahawe byose mugiye kubyamburwa, kuko n’abandi bari babifite, ndababwiye, ndababwiye,uwumva yumve utumva nawe ni akazi ke. 

Bana banjye mbabwiye ibyo utarumvishe uwo si uwanjye, ariko abanjye ndabibukije muvuge rozali cyane muri kuno kwezi kuko benshi ariho bagiye kuronkera ingabire, muyivuge nkuko nyibifujeho,kuko ariyo igiye gukiza benshi. 

Bana banjye kuri uyu muni wa none ,kuri iyi tariki ya none mbabwiye ibyo, ushishoza ashishoze kuko ubu butumwa busa n’ubwa mbere na nyuma. 

Bana banjye uyu munsi wa none mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi, unkomeraho, nankomereho njye n’umwana wanjye kuko aritwe tubafitiye runini. 

Nyagasani Yezu nawe aba araje aranyitegereza aransuhuza ati; 

Yezu : Byishimo mwana wanjye uraho, 

Byishimo: Uraho Papa. 

Yezu : Umeze ute? 

Byishimo: Papa meze neza gahoro nawe urabibona. Ibigeregezo ni byinshi cyane. 

Yezu: Mwana wanjye humura ndi kumwe nawe, 

Byishimo: Papa nanjye ndabizi , iyo mba ntari kumwe namwe ntabwo mba ngejeje aya magingo. 

Yezu: Mwana wanjye wigira ubwoba ngo utinye kuko ndi kumwe nawe, kandi abagutoteza benshi bari gukubitwa iminyafu. Bakurwanyije kenshi ndabibona, ariko ubu ndi kukurwanirira kuko utashubije ijambo ryanjye inyuma. 

Ndongeye ndavuze ngo, nijya nkutuma ujye uhaguruka ugende, kandi uvuge ibyo nkutumye byose. Uwishyira hejuru wese yiyitirira njye n’umubyeyi wanjye, uwo wese agiye guhananurwa, ndabivuze, ndabivuze, ndabivuze kandi byaratangiye kuko nabatse ijambo. 

Bana banjye mureke kwikuza kuko ninjye mubyeyi wanyu. Mama ni mama wanjye kandi akaba mama wanyu, hari ibyo rero bana banjye mwiyitirira mukarengera. Bana banjye uyu munsi nababwiye byinshi ariko simbabwiye ko mbagaye, aho mugeze rero abasenga musenge, simvuze umunsi simvuze isaha ariko mumenye ko mugeze mu bihe bya nyuma,ariko abanjye nimunkomereho njye n’umubyeyi wanjye kuko natwe tubakomeyeho. 

Mureke rero uyu munsi gutoteza uwo mutareba, kuko iyo utoteza umwana wanjye arinjye umutuma ninjye uba utoteza. Iyo akosheje ninjye umwihanira, naramutoye ntabwo ariwe wantoye, ikindi kandi bana banjye mumenye ko abitse amabanga menshi yanjye n’umubyeyi wanjye, hari ayasohoye, hari natarasohora; ntabyinshi nashakaga kubabwira , nashakaga kubabwira ko kuri iyi sabukuru, umubyeyi wanjye ataje wenyine, narindi kumwe nawe, kugirango umwana wanjye arusheho kwishima. 

Bana banjye uyu munsi wa none mbifurije kuzabana nanjye mu bihe bishya mu Rwanda rushya nagabiwe n’umwami wanyu I Nyanza. Mbahaye umugisha ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amen

 

Sources: forum.hiwit.com


18/10/2014
0 Poster un commentaire

Ubutumwa Umubyeyi Bikira Mariya yahaye Byishimo ku tariki 11/09/2014

Umubyeyi Bikira Mariya yaje yishimye ariko ababaye , ari mu rumuli rwinshi ntabona icyo ndugereranya narwo nuko aranyitegereza aransuhuza , arabwira ati; mwana wanjye reka nongere nkutume kuri aba bana banjye b’abanyarwanda ari abari hano mu gihugu ari n’abari hanze.

Uyu munsi wa none nongeye kubatumaho umwana wanjye wintamenyekana uwo benshi basuzugura bavuga ko ari umusazi, ntiyasaze ; kandi bana banjye uwanjye ni uwo mvuga akanyumvira. U Rwanda ni akarima kanjye n’umwana wanjye, turwicayemo mubimenye.

