Bikira Mariya udusabire

Bikira Mariya udusabire

Bienvenue sur ce blog !

 

But de ce blog

Murakoze kuba muje gusoma ubu butumwa twagejejweho na Byishimo abuhawe n'abo mu ijuru.
 
Byishimo sindamubona. Ubu butumwa tubugezwaho n'uwitwa Mugisha na Sugira kuri Forum Hiwit . Bavuga babugezwaho n'abantu bamuzi basengana nawe i KIbeho. 
 
We ntaba i Kibeho ariko niho akunda kubonekerwa. Yatangiye kumubonekera akiri mu buroko mu Rwanda ahagana muri 2000.
 
Byishimo yali "ikimuga afungwa" abonekerwa muri gereza,  azagukira arahaguruka aragenda kubw'ibitangaza bya Yezu Kristu. Ntabwo abonekerwa mu ruhame i Kibeho nka mbere muri za 1980.
 
Amakuru atugeraho avuga ko avuka i Remera. Abatuye mu Rwanda bazatubwira neza iby'ubuzima bwe niba bamuzi.
 
Nkunda gusoma ibijyanye n'amabonekerwa kandi ndayemera cyane. Nkunda Bikira Mariya na Yezu. Nifuza ko abantu bose bagezwaho ubu butumwa kuko mbona harimo inyigisho nyinshi zagirira akamaro abashidikanya cyangwa abatazi icyo Imana itwifuzaho.
 
Ubuhanuzi buri mu butumwa bwahawe uyu Byishimo ahanini burakangurira abanyarwanda gukora ugushaka ku Imana, bakayisenga, bakayisingiza, bakayiramya kandi bakayikunda kurusha uko biunda. Imana irasaba ko twakwihana inzira zikigendwa, tugasabira igihugu cy'u Rwanda muri ibi bihe bitoroshye rurimo.
 
Soma kandi usomeshe ubutumwa bwo mu ijuru kuri izi site:
forum Hiwit [BYISHIMO].
-Dore nyoko [TUYISHIMIRE EMMANUEL]
Amis de Kibeho [VALENTINE]
 
Nkuko musanzwe mubizi, ntawe ushobora kwemera, atagize icyo yumva. Nta wakumva ntawigeze agira icyo amubwira. 
 

Ce blog a pour but de ...

 

Décret du Pape Urbain VIII :
Conformément au Décret du Pape Urbain VIII et les directives du Concile Vatican II, l'auteur a l'intention de témoigner sur le caractère surnaturel des faits et messages dont il est question sur ces pages web. Le jugement appartient aux autorités compétentes de l'Eglise, auxquelles l'auteur se soumet pleinement. Les mots " apparitions, miracles, messages " et similaires ont ici une valeur de témoignage.

A propos de moi

 

" Soyez intéressés par le contenu mais non le contenant"