Narababwiye ngo ibimenyetso byinshi mwarabibonye na n’uyu munsi mukomeje kubibona,utarabibona ni akazi ke ntacyo azireguza imbere y’Imana Data. Naje mbasanga bana banjye, naje mbasanga bana banjye, naje mbasanga bana banjye, naje mbakumbuye bana banjye, naje mbakumbuye bana banjye, naje mbakumbuye bana banjye,naje mbakunze bana banjye, naje mbakunze bana banjye, naje mbakunze bana banjye,Kibeho, Kibeho,Kibeho, kabeho Kibeho,Kibeho ntabwo ari umuryango bana banjye,ahubwo Kibeho bana banjye ni abo nje nsanga. Muhumure bana banjye , muhumure bana banjye , muhumure bana banjye, muhumure naransinze nimika urukundo. Bana banjye ndabakunda, ndabakunda,ndabakunda.

Bana banjye uyu munsi ndi kubabwira irya mbere ni irya nyuma. Nari mbakunze kandi makumbuye ntacyo ntavuze, utazi kureba narebe aho ibintu bigeze, ubwatsi bwo haruguru no hepfo y’inzira bugiye guhura maze muyoberwe amayira yo kunyuramo, inzira nyinshi zigiye gusibangana. Ariko Kigali we,Kigali we uragowe, nababwiye ko uduhanda twinshi tuzaba turi umukara, mutangire murebe ko ariko bimeze, naravuze, naravuze, naravuze, ntacyo ntavuze ubu nje ndi umwamikazi w’isi n’ijuru.

Ndi kubibabwira ntumwe n’umwana wanjye Yezu Kristu wabapfiriye ku musaraba, bana banjye ntacyo mutabwiwe mureke ibyavuzwe byuzuzwe. Nababwiye inkangu,imyuzure, amahindu, imiyaga, ntacyo ntavuze, mureke ibyavuzwe bisohozwe ubu ndi kumwe n’umwana wanjye wabamfiriye k’umusaraba Yezu Kristu.

Mwana wanjye nawe usigaye ufite ubwoba, ubutumwa nguhaye, butange nkuko mbuguhaye ntabwoba ufite, kuko nkurangaje imbere. Ndi imbere yawe mwana wanjye, kuko ijambo rigiye gusohoka mba narikunyujijeho kugirango rimenyekane.

Igihe kirageze, igihe kirageze, igihe kirageze, umwana wanjye yabihanganiye kenshi, none bwa butumwa burasohoye, kugirango ibyavuzwe byose byuzuzwe. Bana banjye b’ abanyarwanda uyu munsi ndi kubabwira irya mbere na nyuma,uwumvishe yarumvishe utarumvishe nawe ni akazi ke, naje ndi kumwe n’umwana wanjye Yezu Kristu,ubu twicaye mu Rwanda yagabiwe n’umwami wanyu I Nyanza, arashagawe kandi agiye kurutura.

Aje n’ishanga kandi ashagawe,ntakurobanura kuko mwese nabagize umwe, kuko mwese muri abana banjye koko. Bana banjye, bana banjye, ndabakunda, ndabakunda , ndabakunda , niyo mpamvu uyu munsi ndi kubabwira ibanga rikomeye, uwo natoranyije arahari ,arahari, kandi mugiye kumubona,ni

umusaza simvuze uwo ariwe, ntacyo mvuze ngo ni umwana w’umunyarwanda, kandi uwo mbatumaho nawe arahari kandi muri kumwe ,nubwo hari abamutoteza ninjye umutuma naramutoye ngo antumikire,ababwire, ambere igikoresho, ni intumwa yanjye mwange cyangwa mwemere, kuko ninjye wamutoye ntabwo yantoye .

Byishimo : Mama nawe iyi migani urayizi,

Bikira Mariya : Bana banjye aho ndi ,kandi nibyo mutekereza ntacyo ntazi, ingabire umwana wanjye zose yarazimpaye. Bana banjye uyu munsi naje ndi umubyeyi ubatabara kandi ubakumbuye,ndi gukiza abarwayi, ababaye, abatagira kivurira, nje ndi umubyeyi umara intimba abayifite. Ubu u Rwanda rwicayemo njye n’umwana wanjye Yezu Kristu, turimo hagati, kandi intebe yacu ntawe uzi aho iri, keretse umwana wanjye nigaragariza uko bwije nuko bukeye.

Bana banjye uyu munsi mbahaye urumuri,mbahaye ingabire y’ubushishozi,ubusane ku Imana, ubudacogora n’icyubahiro cya Nyagasani, ndabibahaye bana banjye, kandi abanjye mutega amatwi, mwumve ibyo mbabwira maze mushishoze, murebe aho ibintu bigeze.

Narabibabwiye ko uru Rwanda ko nta buye rizasigara rigeretse ku rindi, niko bimeze, ibimenyetso byose mwarabibonye,utarareba nawe narebe, Kigali we,Kigali we,Kigali we, uragowe, ibi mbabwira byose bigiye gutangirira Kigali, ni isibaniro. Bana banjye aho muri hirya no hino murebe aho ibintu bigeze maze mushishoze.

Bana banjye nkunda kandi munyizihiye, nimuvuge Rozali cyane n’ishapule y’ububabare kuwa kabiri no kuwa gatanu, kuko aribyo bizarokora benshi, ndabibasabye bana banjye, mubikore kuko ari byo mbifujeho, bana banjye musabire benshi badashobora kubikora muvuga Rozali cyane.

Nkoramutima zanjye,bana banjye nimubikore, nimubikore , nimubikore ,kuko mugiye kurokora abana banjye benshi badashobora kubikora; hari bamwe bavuga ngo igihe bavugiye ibyo bizaba gihe ki? Byaratangiye kandi birahari, bana banjye muri mubihe bya nyuma, mugiye gushiduka muri habi nabinginze kenshi, kera, murabyanga ariko mugeze kundunduro. Mbabwiye ibyo ibindi nzabibabwira ubutaha.

Byishimo: Mama ko uri kunyereka umuriro mwinshi.

Byishimo: Mwana wanjye ntacyo ndikukwereka kitagomba kuba.

Byishimo: Mama dutabare kuko hari byinshi nanga kuvuga kandi munyereka,muri gukiza abarwayi muri gutabara abarwayi, natwe ni mudutabare turarushye, twebwe abana bawe

Mwana wanjye bwirira abana banjye abo muri kumwe hano mu igihugu n’abari hanze uti igihe cyo gusubizwa kirageze, ubwirire abana banjye bari kwandika ubutumwa uti mbahaye amahoro,mbahaye amahoro,mbahaye amahoro, mugire amahoro, mugire amahoro,mugire amahoro, kandi mugwize andi. Mbahaye umugisha ku Izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amen.

 

forum.hiwit.com


19/09/2014
0 Poster un commentaire

Ubutumwa Nyagasani Yezu yahaye Byishimo ku tariki ya 24/08/2014

Nyagasani Yezu yaje ababaye cyane ari mu rumuri rwinshi cyane nuko aranyitegereza, aransuhuza ati ;

Yezu: Uraho mwana wanjye ukomeje kwihananira ibigeragezo byose uhura nabyo,

Byishimo :Uraho Papa

Yezu : Mwana wanjye umeze ute?

Byishimo : Papa meze neza gahoro nawe urabibona,ibyo ukomeje kunyereka ni byinshi kandi binteye ubwoba.

Yezu : Mwana wanjye reba uko meze uku, aka kababaro kose mfite, ni ibibi byinshi by’abanyarwanda bikomeje gukorerwa hirya no hino muri kino gihugu cyanyu cy’u Rwanda.

Mwana wanjye ongera unsuhuruze abana banjye bose bumva icyo mvuga njye n’Umubyeyi wanjye, uti nimugire amahoro , nimugire amahoro, nimugire amahoro,urukundo rwanjye rubasesekareho. Bana banjye ndababaye, ndababaye,ndababaye cyane,mbabajwe n’abana banjye benshi bakomeje kurigiswa bakomeje kwicwa urubozo, benshi imiryango yabo ntizi aho bari, bikorwa namwe bayobozi bakuru.

Nababwiye ko barumuna na barumuna bazasubiranamo, niko bimeze, igihe rero cyarageze cyo kugirango ibyuzuzwa byuzuzwe,kandi murebe ko ibyo nababwiye byose biri kugaragara, ndagirango rero uyu munsi ushishoza ashishoze arebe aho ibihe bigeze.

Mwana wanjye nawe wigira ubwoba , uku undeba ndi kuva amaraso ni mwebwe abanyarwanda mukomeje kunkomeretsa. Ntacyo nababwiye njye n’umubyeyi wanjye kitagomba gusohora,mbwirira abo bana banjye bakomeje gutsimbarara ku mbehe uti, narabahaye ntimwahaga ndetse ntimwashobora gushima, ibyo rero mukomeje gutsimbararaho ntabyo muzatunga ntabwo ari ibyanyu mubimenye, mubimenye n’abandi bari babifite. Igihe rero kirageze kugirango ibyo mukangisha mubyamburwe.

Bana banjye aho mwicaye hose ari hano mu gihugu, ari inyuma y’igihugu nimumfukame musenge, musengere u Rwanda kuko rugeze ahantu hakomeye cyane. Mu maze iminsi mubwirwa ngo igiti kinini cyirumye nta amashami gisigaranye, niko bimeze n’imizi igiye kugishiraho,kigiye guhirima.

Uyu munsi ndiyiyiziye,ndiyiziye,ndiyiziye, nje ndi umwami w’isi n’ijuru nje kubabwira uwumva yumve utarumvishe nawe ni akazi ke, mbere nababwiraga ko mugiye gukubitwa umunyafu, ahubwo ni ikibando, kandi bana banjye uwicishije inkota mugenzi we nawe niyo agiye kwicishwa,uwamennye amaraso ya mugenzi we nawe igihe kirageze ngo aye amaneke, ndabibabwiye,ndabibabwiye, ndetse mbivuganye umujinya mwinshi kuko murambabaje cyane.

Ibyavuzwe byose bigiye gusohora, ndetse byaratangiye kandi ibyinshi mwarabibonye, biri kwiherezo, ubu mwari muri mu nyongezo. Mwebwe rero muravuga ngo ndi uyu n’uyu, ndi umuntu ukomeye, ukomeye ni njyewe kuko icyo mvuze kiraba.

Mwana wanjye nawe ubu butumwa butange,ntabwoba ufite,ntacyo wibagiwe kuko nkuri iruhande. Mwana wanjye nsezerera ku bana banjye bose uti mbifurije kuzashyikirana namwe mu bihe bishya mu Rwanda rushya nagabiwe n’umwami wanyu I Nyanza. Mbahaye umugisha ku Izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amen.

 

FORUM HIWIT


18/09/2014
0 Poster un commentaire

Ubutumwa Umubyeyi Bikira Mariya yahaye Byishimo kuwa 26/07/2014

Umubyeyi bikira mariya yaje ababaye cyane ari mu rumuli rwinshi cyane nuko aranyitegereza aransuhuza ati: 

B.M : Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo 

Byishimo : Uraho mama. 

B.M : Mwana wanjye umeze ute ? 

By: Mama meze neza gahoro nawe urabibona, ingendo mukomeje kunkoresha ni nyinshi cyane, mama maze kunanirwa. 

B.M: Mwana wanjye ihangane kandi umenye ko imbaraga ukoresha atari izawe aritwe tuziguha. 

By: Mama nanjye ndabizi, nuko ndi umuntu ntabwo ndi nkamwe. 

B.M : Mwana wanjye ongera unsuhurize abana banjye bose, ari abari hano mu gihugu ndetse nabari ku isi hose uti nimugire amahoro, nimugire amahoro, nimugire amahoro, urukundo rwanjye rubasakaremo. 

Bana banjye ndababaye, ndababaye , ndababaye cyane,mbabajwe cyane n’abana banjye benshi bakomeje kurigisa, abandi bakomeje kurohera mu nzu zimbohe, abandi bakomeje guhunga igihugu, arimwe bahunga mwe bayobozi bakuru, mugira ngo simbibona, nyamara bana banjye ibyo byose mukora mbibona mbere yuko mubikora, mubimenye rero igihe cyo guhorera abana banjye kirageze, kandi bya bihe bibi bikomeye mwabigezemo, ibimenyetso byinshi mwarabibonye. 

Bana banjye nababwiye ko bizahera mu murwa mukuru, niko bimeze, niko bimeze , niko bimeze , nta buye rizasigara rigeretse ku rindi, ibi mbabwira byaratangiye kandi ntibizasubira inyuma, Kigali we, Kigali we, Kigali we, uragowe. 

Bana banjye ba abanyarwanda, mukomeje gutoteza abana banjye mubaziza uko bari, ntimwibuke aho nabavanye, nyamara n’abana banjye bari hanze nabo ni abantu, igihe rero kirageze cyo kubahuriza mu gikumba kimwe,uko nabicaje ku intebe n’abandi nabo igihe kirageze cyo kugirango bayicareho. 

Bana nanjye mbabwire, ubu shitani iri gukorera ku mugaragaro,ubu niyo isigaye iri kwitegekera,bana bajye narabahaye,mwanga kwakira n’ibyo mwakiriye ntimushimira, mbisubiremo murarundarunda byinshi ariko si ibyanyu ,n’abana banjye bari hanze bari babifite ,mubimenye ntabyo muzatunga. 

Izo nkongi z’umuliro muri kubona ni ikimenyetso gikomeye ndi kubereka,nababwiye ko bizahera mu murwa mukuru niko bimeze, erega bana reka mbacire umugani “umwana wanze kumvira se na nyina yumviye ijeri kandi uwanze kumva ntiyanze no kubona.” 

Nababwiye byinshi mwanze kunyumva, nabatumyeho intumwa n’abahanuzi mwanze kubumva n’umwana wanjye yarabwiye, mureke rero ibyavuzwe bisohore. 

Naravuze, Naravuze , Naravuze, ntacyo ntababwiye , mubimenye kuko u Rwanda ari gahugu nicayemo njye n’umwana wanjye niho intebe yacu iri. Turwicayemo ubu umwana wanjye agiye kwiyungururira inyangamugayo uwakoze neza ahembwe uwakoze nabi ahanwe. 

Ndabibabwiye, ndabibabwiye , urugogwe rugiye kubikubita hejuru muri gushaka amafaranga. Mubirundarunde ariko si ibyanyu, abikuza benshi bagiye guhananurwa,kandi bigiye guhera mu bayobozi bakuru, byaratangiye ufite amaso yo kureba narebe aho ibintu bigeze maze ashishoze. 

Ibikomeye biraje, biraje, kandi bizarokoka bake ,bigiye kwikuba kabiri ku byabaye kubera kutumva kwanyu kw’abanyarwanda. Bana banjye ntacyo tutababwiye kitazasohora keretse icyo tutavuze. Bana banjye ndababaye, ndababaye, ndababaye mbabajwe na kino gihugu n’abanyarwanda bagiye kurimbuka. Bana banjye narabahaye mwanga kwakira nibyo mbahaye ntimwibuka gushimira, sinabwo bwa mbere na bibabwira 

Muririrwa muririmba ngo ni amahoro, amahoro, amahoro, ntayo,ntayo. Bana banjye, intango iruzuye igiye gusandara kandi isandarane byinshi,mubimenye rero akababaro mfite ni kenshi cyane.Bana banjye uyu munsi naje mbasanga kandi naje mbakumbuye ndi kubabwira irya mbere na nyuma kuko ibyinshi narabibabwiye ureba arebe aho ibintu bigeze maze ashishoze, bana banjye nkunda, abanjye bumva ibyo mbabwira nimumfukame musenge kandi muvuge Rozali,ni ishapule y’ububabare kuwa kabiri no kuwa gatanu musabira n’abadashoboye kuyivuga,musenge cyane kuko mugeze mubihe bikomeye. 

Bana banjye ibihe murimo birakomeye ntibyoroshye, ndabona amazi agiye kurenga inkombe, bana banjye,benshi baratashye,bitewe namwe bayobozi bakuru. Bana banjye ikirunga kirabyibye kigiye gusandara, murumve namwe icyo kirunga mvuga icyo aricyo. 

Bana banjye mugiye gukubitwa umunyafu ukomeye kubera kutumva kwanyu kw’abanyarwanda. Igiti kinini kirumye nta mashami gisigaranye,kiri hafi guhirima. Bana banjye hari bamwe bavuga ngo bizaba gihe ki, nyamara byaratangiye, ufite amaso yo kureba n’arebe maze ashishoze. 

Mwana wanjye nawe shirubwoba ningutuma ujye uhita uhaguruka ugende,kuko haba hari impamvu kuwo nkutumyeho, kandi ndumva ubwoba narabukumaze, mwana wanjye kandi reka kwijujuta kuko imbaraga ukoresha ntabwo ari izawe nitwe tuziguha. 

Byish : Mama ibyo hari igihe mbikora nkavuga ngo ndananiwe ariko nasubiza inyuma amaso nkavuga ngo n’ubundi nimwe munyibesherejeho, none nimunkoreshe icyo mushaka kuko ntacyo ndicyo. 

B.M : mwana wanjye mbwirira abana banjye bose, ari abo muri kumwe ari n’abari hanzi uti ngiye kubahuriza hamwe, mumenye kandi ko bitazahora gutya. Umenye kandi mwana ko utagomba gutinya kuvuga ibyo nakubwiye, ujye ubivuga ntacyo ugabanuyeho, ntacyo wongeyeho,ubivuge nkuko nabikubwiye. 

Bana banjye, imvura y’amahindu igiye kubanyagira murumve namwe iyo mvura iyo ariyo,bana banjye uyu munsi mbabwiye bike, ibyinshi narabibabwiye, kwari ukubibutsa, muramenye rero ejo ntihazagire uvuga ngo ntacyo navuze,ngaho mubane najye urukundo rwanjye rubasakaremo, ngaho mugire 

amahoro kandi mugwize andi. Mbahaye umugisha ku Izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu.Amen. 

Sources: Forum Hiwit


14/08/2014
0 Poster un commentaire